Pages

Sunday 1 June 2014

[RwandaLibre] RWANDA: MADAMU GATETE CATHERINE , MEYA WUNGURIJE WA #NYAMASHEKE, AKORESHA DIPLOME Y’IMPIMBANO YAVUYE CONGO !

 


RWANDA: NYAMASHEKE IGUSHIJE ISHYANO, VICE MAIRE GATETE CATHERINE AKORESHA DIPLOME Y'IMPIMBANO YAVUYE CONCO MU GIHE ABUZA ABANDI KWIGA MURI ICYO GIHUGU.

31 mai 2014

Politiki

Perezida wa leta zunze ubumwe z'America(USA) Bwana Barack Obama ubwo yatorerwaga kuyobora icyo gihugu, abana benshi bavutse icyo gihe biswe ba Obama kuko byari nk'igitangaza kubona umwirabura ayobora igihugu cy'igihangange nka kiriya. Kuva cyera na kare, mu Rwanda, abaturage bitaga abana babo amazina bafatiye ku rugero rw'abayobozi bariho icyo gihe kuko bumvaga babibonamo. Ni muri urwo rwego amazina nkaKayibanda, Habyarimana, Nsekarije, Habimana Bonavanture, Habanabakize Thomas, Munyangaju, Rugira ndetse na Juvenal n'abandi ntarondoye yasakaye mu Rwanda.

Kugeza ubu ubanza nta munyarwanda wari wita umwana we James Babarebe

Kugeza ubu ubanza nta munyarwanda wari wita umwana we James Kabarebe

Muri icyo gihe kandi, umuvuzi w'ijambo mu gihe cy'ubukwe, yasozaga avuga ngo ''Mugire Imana na Habyarimana''. Ibi byose abaturage nta wabaga yabibapakiyemo nk'uko bigisha''ndi umunyarwanda'' nk'aho twari abanyamahanga, ahubwo ni uko babonagamo igisubizo abayobozi babo b'icyo gihe. None muri kino gihe ku ngoma ruvumwa ya FPR, nabuze umubyeyi uzita umwana we Kagame, Kabarebe, Rucagu, Bazivamo, Tito Rutaremara, Jack nziza n'abandi ntarondoye.

Impamvu nta yindi ni wa mugani wa Kinyarwanda ngo ''iso ntakwanga akwita nabi''. None se hari umunyarwanda muzi witwa Pilato cyangwa Gahini bavugwa muri bibiliya? Igitangaje ni uko mu karere kacu hari umwana bahimba Kagame kubera ananutse cyane, akirirwa arira ngo baramututse. Hakaba hari n'undi mugabo bahimba iryo zina kubera atagira impuhwe ariko iyo ubimwise aragusubiza ngo nzakurega mu rukiko.

Maze gusoma inkuru yasohotse mu kinyamakuru Kigali Today nyuma ikaza gutangazwa ku wa 11-5-2014 ku rubuga Ikazeiwacu.fr ifite umutwe ''Kubuza abanyarwanda gukomeza kwiga muri Congo bihishe iki »?, abantu benshi bumvishe ari icyemezo cy'urukozasoni uretse ko bimenyerewe ku butegetsi bwa FPR. Ibi byaje bikurikira amagambo Ministre Musoni yatangarije mu karere ka Rubavu avuga ku bantu bambuka bajya muri Congo. Akarere ka Rusizi nako karabikoze ndetse ejo bundi na Guverineri w'Intara y'Uburasirazuba yongeye kwihanangiriza abiga I Bugande.

Mu kiganiro nagiranye na bamwe mu banyeshuri bigaga mu mugi wa Bukavu bambwiyeko hafi ya bose ari abahutu, abenshi muri bo bize mu rurimi rw'igifransa. Uku kubuza umubare munini w'abahutu uburenganzira bwabo bwo kwiga, kandi aho bashatse, ni muri ya gahunda ya FPR yo kubambika amakabutura kuko bamaze kubakenesha, nta bushobozi babona bwo kwishyura amashuri ahenze yo mu Rwanda kandi ubundi bagiye muri Congo ariya mashuri bayareba.

Abahakanaga ivanguramoko ribera mu burezi murebere kuri uru rugero. Ibi bikozwe mu gihe FARG ikomeje kurihira abana b'abatutsi mu bigo bashatse kandi hari izindi mfubyi zaturutse Congo zikaba zitavugwa none bakaba badukiriye n'uwajyaga kwiga Congo yirihira ku mafranga ye. Ngiyo demokarasi ya FPR batubwira mu magambo, ngubwo bwa bumwe n'ubwiyunge bahora baririmba.

Uko ikibazo cy'abanyeshuri biga muri Congo cyari giteye

Muri Mutarama 2010, ni bwo abanyeshuri bigaga muri Congo n' i Burundi bateraniye mu nama yari yatumujwe n'ubuyobozzi bw'akarere ka Rusizi yateraniye mu cyumba cy'inama cya Guest House. Ubutumire bw'iyo nama bwari bwasabwe na bamwe mu banyeshuri bigaga ku kigo cya ISM/Bukavu(Institut superieur de management), ariko bafite igitekerezo cyo gushinga ishyirahamwe bazajya banyuzamo ibitekerezo byabo kimwe no mu zindi kaminuza. Iyo nama yarangiye hashyizweho Comite yahawe inshingano zo gushinga ishyirahamwe rihuriweho n'abanyeshuri bose.

Byarubahirijwe hashingwa ishyirahamwe ryisweA.E.R.C.B (Association des Etudiants Rwandais au Congo et au Burundi) riyoborwa n'uwitwa NGARAMA Jean Bosco wigaga icyo gihe kuri ISM. Icyicaro cy'Ishyirahamwe cyari mu mugi wa Kamembe, akarere ka Rusizi. Nkuko abo banyeshuri babintangarije, intego nyamukuru y'ishyirahamwe yari ''Uguca burundu forode mu myigire''. Ibi byarebaga abataruka imyaka y'amashuri, abagura ibya ngombwa n'ababeshyaga ko biga kandi batiga. Bihutiye rero gukora urutonde rw'abanyeshuri bose biga I Bukavu ukurikije ibigo bigagaho ndetse banashyiraho za Comites zihagarariye ishyirahamwe kuri buri kigo. Ku birebana n'abakoresha diplomes ariko zikemangwa, bashimangiraga ko ibyo bireba police, ko ikibareba ari abanyeshuri bari mu masomo.

Vice Mayor wa NYAMASHEKE GATETE Catherine, ubuza abana kwiga ni muyobozi bwoko ki?

Vice Mayor wa NYAMASHEKE GATETE Catherine, ubuza abana kwiga ni muyobozi bwoko ki?

Mu kwezi kwa Gashyantare 2010, ishyirahamwe ryasabye amazina y'abakekwaho gutaruka kuri buri kigo nuko biha gahunda yo kubatumiza. Icyatangaje abantu muri icyo gihe ngo nuko abenshi mu bakekwaho ibyo bibazo bisobanuraga ko batatarutse ahubwo iyo myaka bayigiye I Kamembe mu rugo kwa Gatete Catherine kuko ariho yari atuye icyo gihe. Kubera urwo rujijo, ishyirahamwe ryafashe icyemezo cyo gutumiza Madame Catherine GATETE kugirango asobanure ibirebana n'iryo shuri ryigiraga mu rugo iwe. Inkuru yayimenye mbere yuko atumizwa, nuko ashyira iterabwoba k'uwitwa Samson uba muri iryo shyirahamwe, amubwira ko barebye nabi bose bafungwa cyangwa bakicwa kandi ko nta burenganzira bafite bwo gutumiza umuyobozi w'akarere.

Ntibyarangiriye aho kuko mu nama ya FPR yateranye muri Werurwe 2010 ku ngoro ya FPR mu karere ka Rusizi, hari abasabyeko iryo shyirahamwe ryashyigikirwa ndetse rikaba ryaterwa n'inkunga kuko ryari gukemura ibibazo byinshi byari byarananiye ubuyobozi. Icyo kibazo cyasubijwe na Rukarabankaba Wilson Gumisiriza abaza niba bizeye neza abayobozi baryo ngo ejo bitazaba ishyaka rya politiki bikabagora byarenze umupaka. Ibi yabivuze kubera ko yari azi neza ko abenshi ari abahutu kandi n'abariyoboye aribo.

Amakuru afitiwe gihamya ni uko umuyobozi w'iri shyirahamwe ry'abanyeshuri A.E.R.C.B, NGARAMA Jean Bosco yaje gutumizwa na General GUMISIRIZA iwe mu rugo muri Kanama 2010, amusaba ko yamufasha kuneka abanyarwanda batuye n'abagenda muri Congo bityo bagafasha ishyirahamwe. Ibi rero twamenyeko yabiteye utwatsi, nuko nyuma yaho gato aza kuburirwa irengero. Nyuma twaje kumva ko ari mu nkiko aregwa gukorana na FDLR na nubu ntawe uzi irengero rye, n'ishyirahamwe ryahise rizimira ubwo.
Gatete Catherine, umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage akoresha diplome ya Licence y'imforodano

Amakuru yemezwa na bamwe mu batuye mu mugi wa Kamembe ndetse na benshi mu banyeshuri bize ku kigo cya I.S.T.C.E (Institut superieur des techniques commerciales et economiques) mu myaka ya 2006-2010, uyu munyagipindi Gatete abeshya ko yizeho, bavuga ko atigeze akandagiza ikirenge kuri icyo kigo. Ngo ntabwo byashoboka ko umuyobozi w'akarere yakwambuka umupaka ajya aho bita ko FDLR ikorera. Ibi byiyongeraho kuba ngo abari bagize ishyirahamwe AERCB barantangarije ko, mbere yo gufata icyemezo cyo kumutumiza kwisobanura babanje kubaza ku kigo abeshyako yizeho basanga atahazwi.

Gihamya ya nyuma ngo nuko mu babaga batumijwe muri rya shyirahamwe navuze haruguru, bemezagako bigiye iwe mu rugo byerekana ko wenda yari afite ishuri ritazwi kandi mu by'ukuri ibyo ntibibaho mu Rwanda. Bamwe mu bari abayobozi ba FPR muri icyo gihe mu karere ka Rusizi tudashatse gutangaza amazina yabo, bari basabye ishyirahamwe ko ryakurikirana Gatete Catherine agasobanura iby'iyo diploma kandi bari biteguye gutanga n'urutonde rw'abandi bazikoresha bityo nabo bakisobanura. None ni gute abantu bayoberwa umuntu bize kuri promotion imwe baniga bimwe kandi ku kigo gito cyane nka kiriya.

Ibyo bitabayeho habaho n'umunsi wa defence cyangwa collation de grade muri Congo ugatuma bamenyana. Ngabo rero ba kimwamwanya ba FPR bahiga abakoze Genocide batitaye ku wahanuye indege yari itwaye aba perezida babiri. Nibo basaba ko ubutabera mpuzamahanga butabogama nyuma bafata Rose Kabuye bati byacitse, nibo kandi bemera Genocide y'abatutsi bagahakana iyakorewe abahutu muri Congo. Abo ni bo bayobozi ba FPR bafite indimi ebyiri birirwa batekinika ngo barashakira abanyarwanda imibereho myiza kandi babacukurira imva. None abanyarwanda tuzakomeza kuyoborwa n'abanyakinyoma kugeza ryari? Uyu muyobozi ntiyarebye impamvu ariwe bahisemo ngo atangaze iriya nkuru, ariko uwabikoze yari abizi nubwo biri mu nshingano ze.

UmwanzuroMwumve ibyo mvuga ntimurebe ibyo nkora

Gatete Catherine mu gihe cyashize, yashinjwaga nabo bakorana kujya gusambana abeshyako yagiye kuvugira inzego none aravuga ko abiga muri Congo nta muco bakurayo ndetse nta n'ubumenyi. Ibijyanye n'ubumenyi byo sinabitindaho cyane kuko hari benshi bari mu nzego z'ubuyobozi mu Rwanda bize muri Congo babihamya. Abanyarwanda kugeza ubu turambiwe ikinyoma cya FPR harimo kuyoborwa n'abicanyi kandi bakatubeshya ko bahiga abicanyi, ibi turabibona tukicecekera ariko umunsi ni umwe ukuri kuzajya ahagaragara.

Bavandimwe, FDLR ntabwo iri muri Congo uko yakabaye nkuko bamwe mu bayobozi bakunze kubivuga, ahubwo yibereye mu Rwanda kandi abenshi bari mu nzego nkuru z'igihugu. Ikindi ni uko kubera kuyamagana cyane byatumye igira abayoboke benshi cyane, ibyo umuntu abibona iyo ari mu giturage aganira na ba rubanda rwa giseseka. Kubuza abahutu kwiga muri za Kaminuza ubaziza uko baremwe, mu gihe FARG ikomeje gushyira n'utazi gusoma muri kaminuza, tubibonamo ihezwa rishingiye ku bwoko. Ibi rero FPR irabikoreshwa n'ubwoba bw'uko abanyarwanda bose bamaze gusobanukirwa imikorere yayo bityo bakumva ko kubuzwa bumwe mu burenganzira bw'ibanze ariho abahutu bazahaguruka bakayikunda.

Gukorana na FDLR si ukujya muri Congo, none ko abatutsi bahunze muri 1959 abari bafite radio ari mbarwa, byabujije Kagame kwibikaho imitwe y'abaperezida babiri icyarimwe nubwo atari ubutwari. Ubu none turakoresha Internet, Telephone, Skype, mobile money, Money gram na Western Union, none wabura ute kuvugana n'uwo ushaka kimwe no kumwohereza amafranga. Narangiza nibutsa abasomyi kuko muri ino minsi nkurikije amakuru nsoma mu binyamakuru, akarere ka Nyamasheke kugarijwe n'ibibazo by'urusobe kandi nsaba Gatete Catherine gusaba abaturage bamutoye na shebuja FPR imbabazi kuko akoresha diploma y'impimbano.

 

Umusomyi w'Ikaze Iwacu

Rwamucyo Willy

Akarere ka Nyamasheke

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.rencontressansfrontieres.com
http://www.intimitesafricaines.com
http://www.foraha.net
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.