Pages

Friday 23 May 2014

[RwandaLibre] RWANDA: IGITUTU CY’AMAHANGA GITUMYE DMI YEREKANA BA BANA BO KWA HAKORIMANA EMMANUEL

 


FLASH: IGITUTU CY'AMAHANGA GITUMYE DMI YEREKANA BA BANA BO KWA HAKORIMANA EMMANUEL.

22 mai 2014
Baca umugani mu kinyarwanda ngo urugiye cyera ruhinyuza intwari. DMI yari imaze iminsi ishimuta abanyarwanda ntacyo yikanga. Mw'Ikaze Iwacu twaratabaje, yewe turongera turatabaza, abenshi bavuniye ibiti mu matwi, ariko amahanga yo yaratwumvise. Mwiboneye raporo ya Human Rights Watch, yatitije leta ya FPR ihita iva ku izima itangira kwerekana abo DMI yari yashimuse mu karere ka Rubavu.
Hakorimana Robert nawe yabonetse uyu munsi
Hakorimana Robert nawe yabonetse uyu munsi
Andi makuru meza tumaze kumenya nuko na ba bana bo mu muryango wa nyakwigendera Hakorimana Emmanuel aribo:Hakorimana Robert, Hakorimana Flora, Hakorimana Christine, Hakorimana Christian, Mujawimana Léonile, Kankera Pétronille na Twizerimana Françoise, bari baraburiwe irengero kuva taliki ya 18/04/2014 bagaragaye imbere y'ubucamanza kuri uyu munsi wa kane taliki ya 22/05/2014 mu rukiko rw'i Musanze.
Ubushinjacyaha ntibusobanura aho bari baherereye mbere y'uko bagaragara kuri station ya police ya Muhoza, ntibunabasha kugaragaza mu by'ukuri icyo bubashinja. Tubibutse ko ibi bibaye nyuma y'uko ubutegetsi bwokejwe igitutu n'ibihugu by'ibihangange nka Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ndetse n'imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.
Hakorimana Christine na Flora
Hakorimana Christine na Flora
Iyo ngirwa rubanza rero ngo izasomwa kuri uyu wa mbere tariki ya 26/05/2014. Reka tubitege amaso rero. Hagati aho turakomeza kubashakira amakuru arambuye ajyanye n'iyi nkuru. Igitangaje gusa n'uko ibinyamakuru byegamiye kuri leta bitatangaje iyi nkuru kandi ubundi ibintu nk'ibi bitajya bibacika. Imana ishimwe rero ko abo bantu barindwi bose bagihumeka umwuka w'abazima. Twasoza iyi nkuru turarikira abantu bose bazabona akanya kuzajya kumva no gushyigikira ziriya nzirakarengane mu rukiko ku wa mbere tariki ya 26-05-2014.
Hakorimana Christian
Hakorimana Christian
Gasigwa Norbert
Ikazeiwacu.fr

Mudukurikire kuri

Mushobora no kudukurikira kuri: Twitter, Facebook, Youtube na Flickr
    

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.rencontressansfrontieres.com
http://www.intimitesafricaines.com
http://www.foraha.net
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.