Pages

Monday 26 May 2014

[RwandaLibre] IMYANZURO Y'INAMA Y'AMASHYAKA YABEREYE I BRUXELLES YAFASHE IMYANZURO KURI GENOCIDE HUTU NA TUTSI N'IBINDI BYEMEZO BIKOMEYE

 





En date de : Mar 22.12.09, BONIFACE HITIMANA <bonihiti@yahoo.fr> a écrit :



De: BONIFACE HITIMANA <bonihiti@yahoo.fr>
Objet: IMYANZURO Y'INAMA I BRUXELLES YAHUJE AMASHYAKA YA OPPOSITION 06/12/2009

Date: Mardi 22 Décembre 2009, 18h24



IMYANZURO Y'INAMA YAHUJE AMASHYAKA YA OPPOSITION N'ANDI MASHYIRAHAMWE NYARWANDA I BRUXELLES
Uko igitekerezo cyaje n'uburyo cyavuyemo inama yabaye tariki ya 06/12/2009
Nk'uko byari bimaze igihe byifuzwa n'abanyarwanda  benshi ko opposition nyarwanda ikwiriye guhura ikaganira kubibazo biyireba hamwe n'ibibazo by'igihugu muri rusange kandi bigafatirwa n'imigambi ihamye, Umukuru w'Ishyaka Banyarwanda, Bwana Rutayisire Boniface yagize igitekerezo cy'uko amashyaka yose ya opposition akwiriye guhura akaganira bakungurana ibitekerezo.
Icyo gitegekerezo Bwana Rutayisire Boniface yakigejeje kuri Bwana General Habyarimana Emmanuel nawe asanga afite igitekerezo nk'icyo maze bombi biyemeza gufatanya gutegura inama yazahuza amashyaka yose ya opposition hamwe n'amashyirahamwe ya opposition atavuga rumwe na gouvernement ya FPR i Kigali.
Hemejwe ko inama yaba ihuza amashyaka n'amashyirahamwe ya sosiyete civile yaba kucyumweru tariki ya 06/12/2009.
ITUMIRA :
Itangazo ritumira risinywe n'abakuru b'iyo mitwe yombi ya politiki ryasobanuraga ko abazaza munama bagombye kuba barangije gusubiza  tariki ya 20/11/2009. 
Niko rero ibintu byagenze. Amashyaka yose ya opposition yaratumiwe, abazaboneka bari bamaze kumenyekanisha ko bazaba bahari mbere y'itariki ya 20/11/2009.
Muri abo twavuga ishyaka :
-UDFR Ihamye riyobowe na Bwana Hitimana Boniface (www.udfr-ihamye.com
-ODR Dufatanye ihagarariwe na Ambassadeur Ildephonse Munyeshyaka
-PSI Imberakuri ihagarariwe na Bwana Ntaganda Bernard
Bamwe mubakuru ba FDU Inkingi na PDP  bagaragaje ko bashaka kuzaba bari muriyo nama.
Murwego rw'amashyirahamwe twavuga:
-Association VIRTUS Panafricaine
-Association TUBEHO TWESE  ASBL
-Hatumiwe kandi Padiri Murengerantwari Theophile watumiwe nk'umunyedini
Uko inama yagenze
Inama yabereye I Bruxelle kuri Rue du Damier 23, 1000 Bruxelles.  Inama yatangiye imirimo yayo  isaa munani n'igice iyoborwa n'abari barayiteguye aribo Bwana Rutayisire Boniface na Bwana General Emmanuel Habyarimana. Mbere y'uko inama itangira habanje kwibwirana kw'abari munama buri wese  avuga organisation ahagarariye (tuributsako hari hatumiwe za organisations uretse umuntu umwe wari waje  nk'umunyedini).  Habanje gusuzumwa kandi niba ugusaba guhagararirwa mu nama  kw'Ishyaka PS Imberakuri ry'i Kigali kujuje ibigomba.  Abagize inama bemeye uko guhagararirwa kw'ishyaka PS Imberakuri kuko  Perezida waryo yari yakoze inyandiko zose zigomba kuri icyo gikorwa ndetse na nyuma yo kurangiza inama Nyakubahwa Ntaganda Bernard, Perezida wa PS Imberakuri yahawe uburyo bwo kwemeza ibyemezo byafatiwe muri iyo nama hanyuma abyemeza uko byafatiwe munama. 
Amashyaka n'amashyirahamwe yashoboye kwitabira inama  :
Mumashyaka n'amashyirahamwe yashoboye kwitabira inama hari  :
-Ishyaka UDFR Ihamye (www.udfr-ihamye.com
-Ishyaka Partenariat Intwari-Imanzi
-Ishyaka Banyarwanda-Insangizamahoro
-Ishyaka PS Imberakuri rikorera I Kigari naryo ryari  ryashyizeho uburyo rihagararirwa munama
-Association Virtus
-Association Tubeho Twese ASBL
Abatarashoboye kuza muri iyo nama bamwe bohereje ubutumwa buvugirwa mu nama ko bari kumwe n'abandi muri iyo gahunda.
Uko impaka zagenze:
Nk'uko byari biri munyandiko itumira, habanje kwemezwa gahunda y'inama.  Uko gahunda yari yarateguwe yaremejwe ariko noneho irushaho gusobanurwa ingingo kuyindi kugirango bifashe mumpaka kandi byoroshye no gufata imyanzuro kuri buri ngingo.
Imyanzuro yafashwe ni iyi ikurikira:
Abari munama bose babanje kwishimira icyo gikorwa cy'iyo nama yashoboye kuba kandi ikaba igamije inzira nziza yo guhuza opposition yose kugirango inshingano zo kubohora abanyarwanda zigerweho. Hanavuzwe ikibazo cy'impuha nyinshi zabayeho hamwe n'iterabwoba rya FPR ryashyizwe kubantu bamwe  ngo be kuza muri iyo nama kuko yari inama iteye impungenge cyane abashyigikiye ubutegetsi bwa FPR. Abari mu nama bishimiye ubutwari bwa buri wese washoboye kuza muri iyo nama kuko buri wese yagaragaje gukunda igihugu kandi ntakangwe n'iterabwoba ry'abatarashakaga ko inama iba.  Hishimiwe ko kandi mukuyitegura habayemo ibanga rikomeye, iyo migirire ikaba yarahanganye n'ibyo bihuha n'iterabwoba kugeza umunsi w'inama.
-Kungingo  y'imigabo n'imigambi mishya ya opposition abagize inama bamaze kubijyaho impaka zihagije hafashwe  imyanzuro ikurikira:
-Inama yasanze ko n'ubwo nta ntambara iri mu Rwanda, udashobora kuvuga abanyarwanda bafite umutekano kuko hari byinshi bibi birimo kurenganya no kwica abanyarwanda b'ingeri zinyuranye  bikorwa n'ubutegetsi bubi bw'igitugu bwa FPR kuburyo bihungabanya umutekano w'abanyarwanda bose  kuburyo bukomeye. Iyo migirire y'ubutegetsi bubi ikaba ihungabanya umutekano, imibereho y'abaturage kandi ikanabuza ubucamanza buzima kubaho kugirango buhane  abagize nabi bose. Abari munama bamaganye kumuragagaro iryo bura ry'umutekano mu Rwanda kandi basaba n'amahanga kubihagurukira kuko ubutegetsi bwa FPR bukoresha uko bushoboye bukabihisha buvuga ko mugihugu bigenda neza kandi atari ukuri. Abari munama batangaje ko bifatanije n'impunzi zose z'abanyarwanda aho ziri hamwe n'abandi bakomeza guhunga igihugu kubera ibyo bibazo by'umutekano muke hame n'ibindi. Kuri yo ngingo hemejwe ko ari ngombwa ko ubutegetsi bwa FPR bubi buvaho hakanjyaho ubutegetsi buha amahoro n'amahirwe amwe kubanyarwanda bose. Hemejwe ko buri shyaka iryo ariryo ryose ryashyira mubikorwa gahunda ryiyemeje kandi hakabaho no gusabana hamwe no kuzuzanya kumashyaka yose agize opposition kugeza bageze kuntsinzi y'abanyarwanda bose.
-Ku ngingo yo gusabana no kuzuzanya kwa opposition hemejwe ko ari ngombwa kwemera ko hariho imirongo ibiri y'imibonere y'ibintu mumashyaka ya opposition ariko amashyaka agize iyo mirongo yombi akaba agomba kubahana, kuzuzanya no gukomeza kuganira bungurana ibitekerezo kubyafasha abanyarwanda bose kuko n'ubundi igiharanirwa ni igihugu cy'u Rwanda gisangiwe n'abanyarwanda bose kandi bose bakaba bakinganyamo amahirwe.
Muri urwo rwego inama yasanze  ko hariho amashyaka ya opposition yahisemo kujya mu mamatora yo muri 2010 n'ubwo bigaragara  ko nta kizere na gito gihari ko ayo matora azaba ari amatora y'ukuri.   Inama yasanze ko na none hariho andi mashyaka atemera kwitabira amatora ya FPR afifitse adashingiye kumahame ya demokarasi n'ubwisanzure.  Ayo mashyaka akaba yiyemeje gukaza umurego kurugamba rwo guharanira demokarasi isesuye, igihugu kigendera kumategeko, ubutabera nyakuri, uburenganzira n'ubwisanzure bwa buri wese n'imiberho myiza ya rubanda. 
-Kungingo ireba umutekano w'abanyamashyaka n'abandi banyarwanda batavuga rumwe na leta ya FPR,  inama  yamaganye  byimazeyo urugomo n'iterabwoba bikorerwa abanyarwanda muri rusange, no ku buryo bw'umwihariko abanyamashyaka, abagize andi mashyirahamwe nyarwanda n'abanyamakuru. Opposition yashinze aba perezida b'amashyaka kumvikana bagashyiraho za bureaux n' antennes zishinzwe gukusanya amakuru no kubonera umuti icyo kibazo cy'umutekano. 
-Inama yemeje ko hagomba gutegurwa  conference internationale ihuza abahagariye abanyarwanda bose, ikaba umwaka utaha wa 2010 mbere y'uko amatora ya Perezida wa Republika ategurwa na FPR mu Rwanda aba.   Abateguye iyi nama y'uyu munsi biyemeje no gutera inkunga mugutegura iyo conférence.  Inyito y'iyo nama hemejwe ko izakomeza kunononsorwa.
-Kubijyanye n'ubucamanza bwiza kubanyarwanda bose hamwe no guca akarengane burundu n'umuco wo kudahana mu Rwanda, inama yahuje amashyaka ya opposition yemeje ko abakoze genocide  hutu na tutsi n'ibindi byaha byo gutsemba inyoko muntu mu Rwanda no mukarere k'ibiyaga bigari bagomba gukurikiranwa kandi bagahanwa n'inkiko  zimwe by'intangarugero nta kurobanura amoko, ibihe, ababikoze,  n'ibindi.
-Inama yemeje ko guhera kuri iyi tariki hatangijwe ikigega « Fond de soutien de toute l'opposition Rwandaise » kigamije kugoboka abaturage bose mu Rwanda no hirya no hino ku isi.   Abayobozi b'ikigega ni abakuru b'amashyaka.  Buri mukuru w'ishyaka mubiyemeje kugishinga ni umwe muri ba administrateurs bagize ubuyobozi bw'ikigega.  Abatanze icyo gitekerezo basabwe kukinononsora neza kandi bagatuma gikora neza ndetse bakanafatanya n'abandi banyamashyaka kugishakira inyito.
 Inama yashoje imirimo yayo sa kumi n'ebyiri z'umugoroba.
Bitangarijwe I Bruxelle tariki ya 10/12/2009
Bishyizweho umukono n'amashyiharamwe akurikira:
-Ishyaka UDFR Ihamye,www.udfr-ihamye.com ihagarariwe na Bwana Hitimana Boniface, Président
-Ishyaka Partenariat Intwari-Imanzi ihagarariwe na Bwana General Habyarimana Emmanuel
-Ishyaka Banyarwanda-Insangizamahoro rihagarariwe na Bwana Rutayisire Boniface, Président
-Ishyaka PS Imberakuri rihagarariwe na Bwana Bernard Ntaganda Président




__._,_.___

Posted by: TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr>

Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.rencontressansfrontieres.com
http://www.intimitesafricaines.com
http://www.foraha.net
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-





.


__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.