Pages

Tuesday 27 May 2014

[RwandaLibre] MUSANZE-RWANDA: IKINAMICO MU RUKIKO: BENE HAKORIMANA 10 BAREKUWE 2 BAKATIRWA IMINSI 30 YO GUFUNGWA BY’AGATEGANYO

 


MUSANZE: IKINAMICO MU RUKIKO: BENE HAKORIMANA 10 BAREKUWE 2 BAKATIRWA IMINSI 30 YO GUFUNGWA BY'AGATEGANYO.

27 mai 2014

Ubutabera

Inkuru yabaye impamo rero abakomoka ku muryango wa HAKORIMANA Emmanuel, aribo: Hakorimana Robert, Hakorimana Flora, Hakorimana Christine, Hakorimana Christian, Mujawimana Léonile, na Twizerimana Françoise, etc. twakomeje gukora uko dushoboye ngo tubatabarize, kubera akarengane n'urugomo bagiriwe n'ubutegetsi bwahisemo kwitwara nk'ibyihebe; ejo tariki ya 26-05-2014 bagejejwe mu rukiko rwa Musanze.

Hakorimana Christian na bene nyina barekuwe

Hakorimana Christian na bene nyina barekuwe

Icyatangaje abantu nuko basanze hari n'abandi bari barashimuswe batari bariya twajyaga twandikaho. Imbere y'urukiko hagejejwe 12 bose bo mu muryango umwe, leta ya FPR ibashinja gukorana na FDLR10 muri bo barekuwe abandi 2 bakatirwa gufungwa iminsi 30 y'agateganyo. Ngo bemeye ibyaha, ariko ubu tumaze kumenyera icyo muri FPR bita kwiyemerera ibyaha. Bakwica urubozo ubundi bakakwandikira ibyo uzavugira mu rukiko, cyangwa se imbere y'abanyamakuru. Abasigaye mu menyo ya rubamba rero ni: Mujawamariya Leonille na Twizeyimana Françoise, bishywa ba nyakwigendera Hakorimana Emmanuel.

Bose uko bangana bari baraburiwe irengero guheratariki ya 18/04/2014. Habaye ah'abagabo kugira ngo bagaragazwe k'umugaragaro ku munsi wa kane mu cyumweru gishize ubwo bagaragaraga imbere y'ubucamanza. Nti higeze hagaragazwa aho bari baherereye mbere y'icyo gihe. Akagabo gahimba rero akandi kataraza.

Icyo kibazo cyahagurukije ibihugu by'ibihange nka leta Zunze Ubumwe z'Amerika n'indi miryango ikomeye kugira ngo leta ya Kagame ive kw'izima. Imana ishimwe rero mu gihe twatabarizaga barindwi gusa twabashije kumenya ko hari n'umukecuru witwaNYIRABAKASI w'imyaka ikabakaba 75 ubereye bariya bana nyirasenge nawe wari waranyerejwe nawe akaba yarekuwe. Hari kandi n'undi musore mwishya wa bariya bana nawe warekuwe.

Mujawamariya Leonille na Twizeyimana Françoise nibo leta ya FPR yagize ibitambo

Mujawamariya Leonille na Twizeyimana Françoise nibo leta ya FPR yagize ibitambo

Nkuko byanditswe n'ikinyamakuru cya FPR kitwa Izuba Rirashe, leta yanze kuviramo aho yerekana ko itajya itsindwa, nuko yiyemeza gusigarana abakobwa 2, akaba aribo igiye kujya ikoreraho ubufindo mu minsi iri imbere. Musome hasi uko Izuba rirashe ryabyanditse: 

http://www.izuba-rirashe.com/m-6335-abantu-12-bo-mu-muryango-umwe-basomewe-ku-byaha-byo-gukorana-na-fdlr.html

Ibyo gukorera ku bwoba rero abanyarwanda bagombye kubireka, kuko n'ubwo ubwo butegetsi bukoresha iterabwoba ku baturage bwagombye kurindira umutekano, abashoboye gutabariza abatishoboye ntibagomba gutinya kuvugira abababaye kabone n'ubwo bahasiga ubuzima bwabo.

 

Sibomana Jean de la Croix

Ikazeiwacu.fr

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.rencontressansfrontieres.com
http://www.intimitesafricaines.com
http://www.foraha.net
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.