Pages

Tuesday 20 May 2014

[RwandaLibre] Re: TWAGIRUMUNGU ARAKORA POLITIKI YA PAUL KAGAME ABISHAKA CYANGWA ATABISHAKA

 

Urakoze cyane Bwana Byilingiro kubera iyi nyandiko nziza yawe isobanura ibintu uko biri nta kubica inyuma cg ngo ushyiremo amara gamutima tunenyereye.

Abakwikoma kubera iyi nyandiko bavuga ko wagiretse amateka, njye ndabasaba kugukosora bakagorora aho babona koko wagoretse. 

Iyi demokarasi ishingiye ku mpaka zuzuzanya kandi zubaka niyo twese twifuza kandi duharanira. 

Bimwe byo gukurikira butama cg ngo ikivuzwe cyose uti ndiyo bwana bigomba gufashwa hasi kandi bikamaganwa. 

Iyo myumvire n'ingiro bikocamye ntibyubaka birasenya cg bikadindiza abafite ubushake nyakuri bwo kwubaka.

Wavuze ukuri kwinshi  muri iyi nyandiko ariko reka nshimangire aho wagize uti:

"Ntanarimwe Faustin Twagiramungu yigeze yemera gushyirahamwe n'abandi ataliwe uzategeka ubwo bumwe, iryo shyirahamwe, iyo gouvernement, cyangwa agategekwa n'uwo yihitiyemo umwemerera ko azamuvugiramo kandi akemera kuzamuha uwo mwanya nyuma".

Uku ni ukuri kwambaye ubusa kandi na Twagiramungu ubwe arabizi.

Mu minsi ishize nababajwe cyane n'ukuntu Twagiramungu yayobeje uburari avugira kuri Radio Impala ko we afite ubushake bwo gukorana n'amashyaka yose ngo ikibazo afite ni RNC ikomeje kwima visa visa FDU!!!

Twagiramungu yiyibagije ko kuva FDU yavuga uyu Twagiramungu atigeje agaragaza ubushake bwo gukorana nayo kandi yo ikaba itaragwemye gukomeza kubimusaba.

Twagiramungu kandi yiyibagije ko ubwo imishyikirano yo gushinga RNC yakorwaga uyu Twagiramungu bamutaye ho amezi arenga atandatu, maze ku munota wa nyuma abishingikamo ngo yasanze RNC ari RPF renove, naze ahita ashinga RDI kandi mu by!ukuri icyo bapfuye ari uko abashinze RNC bashakaga gushyikirana n'abandi bahutu bazwi kandi bakomeye muri politiki y'uRwanda ngo nabo babagezeho uwo mushinga wo gushinga RNC banarebere hamwe uburyo bazakorana.

Nyuma y'ibi byose n'ibindi ntarindoye, Twagiramungu ati igihe kirageze ko mwese mwibagirwa ibibatanya  maze mukaza  nkabayobora (butama) !!!

Bwana byilingiro reka ngire icyo nkwisabira: Iyi nyandiko wagombye kuyishyira kuri blog ntigume gusa kuri izi groups bityo ikagaragara no muri google.

Uyikorere ubugororangingo ubona bukwiye ibindi nzabigufasha mo kubera ko hari blogs nyinshi nsanzwe mpa amakuru zikayatangaza.

Ununsi mwiza.

On May 19, 2014, at 20:17, "byilin@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:

 

FAUSTIN TWAGIRAMUNGU ARAKORA POLITIKI YA PAUL KAGAME ABISHAKA CYANGWA ATABIZI
Wumvise ibintu Twagiramungu avuga muliki kiganiro wagirango arabwira abana bavutse ejo, kuko cyuzuyemo ibyinyoma, no kubura ubushishozi mubyo yemeza kandi byagirira ingaruka mbi igihugu ibintu bije kugenda nkuko abyifuza.
1.Faustin Twagiramunga aravuga ngo yakijijwe na Mungu muli 1994, akaboneraho kwitandukanya na FPR ya président Paul Kagame ngo yemeza ko aliyo yamukijije, nyamara wabareba bombi ugasanga bakora politiki imwe!
2.Mwumve aho avugako Kagame yishe abantu 8.000 iKibeho [n'ibihumbi amagana muli Congo]. Kuba abyemera ubungubu, alibazako  ntangaruka zo kubyemera kuliwe, aliko igihe baliya 8.000 bicwaga, Twagiramungu wali Ministiri w'intebe  yemeje imbere y'abanyamakuru mumahanga ko ntabantu wishwe n'ingabo ze, ko ahubwo abapfuye nabo yabaliraga kuntoki, bapfuye kubera umuvundo, ngo abasilikari [ba APR] barashe hejuru impunzi ziriruka nuko abapfuye baguye mumuhindano.
Nonese ko yemeye rapport ivuga ko hapfuye 8.000 iKibeho [uretseko hali n'iyongeraho ko plus de 20.000 sont portés disparus] , ikikibazo cy'abaguye iKibeho, Twagiramungu yagitsindilira ate Paul Kagame nahowe akakipakurura, kandi ministre we, Dr. Bihozagara Jacques, yarahamijwe n'urukiko rw'aba Biligi ko gouvernement yalimo yakigiramo uruhare?
 
3. Bishoboka bite ko  wagira Juvenal Habyarimana na Paul Kagame intwari icyalimwe kandi uziko umwe aliwe wishe undi?
Faustin Twagiramungu ati intwali ni Musinga Yuhi na Rukara rwa Bishingwe.
Nubwo Rukara rwa Bishingwe atishe Yuhi Musinga, aliko urwango hagati yabo rwali kimwe n'urwali ruli hagati ya Kagame na Habyarimana, kandi iyo abaBiligi badakingira Yuhi Musinga ikibaba, Musinga niwe uba yarabambwe na Rukara, Kagame ntaba yaravutse. Muzambwire impamvu aha ubutwari Musinga na Rukara rwa Bishingwe, aho kubuha abaBiligi babambishije Rukara bagatuma Yuhi abyara uwabyaye Kagame akamugira premier ministre!
 
4.Uretse rero n'ibyo Faustin Twagiramungu avuga bimubabaza kubwa Yuhi Musinga, na Paul Kagame, mukwikoma abaBiligi ngo kuko alibo bakuyeho ingoma ya Yuhi Musinga, yirengagizako iyo ingabo z'abaBiligi zidatabara uliya mwene Kanjogera/Kabare, aliwe Yuhi Musinga, uyu aba yarabambwe na Rukara afatanije n'abakiga akili muto.
 
5.Ikindi gikabiji kuli  Faustin Twagiramungu, n'uko atabona ko Mungu wamukijije muli 1994, alinawe wakijije Urwanda rwari rwarohamye jusqu'au sommet mw'isayo y'amahano, maze Mungu akazana Mutara Rudahigwa, uliya waje gutura Urwanda Yezu-Christu kuli 26-27-28 Octobre 1946. Twagiramungu Faustin ntiyigeze amenya ko nyuma ya Ruganzu Ndoli ntayindi ngoma yazaniye Urwanda amahoro arambye [25 ans] uretse iya Rudahigwa, ko Musinga yagiyeho muntambara, alinda avaho igihugu kirinzwe n'abaBiligi kubera umutekano wabuze cyane cyane mumajyaruguru.
6.Faustin Twagiramungu yemera mungu ko yamukijije intambara yo muli 1994, agakeza umwami Musinga, aliko ntiyigeze abona ko iliya Consécration du Rwanda au Christ-Roi ali prophétie de Daniel réalisée, alinayo iha icyizere abanyarwanda bemeye kubatizwa nka Rudahigwa ko babaye ababa abana baBikiramariya kandi bali mugihugu cyatowe, cya Yezu-Christu.
7. Faustin Twagiramungu ntabona ko uliya Yuhi Musinga, umwana wa Kanjogera kuli musaza we, Kabare, bazanye ibyangwa n'Imana muli Cour du Rwanda kuburyo nabaliya  baragore avuga [doreko abo nashoboye kubara nasanze bali 16] halimo banyirasenge/abishywa…kandi bagasenga imandwa kizira ibwami, kuko byali byarabujijwe mumategeko yashyizweho n'uwahanze Urwanda.
8.Uwo mwami Musinga utemeraga Imana yo mw'Ijuru [kandi barabeshye ngo ni IBIMANUKA] akalinda yirukanwa mu Rwanda, yanasize avumye uzamukomokaho uzabatizwa muli Kiliziya Gatolika, kandi yanasize avumye ubwoko bwe n'ubwo basangiye TOTEM y'IGIKERI, kuko yategetse abagaragu be gutunga kumushito w'icumu ibikeri babonye byose, batababaliye n'ibihaka, mbere yuko yima ingoma officiellement. Uwo ni umuvumo kandi uw'umuntu mukuru ntujya wibulira.
Uwo mwami rero wavumye abe bose, niwe Twagiramungu Faustin yagize intwari, akaba anamushakira imva y'ubutwari mu Rwanda kandi yemeza ko ntawe uzi aho yahambwe muli Congo.
9.Kulibi byo kutamenya aho yahambwe n'urwo yapfuye, Faustin Twagiramungu arabeshya, kuko uretseko na Ndahindurwa wabyariwe na Musinga mubuvumo yapfiriyemo  azi uko se yapfuye, ibizwi byerekanako ahubwo ali Faustin Twagiramungu utamenye amapfire y'intwari ye.
Ibyanditswe n'abazungu kandi bifite references zizwi, byerekana ko  kuva Yuhi Musinga yavanwa kubutegetsi aliko akiliho, n'abihaye Imana bali baranze kubatiza Rudahigwa kurinda imyaka egera kuli 13. Rudahigwa yabatijwe aruko babonye apfuye Yuhi apfuye. Iyaba yarebaga kure, Twagiramungu yamenya ko mubyukuli, kugeza Musinga apfiriye, yali akili umwami w'Urwanda, aliko ahagarariwe n'umuhunguwe Mutara Rudahigwa.
Kuva abatijwe, Rudahigwa niwe wenyine mubami bategetse Urwanda rwasizwe na Ruganzu Ndoli wemeye kubahiliza ibyali bikubiye muli code esoterique: kwemera muburyo bw'idini ko le premier Roi du Rwanda [Roi des rois] yali descendant du lointain ancetre. Iliya liaison ikozwe par voie religieuse [Foi chrétienne], ihuza Christ-Roi na Charles Rudahigwa, umwami wa 43 nkuko code esoterique ibivuga, kugeza kuli roi David, selon la généalogie par St. Mathieu.
10.Biriya byose byarabaye kugirango ibyemerewe abana ba Abrahamu bisohore, kandi ababishaka bazasome Isaie 7&8 bazasanga ibyo Isaie avuga cyangwa abwirwa bisohorera kuli Yuhi wikangaga Rukara rwa Binshigwe muli 1929, yabura ukwemera, akomora.
Aho muli Isaie 7 niho muzasanga ko yamyaka 65, ubutegetsi bwaruguru bwali bwarigometse [kuli Kayibanda] yashiranye nabwo,  kandiko  atalibwo Musinga yakekaga ko bwamutera. Nabwo rero kuko bwaje bukandagira amategeko y'Imana nka Yuhi Musinga, bugarura ba Nyabingi…bwaje ugacibwa umutwe.
 
11.Nonese Twagiramungu Faustin ushima Rukara rwa Bishingwe ngo kuko yaciye umutwe umupadri w'umuzungu, atandukaniyehe n'uwishe abasenyeri n'abapadiri [abazungu n'abirabura]? – Si le génocide est l'intention de tuer tout ou en partie un peuple pour ce qu'il est, l'admiration d'un génocidaire comme Rukara rwa Bishingwe ne fait-il pas de Faustin Twagiramungu un idéologue du génocide comtre les messagers/serviteurs de Mungu qu'il reconnait lui-même, ironie du sort, de l'avoir sauvé en 1994?
 
12.Faustin Twagiramungu ararunda amakosa y'ibyabaye muntambara kuva muli 1990-4 kubutegetsi bwa:
- Président Habyarimana, kuko yemeye gufungura espace politique mugihe cy'intambara. Wabyumva uti koko amashyaka menshi yagabanuliye ingufu ubutegetsi maze FPR yinjilira muli izo divisions. Nibyo koko, alikose ko Habyarimana yali kugitutu cy'abazungu bashakaga ko akora multipartisme, ntakundi byarikugenda kugirango espace politique national ifunguye ntiyinjirwemo n'abatera igihugu bakoresheje imbunda baturutse hanze?
-Premier Ministre Nsengiyaremye, ngo kuko yasinyiye ko ingabo z'abafaransa ziva mu gihugu, kugirango azagirwe Ministre désigné d'Arusha.
Ibi bisobanuro bya Faustin Twagiramungu ubyumvise wali ukilimuto muli 1994 cyangwa utari wavuka, wakwibwirako Faustin Twagiramungu ntaruhare nabusa yagize mugutsinda kwa FPR, cyangwa igihe premier minister Nsengiyaremye iyo asinyira ko ingabo z'abafaransa zitaha we, Faustin Twagiramungu, atabishaka biba byarabayeho, Nsengiyaremye ntiyirukanwe mw'ishyaka!
 
Ntawe mvuzeko yali umwere muli baliya bagabo babili Faustin Twagiramungu yitwaza mubisobanuro bye, aliko ndagirango mwibutse, mbwire n'abatashoboye kumva ibyo nigeze kumuvugaho, abeshya ibintu nkabiliya.
Nanjye kiliya kibazo cyo gutsindwa kw'ingabo FAR na APR ni ukuvuga ugutsinda kwa FPR kulimo nokwica umukuru w'igihugu, nkuko Agnes yakimubajije, nakibajije nyakwigendera l'ancien premier ministre Sylvestre Nsanzimana washyizweho na président Habyarimana kugirango ashyireho gouvernement ihuliweho n'amashyaka menshi [akomeye] d'opposition muli 1991.
Yambwiyeko munshingano zikomeye yali yamuhaye, kwari ugukora ibishoboka byose kugirango ishobore guhangana n'intambara igihugu kirwana n'INKOTANYI zituruka muli Uganda.
Nakimubajije ndi kumwe n'umunyango we hafi yawose [habuzemo umwana umwe bali babuze] kuko bahungiye iwanjye murugo [du 9 au 13 avril 1994].
Mukunsubiza Sylvestre Nsanzimana yambwiyeko yali yahawe ububasha bwose kandi iyo bamukundira intambara yali kuyirwana akayitsinda, aliko uwaje kumubera ibamba ni Faustin Twagiramungu wanze kwinjira muliyo gouvernement, anabuza n'abandi bali kumwe mumpuzamashyaka balikumwe nyamarabo bali bemeye. Muli abo bali bameye akaza gucibwa intege na Twagiramungu ni nyakwigendera Félicien Gatabazi, na Mugenzi yali hafi kwemera. Ibi Twagiramungu agereka kuli Nsengiyaremye ntibyari kubaho iyo Twagiramungu ubwe aza kwemera kujya muli gouvernement ya Sylvestre Nsanzimana.
N'ibyo Faustin Twagiramungu agereka kuli Juvenal Habyarimana ko yemeye multipartisme muntambara ntacyo byali gutwara gouvernement ilimo amashyaka menshi iyobowe na premier minister Sylvestre Nsanzimana, kuko ubusugire bw'igihugu nibyo byali base de ce gouvernement.
Ikibazo gikomeza kugaruka munzira ya Faustin Twagiramungu ni ikintu Sekibi akoresha cyane mubantu cyitwa "pride or selfishness", ukwiyemera, akumva aliwe kamara. Ntanarimwe Faustin Twagiramungu yigeze yemera gushyirahamwe n'abandi ataliwe uzategeka ubwo bumwe, iryo shyirahamwe, iyo gouvernement, cyangwa agategekwa n'uwo yihitiyemo umwemerera ko azamuvugiramo kandi akemera kuzamuha uwo mwanya nyuma.
Byaragaragaye muli MDR [Twagiramungu: Président, ashyiraho premier ministre Nsengiyaremye, amukuraho ashyiraho Mme Uwilingiyimana, yishyira kuli liste muli Accord d'Arusha, yanga gushyira Nsengiyaremye muli gouvernement du FPR kuko yibwiraga ko azaba Président après la transition kandi yumva Nsengiyaremye nawe agifite iyo migambi; bose bibwiragako le passage au poste de premier ministre désigné était la seule voie politique légale de conquérir le pouvoir au Rwanda conformément aux Accords d'Arusha. Après son échec au gouvernement d'union, évincé par son ministre de la defense en 1995, Faustin Twagiramungu s'est imposé comme président des associations politiques comme  FRD, UFDR, DRI, CPC…. Ibi se bitaniyehe n'ibya Kagame arwanya?
Noneho n'abaBiligi bamushyize kuli regime de soumission, baramwumvisha ko bamurinze; nawe ubu aziko aliho kubwabo. Ese umunsi bamubwiyeko ikibazo cyumutekanowe bakirangije na Paul Kagame, yenda ntanicyigeze kibaho, bakamutegeka gutaha akaba minisitiri w'intebe wa Paul Kagame, ntazaba aroshye abo yijeje impinduka mu Rwanda?   
Conclusion
Ndibaza icyo abo bana Faustin Twagiramungu ahamagarira kwinjira mw'ishyaka rye azabamalira, kuko iyo ukulikiranye ibyo avuga mugihe cy'isaha imwe gusa, usanga ibinyoma byuzuyemo aribyo byinshi kurusha ibisubizo by'ukuri yatanze.
Twagiramungu namenye ko A.Kagame atanditse imivugo yikuriye mumutwe we, ahubwo yanditse ibyo yahawe n'abasizi babiherewe impano kandi inyigisho zirimo iyo zubahirizwa igihugu ntikiba cyarageze iwa Ndabaga. N'ubwo ibyo A.Kagame yandikiye abanyarwanda ataribyo kubera impamvu zo kuba umuntu, burya ukuri yakwandikiraga abanyamahanga. Urugero ni ibya ruliya rupfu rwa Musinga yemeza ko abanyarwanda batazi kandi byanditse.
Faustin Twagiramungu n'abandi bamenye ko Rwanda, "means the universe", rwagiyeho aruko région du Nord ihujwe na Région du Sud, ibyo kandi byabaye muli 1510 [Jan Vansina], ziliya régions naturelles rero Nord/Sud nizo zifite ireme kurusha des fausses ethnies, heureusement ko zo zigihanyanyaza kubana mubumwe. Kwitwa rero kuliya, ntabwo ari umuntu usanzwe wabitekereje, liliya zina lili muli gahunda ndende ifite igihe itangilira [Voir Poeme Impakanizi], kandi inafite igihe irangira.
Nimureke twige kandi dukunde kuvugisha ukuli, twubahane, kuko na nyina wundi abyara umuhungu, bugacya bwitwa ejo, sakindi ikabyara ikindi. Nitumenyako Abatubyara ari bamwe, tuzasabana imbabazi, kandi tuzazihana, kuko kwiyobora byaratunaniye, aho twinjizaga Sekibi mubwatsi bw'Imana, none tukaba twabuze intama n'ibyuma, tuzareke rero Imana itwiyoborere.
Ndi Semahoro    
MAY 18, 2014 PUBLIC
"Blessed Mother says, "Praise be to Jesus". 
"Today, I invite you to open your hearts wider to God's Grace. Dear children, you must not hold grudges against one another. Unforgiveness presents a barrier between your heart and the Heart of My Son. This barrier is a weapon Satan uses to block the most profound graces from entering your heart." 

"Pray for those you regard as enemies or those whom oppose you. God may not be happy with them either. They need to open their hearts to repentance, but, so too, do you if you are unforgiving." 
"When you forgive, the door opens His Heart to your every petition. He is free to consume your whole heart with Love. He is not restricted in the ways He inspires and uses you. Your will is not a barrier to His Divine Will." 
"Forgiveness always opens the door to God's Good. Pray for the grace to forgive." 

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.rencontressansfrontieres.com
http://www.intimitesafricaines.com
http://www.foraha.net
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.