Pages

Wednesday 14 May 2014

[RwandaLibre] RWANDA: DMI YAHAGURUKIYE GUHIGA ABATAVUGA RUMWE NA LETA YA FPR BATUYE MURI USA. | IKAZE IWACU

 


RWANDA: DMI YAHAGURUKIYE GUHIGA ABATAVUGA RUMWE NA LETA YA FPR BATUYE MURI USA.

Ubushize twabagejejeho inkuru y'ukuntu inzego z'iperereza z'u Rwanda ziteza urwikekwe mu banyarwanda haba mu gihugu ndetse no hanze yacyo. Izi nzego nyinshi cyane akenshi abanyarwanda batazi nuko zikora, zose zisa nizahawe izina rya DMI, ishinzwe iperereza rya gisirikari. Ariko abakora mw'iperereza mu Rwanda ntibabarika, hari n'abavuga ko ari nka bibiri bya gatatu by'abakozi ba leta bose hamwe.

Paul Kagame asigaye akorera inama ze mu bikari by'abaturage muri USA, kubera guhabwa akato.

Paul Kagame asigaye akorera inama ze mu bikari by'abaturage muri USA, kubera guhabwa akato.

Kuva aho Paul Kagame aboneye ko asa n'uwahawe akato n'ibihugu by'iburayi n'Amerika cyane cyane USA, aho yari asanzwe ajya nkujya mu rugo iwe, yafashe ingamba nshya zo guhashya abanyarwanda bahatuye ngo akeka ko aribo bakoze akazi ka diplomatie, bakereka leta ya USA amahano akora mu karere k'ibiyaga bigari. Mwibonye mwese ukuntu PaulKagame asigaye ajya muri USA agiye guhura n'abana biga mu mashuri mato n'ayisumbuye, aho ajya kubabeshya ibinyoma by'uko yahagaritse jenoside ngo akaba yarateje u Rwanda imbere.

Biragayitse cyane kubona umuperezida w'igihugu yihererana abana b'ibitambambuga akaba ari bo yigisha politiki y'amanyanga. Nta mutegetsi numwe wo muri USA ugishaka guhura na Kagame kubera ubwicanyi bwe no kuriganya. Nonese wabona umuntu ubeshya ngo yavanye miliyoni y'abanyarwanda m'ubukene, kandi tuzi neza ko abo bakene avuga ahanini, bagizwe n'abatutsi bari impunzi batahutse. 

Birumvikana ko impunzi z'abatutsi zari mu makambi hiryo no hino zimaze gutaha, zigabije imitungo y'abahutu bari bahunze intambara muri '94. Ikindi nuko ingabo za APR zateye Congo zikayisahura uko zishaka. Nonese ubwo nyine murumva abatutsi benshi batarabaye abakire? Ariko se n'ubuhe bukire; n'ubwibano gusa. Ubwo rero kuba umuntu wari impunzi atashye mu gihugu akabona imitungo y'ubuntu si ukuva m'ubukene ahubwo n'ubuzima bwari busanzwe ari bubi bwahindutse, si ikintu leta igomba gushyira mu mibare yayo yerekana uko ubukungu buzamuka. Iki kinyoma nacyo cyaratahuwe gitangiye guta agaciro; ukuri nyako nuko u Rwanda rukennye, abatutsi benshi bavuye hanze bakaba bakize.

Paul Kagame ibibazo bigiye kumurenga

Paul Kagame ibibazo bigiye kumurenga

Tugarutse rero ku mugambi mubisha wa Kagame afitiye abanyarwanda batuye muri USA, amakuru agera ku Ikaze Iwacu, aturutse ku kinyamakuru Afroamerica Network, avuga ko kubera uko guhabwa akato kwa Paul Kagame muri USA, Kagame aherutse gukoresha inama y'umutekano mu cyumweru gishize, aho bize ku ngamba zikomeye zo gucecekesha abanyapolitiki barwanya leta ye batuye muri USA.

Ngo mu ngamba zafashwe harimo kubabuza uruvugiro mw'itangazamakuru, kubahungeta hakoreshejwe iterabwoba ngo batongera gukora politiki, ndetse ngo hari n'abagomba kwicwa

Aya makuru akomeza avuga ko muri iyo nama yahuje Paul Kagame n'abajyanama be bakomeye mu by'umutekano, yerekanye uburakari bukomeye ku buryo atabahishe ko bamwe mu bamaneko be baba Canada na USA, ntacyo bakora kigaragara. Mu magambo akarishye yagize ati: « Ubu dufite ikibazo gikomeye muri Amerika ya ruguru. Abanyapolitiki ba opposition batumereye nabi, aho bakoresha itangazamakuru bakadusebya, mu binyamakuru byinshi, kuri za Radios, ndetse no ku mbuga mpuzambaga. Ikibazo rero mbabaza ni iki: tuzabigenza gute? Niki gisabwa ngo tubahagarike? »

Kagame yakomeje agira ati: « Twatanze amamiliyoni y'amadolari muri Amerika ya ruguru, tugura za ONG zo kutuvugira, ibinyamakuru, tutibagiwe imishara y'abamaneko bahakorera. Ariko ntibikora; ndashaka ko mumbwira uburyo twakora umugambi wo gushwanyaguza burundu abantu barwanya iterambere twari tumaze kugeraho ».

Abajyanama ba Kagame mu by'umutekano harimo n'abayobozi bakuru b'ingabo n'inzego z'iperereza bigiye hamwe gahunda yatuma bashobora guhagarika opposition nkuko Kagame yabibasabye. Aya makuru akomeza avuga ko mu ngamba zafashwe kandi Paul Kagame yahaye umugisha, harimo cyane cyane guharababika abo banyapolitiki ba opposition mu binyamakuru, bikaba bizakorwa ku buryo bukurikira:

  • Gutangaza mu binyamakuru no ku mbuga mpuzambaga ko bamwe mu banyapolitiki ba opposition bahembwa rwihishwa na DMI, bakaba bahora bahabwa amadolari menshi na leta y'u Rwanda kugira ngo bacengere opposition ihore iryana. 
  • Guha amafaranga menshi bamwe mu bayobozi b'amashyaka ya opposition bagatangaza ko bazi bamwe muri bo bakorera leta y'u Rwanda.
  • Guha amafaranga bamwe mu banyamuryango b'amashyaka ya opposition bakajya batangaza ko abayobozi babo bakorera leta y'u Rwanda

Iyi gahunda igomba gutangira gushyirwa mu bikorwa mu mpera z'ukwezi kwa gatanu 2014. Abanyapolitiki bagambiriwe ni abazwi cyane cyangwa bakekwaho kuba bafitanye umubano mwiza n'ibinyamakuru bikomeye cyangwa ibigo bitandukanye bikora ibijyanye n'ububanyi n'amahanga muri Amerika ya ruguru, cyane cyane USA.

RDF, ingabo zitwara nk'umutwe w'inyeshyamba

RDF, ingabo zitwara nk'umutwe w'inyeshyamba

Muri iyo nama kandi havuzwemo n'amazina n'ibinyamakuru bigomba kugabwaho ibitero, ariko turacyakusanya aya makuru, tukazayabagezaho twamaze gukora ubushakashatsi bwimbitse. Inama Paul Kagame yari yatumije ngo yatangiye kandi irangira nkuko bisanzwe bigenda nkuko bitangazwa n'umwe mu bari bayirimo: « Paul Kagame atumiza inama, akazana ikibazo kiri bwigwe, akabaza ibibazo byinshi, agatanga ibisubizo, ubundi agatanga gahunda y'ibigomba gukorwa, twese tukabyemera uko byakabaye ».

Twabibutsa ko muri iyi minsi ibihugu bitandukanye by'i Burayi n'Amerika byagiye bibwira bamwe mu banyapoltiki ba opposition ko bagomba kuba maso, kubera ko polisi z'ibyo bihugu zifite amakuru afite gihamya ko leta y'u Rwanda yohereje abicanyi bo kubaca imitwe. Paul Kagame namenye ko uko apanga imigambi ye, ari nako abanyarwanda bazajya bayivumbura. Birarambiranye cyane, abanyarwanda twese duhagurukire kurwanya ubwicanyi n'abanyapolitiki b'inda nini bagiye kwakira aya madolari ya Paul Kagame.

 

Uwimana Joseph

Ikazeiwacu.fr

  •  
  •  

Laisser un commentaire

 

 

 

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.rencontressansfrontieres.com
http://www.intimitesafricaines.com
http://www.foraha.net
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.