Google+: https://plus.google.com/110493390983174363421/posts
http://www.youtube.com/user/sibomanaxyz999
***Online Time:15H30-20H30, heure de Montréal.***Fuseau horaire domestique: heure normale de la côte Est des Etats-Unis et Canada (GMT-05:00)***
Dusangire iyi nkuru :Ambasade y’u Rwanda yamaganye ibiherutse gutangazwa na Faustin Twagiramungu
Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi yamaganye ibyo Faustin Twagiramungu wigeze kuba Minisitiri w’intebe mu Rwanda aherutse gutangaza ko Abapolisi b’u Bubiligi baje kurinda umutekano we kubera amakuru bafite ko ngo ashobora kugirirwa nabi, akanahamya ko abamugirira nabi baturuka mu Rwanda.Mu kiganiro na IGIHE, Ambasaderi Robert Masozera yagize ati « Njyewe ubwanjye nkimara kumva ibyo atangaza mu binyamakuru ko Abapolisi b’ Ababiligi baje kurinda umutekano we kubera amakuru bafite y’uko ashobora kugirirwa nabi, nabajije inzego zibishinzwe za Leta y’u Bubiligi kudusobanurira iby’ayo makuru ibyo ari byo kuko numvaga ntasobanukiwe. Bansobanuriye banabingezaho mu nyandiko, bavuga ko nyuma yo guhabwa koko amakuru y’ uko umutekano wa bwana Faustin Twagiramungu ushobora guhungabana, bibwira ko koko ashobora kugirirwa nabi, bituma bafata icyemezo cyo kujya kumurinda. Ariko nyuma ngo baje kugenzura neza ayo makuru bahawe, basanga ari ibihuha bidafite ishingiro, bafata icyemezo cyo guhagarika ubwo burinzi bari bamugeneye. »Masozera yakomeje avuga ko banamubwiye ko ahubwo ngo icyabatangaje, ari uburyo Twagiramungu yihutiye guhita abitangariza ibinyamakuru hirya no hino, kandi ubundi ari amakuru bari bamusabye kugira ibanga.Masozera avuga ko abo bari bafashe icyemezo cyo kumurinda umutekano ngo babibonyemo ko Twagiramungu ari umusaza wishakiraga uburyo bwo kugaragara no kuvugwa mu itangazamakuru nk’ umuntu ukomeye....
Posted by: Jean Bosco Sibomana <sibomanaxyz999@gmail.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
Sponsors:
http://www.rencontressansfrontieres.com
http://www.intimitesafricaines.com
http://www.foraha.net
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.