Pages

Saturday 17 May 2014

[RwandaLibre] Igipolisi cy'u Rwanda cyemeye ko cyashimuse abantu 35...!

 

Nyuma y'aho yokerejwe igitutu, Leta y'u Rwanda yemeye ko yashimuse abantu 35...!

Polisi y'u Rwanda iratangaza ko nta bantu baburirwa irengero mu Rwanda


Yanditswe kuya 17-05-2014 - Saa 20:29' na IGIHE

Kubera ibyegeranyo by'imwe mu miryango mpuzamahanga biri kuvuga ko mu Rwanda hari abantu baburirwa irengero cyangwa bashimutwa, Polisi y'u Rwanda iranyomoza ibyo byenyeranyo ivuga ko ari "ibinyoma" kandi "nta shingiro" bifite.

Kuri uyu wa gatanu, Umuryango Mpuzamahanga Uharanira Uburenganzira bw'Ikiremwamuntu (Human Rights Watch), watangaje ko kuva mu kwezi kwa Werurwe mu Rwanda umubare w'abantu baburirwa irengero cyangwa bashimutwa wiyongereye, kugeza ubu ngo bakaba bageze kuri 14, ndetse bakongeraho ko bamwe muri bo" bafungiwe muri gereza z'igisirikare cy'u Rwanda".

Mu itangazo Polisi y'u Rwanda yashyize ahagaragara, umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare, aratangaza ko ibyo birego atari byo. Aha yagize ati : "Mu Rwanda nta bantu baburirwa irengero, ibyo birego sibyo, nta n'ishingiro bifite".

Yakomeje avuga ati : "Mu minsi ishize mu maperereza no gufata abakekwagaho gushaka guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda, hari abantu batawe muri yombi. Kubafata bose bishobora gufata igihe, ariko ubu dufite abantu 35 bakekwaho ibi byaha, bakaba bagiye gushyikirizwa ubushinjacyaha mu turere twa Rubavu na Musanze".

ACP Gatare yanasobanuye ko ifatwa ry'aba bantu bakekwa abaturage, inzego z'ibanze n'izindi nzego z'umutekano barigizemo uruhare.

ACP Gatare akaba abwira abanyarwanda ko inzego z'umutekano zikora akazi kazo mu buryo bwubahirije amategeko kandi ntawe zihutaje .

Akomeza asaba abaturage gukomeza gukorana na Polisi, batangira amakuru ku gihe, kuko aribwo buryo bwo kwicungira umutekano.
Ibikorwa by'umutekano mucye byagaragaye mu ntara y'amajyaruguru n' ibice bimwe by'intara y'Iburengerazuba, byatumye mu kwezi gushize Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu James Musoni ari kumwe n'umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana basura intara y'Amajyaruguru, aho bashishikarije abaturage n'abayobozi b'inzego z'ibanze kubumbatira umutekano n'imiyoborere myiza birinda ibihuha.

Mu bafashwe hakaba harimo n'abayobozi b'inzego z'ibanze, kandi bakaba barafashwe nyuma y'amakuru afatika yatanzwe n'abaturage.

Avuga ku rupfu rw'umwe mu bakekwaga witwa Nsengimana Alfred warashwe kuwa gatanu, ACP Gatare yagize ati : "Mu gihe yari agiye kwereka itsinda ry'abashinjacyaha aho yavugaga ko hahishe izindi mbunda, yashatse gutoroka umucungagereza aramurasa arapfa".

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Just launched ! Link preview on Yahoo Groups
Visit your Group on the web, simply paste the link to the article, photo or video you wish to share in the message you are composing.

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.rencontressansfrontieres.com
http://www.intimitesafricaines.com
http://www.foraha.net
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.