IKIGANIRO UMUNYAMAKURU PHOCAS FASHAHO W'IJWI RYA AMERIKA YAGIRANYE N'UWAHOZE MU NGABO ZA FPR. BWANA ABDUL RUZIBIZA, KU CYUMWERU TALIKI 2 GICURASI 2004
Phocas Fashaho: Uyu munsi turabona ko Interahamwe n'Impuzamigambi zicanye mu gihe cy'itsembabwoko zitari abahutu gusa, hanyuma dufate n'imyanzuro ku masomo abanyarwanda bashobora gukura mu kaga bagiriye mu itsemba-bwoko. ……
Phocas Fashaho: Mu kanya nabivugaga rero ko Interahamwe n'Impuzamugambi zicanye mu gihe cy'itsembabwoko mu Rwanda zose zitari abahutu, turabibwirwa na none na bwana Abdul Ruzibiza wahoze mu gisirikare cya FPR kugeza mu mwaka wa 2001.
Abdul Ruzibiza: Twari dufite ingabo zitwa abatekenisiye nk'uko nabikubwiye, zibumbiye mu mutwe witwaga Network. Network ni ikintu kirambuye cyane ariko gikoresha abantu bitwa abatekenisiye cyangwa abakomando cyangwa aba CDR cyangwa Interahamwe. Twese ayo mazina twarayakoreshaga. Reka nguhere ku bagabo bacye cyane kandi bazwi na buri munyarwanda wese: Umugabo witwa Gahagati (?) Kamugisha niwe watuyoboraga yari Capitaine, uwo nguwo yararaga ku mugabo witwa Karemera waje no kuba umudepite ku Kicukiro. Akaba ariwe wari coordinateur w'ibikorwa byose byakorerwaga mu Nterahamwe no mu Mpuzamigambi. Uwo ni uwa mbere; uwo nguwo FPR , …APR …Kagame yamwiciye mu Bugesera babwira escort ye ngo yiyahuye , n'ubu ngubu escort ye yabaye traumatisé.
Phocas Fashaho: Ngo bavuze ko yiyahuye.
Abdul Ruzibiza: Ngo bemeze ko yiyahuye ko ngo yibeshye arirasa, ngo azira ngo ibibazo by'umugore we ngo abandi basirikare barongora…. Ibintu by'amafuti bidafatitse ariko yarishwe. Icyo kigiye iruhande rumwe:
- Murebe umugabo witwaga Kiyago Ntukayajemo Godefroid. Afungiwe ku Mulindi ni umugabo wakoze muri Nterahamwe imyaka … iminsi yose yabaye mu mujyi wa Kigali .
- Murebe umugabo witwaga Mahoro. Ni Sous-lieutenant.
- Murebe uwo bitaga John (?) Gasana, murebe uwo bitaga Alex Nkuranga, nawe ari muri bataillon ya 99 uyu munsi, yitwaga Kirikiri, murebe uwobitaga Edriac (?) Kirenga ni capitaine muri DMI uyu munsi; murebe uwo bita Jean-Baptiste Mugwaneza ni Lieutenant muri bataillon ya gatatu; murebe uwo bitaga Mugisha Nterahamwe, uwo nguwo ari muri bataillon ya 73, murebe uwo bitagaAntoni Mulindahabi ni sous lieutenant arafunze, murebe uwo bitaga Alphonse Duniya yarapfuye, murebe uwo bitaga Jean-Bosco Ndayisaba w'umunyamasaka, murebe uwo bitaga Charles Ngomanziza ubu … uwo niwe wanishe Gapyisim; murebe uwo bitaga Callixte umwana w'umugogwe w'umunyaruchuru; murebe uwo bitaga Rukwago; murebe uwo bitaga Karegeya Lieutenant w'umuhutu wabaga muri SHAGI (?); murebe uwitwaga Claude Gashagaza w'umunyakabuga, murebe uwo bitaga Jean-Piere Gatashya capitane nawe uyu munsi uzwi mu gisirikare w'umu casualty (NDL: Inkomere yo ku rugamba). Koko ibyo bintu urumva …urumva iyo nkuru ari ibintu by'amagambo? Abo bantu ni abantu bakoze ku ma barrières bakoranye n'Interahamwe bakora mu Bakombozi bakora mu bantu bose, I list uwayibarura ntiyarangiza, njyewe nakubwira nkageza kuri magana abili.
Phocas Fashaho: Muri abo harimo n'abatutsi, ntabwo ari abahutu gusa?
Abdul Ruzibiza: Ntamuhutu uri.., uwo twakekaga ko ashobora kuba ari umuhutu ni uwo twita Kiyago, bamwe bakekaga ko ngo ashobora kuba ari umuhutu w'umurundi ngo wahungiye mu Bugande
Phocas Fashaho: Abandi bose ni abatutsi
Abdul Ruzibiza: Abandi ni abatutsi bakoreshejwe mu kwica abandi batutsi. Bari aba pompistes bamwe, abandi bari aba boyi mu gisirikare abandi bari ba mayibobo ku mihanda abandi, bar aba motars, abandi bari …bakoraga simplement et purement mu Nterahamwe mu bitero byose zigaba. Hari abasirikare n'uyu munsi bariho bahumeka bari abasirikali bari i Kigali , nk'abitwaga ba Rugagi Eliyasi, ubu yavuye no mu gisilikare, abitwaga ba Mulindahabi abitwaga ba nde… abo bose ni abantu bariho n'uyu munsi. Twakoranye mu mujyi wa Kigali bose bakora mu Nterahamwe. N'ukuri rwose (?) ibintu byo mu Rwanda ni ibintu bigomba kumenywa n'abantu, bikandikwa, bigasobanurwa, ejo n'ejobundi n'iyo Loni ifite ikimwaro n'abafransa bavuga ngo bafite ikimwaro n'abo babiligi n'abandi bose ngo bafite iki.. ngo bafite ikimwaro…yuko ngo batatabaye u Rwanda . Icyo cyaha nibakivaneho, abanyarwanda bishwe n'abanyarwanda benewabo, genocide ni icyaha cy'ubugome, ni icyaha kiba kirimo ubugome kugirango umuntu yubahuke kwica abantu bangana kuriya aba afite ubugome; ubwo bugome busaba préparation psychologique, ni ibintu bigishijwe, ni ibintu batojwe, barangije banabona urugero rw'umututsi, mu by'ukuri n'umututsi utari mubi (?) Abatutsi bari barenze ibihumbi 23 byari muri APR, abishwe(?) bose bari mu Rwanda bazize akarengane. Ariko bose abo babaye ibitambo, Kagame abireba, abishaka kuko yavugaga ngo mu Rwanda nta mututsi uhari, ngo n'uhari ni igisambo cyemeye gukorana na Leta ya Habyarimana, ngo ni abatutsi ku mazuru gusa ariko ku mitimayabo ni abahutu. Ndetse intambara n'aho inarangiriye n'akana k'agatutsi kacitse ku icumu wumvaga barimo bagacyurira ngo ese ngo warokotse ute ko n'abandi bose bashize, ngo wowe warokotse gute. Ni nk'aho ari ibyo bintu byamarishije abatutsi muby'ukuri abantu bagomba kubyumva bakanabisobakirwa. Twazize impamvu nyinshi, ariko umugambi wo kurimbuka burundu ushyirwa mu bikorwa n'ubwoko bwitwa ngo ni abahutu burimo buregwa uno munsi. Ariko na Kagame we ubwe kuri za barrieres z'Interahamwe hakoze abasirikare be, kwica abagogwe byakozwe n'abasilikare be, biranakomeza n'intambara irangiye Mudende biraye mu mpunzi z'abagogwe baratemagura kuva ku mwana kugeza ku ruhinja, bikorwa n'inkotanyi kugirango babone impamvu zo kujya muri Zaire! Ibyo ni ko byabaye I Byura (?) mu banyamurenge kungirango…. mbese imbere ya Kagame umututsi utaravuye i Bugande icyo gihe yitwa ko ari umututsi w'amazuru gusa. Ibyo byose rero, rwose bimwe ndabivuga nkanabivugisha n'umujinya nkabivuga numva binababaje cyane, ariko ni ngombwa ngo abantu babimenye babisobanukirwe, birababaje biteye agahinda.
Phocas Fashaho: Reka dusoze twibaza niba abanyarwanda bashobora kwiyunga koko nyuma y'itsemba-bwoko ryo muri 1994, n'ubushyamirane ryasize ribakongeje mo. Ntibyoroshye ariko birashoboka, akaba aribyo tubwirwa na none na Bwana Abdul Ruzibiza:
Abdul Ruzibiza: Burya ngo "habana abashaka"; icyo ni kimwe. Icya kabiri kugirango bashake kubana n'uko baba bavuga rumwe n'uko baba bumvikana n'uko baba…mu by'ukuri baca umugani ngo "les idées de meme nature s'attirent": Abantu batekereza kimwe burya bahurira no kuri byinshi bakanumvikana bakaba inshuti. Ntawe ushobora gufata (?) ngo afate umuhutu amukurure, afate umututsi amukurure, ababwire ngo nimuze munywe ikigage muri kino kibindi ngo museke mwishime ko mukundanye. Ibyo ntabwo bishoboka nibyo Leta irimo ikora ubu. Ntabwo bishoboka
Icyakabiri ubwiyunge bwashoboka ari uko habayeho ubutabera. None ubwok bumwe buri frustré yuko bwakoze genocide, ubwoko bundi buragaramye yuko ari victime. Ubwo bwoko bwabaye victime koko ariko abasirikare ntabwo ari innocents. Abo basilikare, ibyo bitotsi byose byabayeho,nk'uko bamwe bakurikiranwa ba Kabiligi n'Interanhamwe zindi. N'izo zindi nazo zakaze ibikorwa binaruta n'iby'Interahamwe kuko zo zanabikoranye ubuhanga bwinshi, n'ubugome bwinshi, bakanabikora barimo basacrifiya benewabo, abo nabo bakwiye gufatwa bose bagafungwa. Ahasigaye abasigaye bandi bose, arinjye nabigisha nti: abantu bajya kwicana, bajya kumarana, byatewe n'amakosa aya n'aya yakozwe ku ruhande uru n'uru, byose bigamije kugundira ubutegetsi; cyangwa gushaka kubufata ngo ubwiharire. Koko mu by'ukuri FPR yo yashakaga kwica abantu kuko yavugaga ngo twice abahutu bagabanuke tubone aho dutuza abatutsi bari hanze. Ngo Habyarimana yaravuze ngo: "ikirahure iyo cyuzuye kugirango amazi yandi ajyemo n'uko arimo mbere abanza gusohoka". Donc bati reka basohoke cyangwa bashire twebwe twinjire. Ibyo byose rero, abantu bagiye bumva yuko… ubugome aho bwagiye buturuka, banyarucali, abaturage bibereye hasi, aborozi n'abahinzi, mu byukuli nibaza ko bakwibanira baramutse bamenye byose uko byabaye kubw'inyungu z'abategetsi. Njyewe rero n'ubwo ntari umutegetsi ariko nshatse umuti nawuhera ahongaho. Nti: "mwiyunge mwishakire imibanire myiza, ubucamanza bubeho uwo warenganye arenganurwe, n'uwahohotewe arenganurwe, uwasenyewe yubakirwe, uwakomerekejwe avurwe". Ariko kuri Leta iriho ubungubu siko bimeze. N'abasirikare ubwabo yarwanishije ubwayo ubu bagaramye ku gitanda ntacyo ibamariye. Uzarebe ba casualty be uko babaye ubu amaguru yirirwa amanitse mu kirere, agera igihe akababwira ngo twakurambiwe, umusilikare udakora ntabwo twashobora gukomeza kumuhemba, itahire! Maze n'uyu munsi abantu bakibaza ngo aya makuru yose yavuye hehe? Ese Kagame we n'igituma atibaza ko kuba yarahemukiye n'abatutsi bitarigutuma aya mabanga yose tuyamena. Ese ni iki kimubwira ko ibi byose ndimo mvuga ari njye njyenyine urimo ubivuga? Kuko bavuga ngo mbese nabaye nk'interahamwe ngo nabaye umututsi w'igicucu urimo umena amabanga ya benewabo. Ariko se abatutsi bose yagiye ahemukira agirango ni njye mututsi njyenyine wahunze. Hamaze se guhunga ba officiers supérieurs bangana iki, hamaze guhunga abaministres bangana iki kandi b'abatutsi, amaze guhungwa naba Sebarenzi bose si abatutsi naba Kajeguhakwa si abatutsi? None se Habyarimana yapfuye Kajeguhakwa atari muri CND. Ese ugirango imodoka zagiye kurasa atazireba? Se abandi bose babaga muri CND…. Lizinde se yagiye atabizi?Nti yari mubakoreshejwe inama yo kwica Habyarimana. Pasteur se ntiyari ahari? Abo bose se Kagame ababaniye neza? Ni iki se gituma yakwibaza yuko ngo Ruzibiza arimoavuga aya makuru wenyine? Nicyo gituma ndimo mvuga…aribeshya! Ashobora kuba n'abo yitwaga ngo arizera uyu munsi ari bo bamuvamo, wenda bigaca mu kanwa kanjye ariko ni benshi bamurega. Njye rero kubana kw'abanyarwanda bizaterwa n'ukuntu ibi bintu byose bigiye ahagaragara bizaterwa n'ukuntu ubutabera bubayeho bizaterwa n'ukuntu abamarayika bamwe bitwa abamarayika uyu munsi barimo bita abacunguzi, umunsi bagiye ku karubanda bakamenyekana nk'Amashitani nk'ayandi yose; icyo gihe abanyarwanda bazabana.
Phocas Fashaho: Ngibyo rero itsemba-bwoko ryarabaye rihitana abantu basaga ibihumbi magana inani, ni amahano atagombye kuzongera kubaho mu mateka y'u Rwanda . Kugirango ayo mahano atozongera kubaho ukundi n'uko impamvu nyayo yatumye ashoboka yajya ahagaragara, abantu bakajya bayigendera kure . Uko bigaragara rero nuko nta kindi abanyarwanda bazize uretse inyota y'ubutegetsi y'abanyapolitiki babo. Abahutu bari bafite ubutegetsi ntibashakaga kubusangira n'abatutsi bo muri FPR, abatutsi bo muri FPR nabo barabushakaga kandi nabo badashaka kubusangira n'abo bahutu. Ibindi bivugwa ku ruhande byose ubishakiye ibisobanuro wagisanga muri iyo nyota y'ubutegetsi y'abanyapolitiki. Niyo mpamvu rero uwashaka kurinda u Rwanda andi makuba nk'ayo muri 1994, yabanza agaca umuco wo gushaka kwikubira ubutegetsi no gukumira abandi, kandi umuco wo kudahana abicanyi aho bava bakagera hose ugacika burundu. Imvugo ngo "nta ngoma itica" nayo igomba gucika mu mitwe y'abanyarwanda, ubuzima bwa buri munyarwanda wese bugahabwa agaciro gakwiye, ni ukuvuga agaciro k'ikiremwa-muntu. Atari ibyo hazaba aha Rurema wenyine.
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.