Pages

Sunday 1 June 2014

[RwandaLibre] RCA-RWANDA: RDF IRENDA KUMARIRA IMPUNZI Z’ABAHUTU KU ICUMU

 


REPUBLIQUE CENTRE AFRIQUE: RDF IRENDA KUMARIRA IMPUNZI Z'ABAHUTU KU ICUMU.

31 mai 2014

Umutekano

Ubu bimaze kumenyerwa ko aho ingabo za FPR zigeze hose ziba ziherekejwe n'urupfu, ubu zisigaye zarahawe akazina k'akabyiniriro « k'abacuruzi b'urupfu« . Amakuru y'uko ingabo za FPR zoherejwe mu gihugu cya Repubulika ya Centre Afrika zimaze iminsi zivugana impunzi z'abahutu bahungiye muri icyo gihugu guhera mu myaka ya 1997, ameze nk'aho abenshi mu banyarwanda bayirengagiza nyamara izi mpunzi ziratabaza, kubera ko RDF yenda kubamarira ku icumu.

Hano ni ku kibuga cy'indege i Kanombe RDF igiye kwerekeza muri RCA.  Amerika niyo ibakoresha mu nyungu zayo.

Hano ni ku kibuga cy'indege i Kanombe RDF igiye kwerekeza muri RCA. Amerika niyo ibakoresha mu nyungu zayo.

Muri izo ngabo z'u Rwanda zagiye muri RCA, mu rwego rwa AFRICAN UNION, harimo amatsinda yagiye ashinzwe gusa guhiga impunzi z'abanyarwanda bo mu bwoko bw'abahutu, ngo zibivugane, cyangwa se zibakwize imishwaro bate utwabo bari bamaze imyaka isaga 15 barundarunda. Ubu amakuru agera ku Ikaze Iwacu aturutse mu ba sango ( abaturage ba RCA), aravuga ko badaherutse kubona bamwe mu banyarwanda bari basanzwe bagenderanira, ngo barahunze, abagize amahirwe ngo bashoboye kwambuka imipaka bahungira mu bindi bihugu bikikije RCA, nka Cameroun.

Amakuru Ikaze Iwacu ikesha umwe mu mpunzi zimaze igihe kinini muri RCA, utarashatse ko dutangaza amazina ye kubera impamvu z'umutekano, aravuga ko bamaze kumenya umwe mu bagize ayo matsinda y'abicanyi ba RDF bihishe mu gikorwa cyo kubahiriza amahoro. Uwo nta wundi n'uwitwa MUNYANEZA ANASTASE, wahoze nawe ari impunzi muri RCA nyuma akaza gutaha mu Rwanda. Uyu Munyaneza Anastase, akaba yarabarizwaga mu ngabo z'u Rwanda za cyera, FAR 35ème promotion, akaba yarinjiye muri RDF avuye mu ngando i Mutobo (ubu ni officier mu ngabo z'u Rwanda RDF).

Ikaze Iwacu yabajije iyo mpunzi niba hari ubutumwa yagenera abandi banyarwanda, maze asubiza agira ati:« Turasaba ko ushoboye wese (cyane cyane amashyaka ya opposition arwanya Leta ya Kigali, avugira impunzi), yadufasha gutabaza ONU, African Union, HCR, Gouvernement ya RCA, n'indi miryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw'ikiremwa muntu,…Mugire umutima utabara ».

Tugarutse kuri uriya mwicanyi witwa Munyaneza Anastase, twashoboye kumenya ko ubu afite akazina k'akabyiniriro ka Sadamu Prince, akiri muri ESM (Ecole Supérieure Militaire), nabwo yari afite akandi kazina k'akabyiniriro ka Kigeme Butobudashira. Twamenye kandi ko akomoka mu cyahoze ari komine Kanzenze muri Kigali ngari. Uyu Munyaneza kandi niwe ubarwaho kugira uruhare rukomeye mu rupfu rwa famille y'impunzi iherutse kwicirwa muri Cameroun (turacyashaka umwirondoro wabo).

Lt Col Jean Paul Karangwa, uyoboye abaicanyi ba RDF muri RCA

Lt Col Jean Paul Karangwa, uyoboye abicanyi ba RDF muri RCA

Iyi famille, umugabo n'umugore we bari basanzwe ari impunzi muri RCA, bahunze rugikubita, igihe iriya bataillon ya RDF iyobowe na Lt Col Jean Paul Karangwa, yari igeze i Bangui, umurwa mukuru wa RCA. Ngo bakigera muri Cameroun bafunguye akaduka, ni muri ako kaduka abicanyi ba FPR babasanze babarasa urufaya, bahita bitaba imana. Kugeza ubu amaperereza aracyakomeza, ariko ntacyo bizatanga, kubera ko abo ba rukarankaba bahise bisubirira muri RCA nta nkomyi. Uyu Munyaneza Anastase, kuba yarabaye impunzi muri RCA bimufasha kuba azi abanyarwanda benshi bahatuye, kandi akaba azi n'igihugu neza ku buryo anavuga ururimi rwaho rwitwa IGISANGO. 

Icyo umuntu yabwira izi mpunzi zikomeza gukwira imishwaro zihunga FPR nuko nta hantu na hamwe bazabona batura maze ngo FPR ntihagere. Icyiza ahubwo baza bagarukana FPR, bakayereka ko bashize ubwoba, impunzi zo muri RDC zibabere urugero, zaremeye zibaho nabi, ariko zihagazeho ku buryo FPR ubu iyo yumvise Congo ihinda umushyitsi.

 

Ngendahayo Damien

Ikazeiwacu.fr

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.rencontressansfrontieres.com
http://www.intimitesafricaines.com
http://www.foraha.net
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.