Pages

Friday 16 May 2014

[RwandaLibre] RWANDA: ESE CPC IGEZEHE ITURANGAJE IMBERE?

 



ESE CPC IGEZEHE ITURANGAJE IMBERE?
Hashize amezi make CPC ivutse, mu mugambi wo kugirango ihuze ibikorwa by' abarwanira impinduka mu Rwanda, ubu ikaba iyobowe na Bwana Twagiramungu Faustin. Muri ayo mezi ashize rero, habayeho ingendo z' urujya n' uruza zikorwa na Twagiramungu muri Tanzania. Iri si ibanga kuko byahitaga byamamazwa ku mbuga zose, ndetse bavuga ko yatumiwe na Nyakubahwa Kikwete.
Faustin Twagiramungu na Paulin Murayi
Faustin Twagiramungu na Paulin Murayi
Ibyo bikaba byarakurikiwe n' inama zakozwe I Burayi, aho Bwana Faustin n' ishyaka rishya ryahise rivuka mu maguru mashya rya Bwana Dr. Murayi, bishyize hamwe na FCLR igizwe na PS Imberakuri na FDLR. Ngaho aho CPC yavuye. Uretse ukwamamaza ihuriro CPC mu byumweru bya mbere, nta kindi kintu turabona kugeza ubu CPC yari yungura abanyarwanda mu kubavugira cyangwa mu kubahuriza hamwe. Mu bufatanye na FDLR, kugeza ubu icyo duherutse ni imvugo, ariko ntiturabona ibimenyetso bigaragara mu kubavugira, cyangwa kurenganura aba FDLR bafungiye henshi ku isi nka President Ignace Murwanashyaka n'abandi.
Abanyarwanda bari bizeye opposition n' abantu ngo bazi politiki ya kabuhariwe ubu barumiwe bariheba, ku buryo basigaye bafata ibyemezo bikomeye bakandikira l'ONU (UN), ngo barebe ko babarenganura (abanyarwanda bishyize hamwe batabariza abana ba nyakwigendera Hakorimana Emmanuel na babyara babo, baburiwe irengero guhera tariki ya 18-04-2014. Iyi n'ibaruwa bandikiye bwana Navi Pillay, ushinzwe ishami rya ONU rirengera ikiremwamuntu ). Ibi si akazi ka CPC yonyine kuko ahangaha ni ukwerekana ukuntu na Société Civile y' abanyarwanda idashobora kwihanganira ikibazo kigaragara nkiki. Ariko kuberako CPC yijeje abanyarwanda bose ko yo itaje gukina, ahubwo yaje kurwanira abanyarwanda, ndayishyiraho Responsibility yo kuba itita ku bibazo by' abanyarwanda nkuko bikwiye.
Abasore mu minsi ishize bashimuswe mu Bugande, CPC isa naho icyo Atari ikibazo cyayo. Nta bikorwa bigaragara ku byerekeyeIngabire, Maitre Ntaganda n' abandi bafungiwe mu buroko bwa RPF. Ahubwo Twagiramungu Faustin amaze iminsi muri campaign y' uko ubuzima bwe bubangamiwe cyane, ngo yari agiye kwicwa ndetse yahawe n'abapolisi bo kumurinda. Aya makuru yatangiye kera ngo yari agiye kwicwa muri Tanzania, none n' I Burayi naho akaba yarahawe na Blinde yo kugendamo akayanga, agahabwa (Bulletproof Vest) akayanga.
Image de prévisualisation YouTube
Ibi bituma nibaza impamvu ariyo makuru menshi ya CPC mbona, kurusha amakuru cyangwa ibikorwa bivugira abaturage bakomeje gushirira mu Rwanda, Uganda no muri Congo. Ndetse nkibaza impamvu atakivuga FDLR nk' uko yayivugaga rugikubita. Ese icyo abanyarwanda bakeneye n'ukumenya ukuntu umuyobozi wabo yari agiye kwicwa?!, Ese Kuba uri umuyobozi ntibijyana n' uko ushobora kugirirwa nabi, cyane cyane iyo wiyemeje kurwanya akarengane?! Ibi rero ku muntu wese utekereza, yagombye kumenya ko ariko bigenda iyo uri mu mwanya nk'uwo Rukokoma yihaye.
Faustin Twagiramungu uyobora CPC ngo Kagame yari amuhitanye.
Faustin Twagiramungu uyobora CPC ngo Kagame yari amuhitanye.
Twagiramungu na CPC bagombye kumenya ko, icyo abanyarwanda babatezeho ari ugufata iya mbere, bakabayobora mu rugamba rw' amahina. Kurira no kwirirwa utabaza ntacyo byungura abaturage. Tabariza abandi, vugira abandi, ndavuga abo wiyemeje kuyobora. Nupfa igihe kizaba kigeze. Benshi baragiye barwanira bene kanyarwanda; Habyarimana, Karamira, Gapyisi, Murego, Sindikubwabo, Bucyana, n' abandi benshi bashyize ubuzima bwabo imbere barwanira Republika y' u Rwanda. Twagiramungu ahubwo tangira ukore wivuye inyuma, kugirango uramutse wishwe, ugende nk' intwari itabaye.
Nicyo umuyobozi ku rugamba akora, Hapfa uwavutse, nupfa intambara izakomeza. Kugeza ubu FDLR ngo waba uzira da!, imaze gupfusha intwari nyinshi. General Mudacumura ubwe afite ikiguzi ku mutwe we. Inshuro zirenze imwe bamwigeze, ariko nta nyandiko ziteza ubwega twari twabona, uretse iz' umwanzi RPF. Nawe rero Twagiramungu, fata urugero rw' abagabo nka bariya mvuze haruguru, utangire ukore, witonde, uvuge make akwiye, maze urebe ngo CPC iratera imbere.
Nuramuka uhasize ubuzima, ntacyo urusha abandi bose batabaye. Icyangombwa ni icyo uzasigira igihugu cyawe. Kuyobora CPC ubu bitandukanye no kwandikwa mu masezerano y'Arusha nkuko ukunda kuvuga ko utigeze usaba ko bakwandikamo mu myaka ya za '90. Wibuke umuhate wari ufite icyo gihe kugira ngo abe ari wowe wanditswemo. CPC se yo rero n'urugamba ubu nturi « président cyangwa premier ministre désigné ». Nta muyobozi w'urugamba wirirwa arira, ubwo se abo ayoboye bo bakora iki?
Ndagirango ndangize mbwira abanyamashyaka bose birirwa bateza ubwega ngo bari babishe, guhagarika ibyo bikorwa by' ubugwari, ubwoba n' ubutiriganya. Biragaragara ko ikibarangaje imbere atari ibikorwa byo kubohoza igihugu, ahubwo ari imikino ya politiki, kugirango abandi bazabapfire, mwe muzategeke. Niba Atari nako mubitekereza, niko benshi tubibona. Kubyina mutaruka, muruma muhuha ngo mudakoma rutenderi, bizabaviramo mpemuke ndamuke. Ba giti mu jisho murabe mwuma. Salut

Jean Paul Romeo Rugero
Ikazeiwacu.fr
  •  
  •  
  •  

Laisser un commentaire

 
 
 


__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)


=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.rencontressansfrontieres.com
http://www.intimitesafricaines.com
http://www.foraha.net
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-





.


__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.