Pages

Thursday 25 December 2014

[amakurunamateka] FDLR ni amabandi naho amashyaka ya opozisiyo ni nk’abana bacuruza bombo: Louise Mushikiwabo

 



Bavandimwe, 
Iyi mvugo ya Mushikiwabo twese turayimenyereye kandi nkuko mutabiyobewe byose aba ari  guteka igihugu mu bwoba no gukomeza kurangaza abanyarwanda dore ko amahanga ibyo mu Rwanda batajya btabyitayeho.Iyo umuntu ategekesha igitugu ahorana ubwoba kuko aba azi ka hari benshi batamwishimiye cyahgwa ko hari abashaka kumutwara ubutegetsi. 
1) Ubwo FDLR nta ngufu ifite kandi bikaba byaragaragaye mu myaka 20 yose, njye numva Kagame atagambye kuyitaho igihe. Nareke UN irangize ikibazo dore ko icyo kibazo kiri hanze y'imipaka y'u Rwanda. Ikindi kandi niba u Rwanda rwinubira ko UN ntacyo ikora, rwari rukwiye gushyikiriza ikibazo Conseil de securite kuko niyo irebwa n'icyo kibazo. Ahubwo umuntu yavuga ko umwanya u Rwanda rwari rufite ntacyo wagezeho muri Conseil de Securite kubera ko mandat yarwo yarangiye icyo kibazo kidakemutse. Ubu bakaba basigaranye gusa gusakuza. Kuki igihugu cyasakuza ku kibazo kireba Conseil de securite kandi gifite uburyo bwo kugiza kuri Iyo Conseil de Securite?
2) Nkuko Kagame yabyivugiye nawe, iyo ingunguru irimo ubusa ivuza induru kurusha iyuzeyemo ibintu. U Rwanda ni agahugu gato kagendera ku mfashanyo, ntawe uyobewe ko amahanga yumva ibihugu hakurikijwe uko bingana n'uburemera mu bukungu bifite. Nkaba rero mbona izo nduru zose za Kagame  ari impfabusa.
3) Ibi uyu mudamu usa n'umupfakazi dore ko ntabwo ndabona ari kumwe n'awa munyamerika witwa ngo ni umugabo  yongeye mu byo yavugiye i Dakar. Aha umuntu yakwibaza niba uwo mugabo we ari ikimuga ku buryo adashobora gusohoka mu nzu.
Ibyo Mushikiwabo yavugie i Dakara, Kagame nawe yarabishimangiye askea bagenzi ko bakomye mu mashyi nyamara we atari hari. Ese hari ubusazi burenzi guseka umuntu wakomye mu mashyi ari mu nama utajemo ?
Nyamara ari Francois Hollande, ari Kagame  cyangwa undi mukuru w'igihu cya, nta kibabuza guhura nk'abakuru b'ibihugu nubwo haba hari ibiba byavuzwe kuri Afrika yose. Francois Hollande n'ubwo yatanze igitekerezo cye kuri Afrika ntabwo yigeze avuga ko n'uwakomeza gutsimbarara ku butegetsi batazahura ngo bavugane ibibazo birebana n'ibihugu byabo. Hari kandi abategetsi koko batsimbaraye ku butegetsi mu Afrika, kubyirengangiza ngo ntibuvugwe byba bimeze nko mu Rwanda aho tutemerewe kuvuga amoko mu Rwanda kubera ko abatutsi ari bake cyane.
4) Kagame amaze iminsi avuga ko mu Rwanda hari ubwisanzure mu kuvuga, gukora amanama no kwandika. Ariko iyo urebye neza,usanga ibinyamakuru byose ari Kagame ubigenga, bipiganwa kandi bibyiganira kwandika inkuru nke ziba mu Rwanda, izo nkuru akenshi zikaba zibanda kuri Kagame.
Umwanzuro:
Ibyobyose maze kuvuga haruguru birerekana ko Kagame ategeka igihu mu bwoba , bikaka ngombwa ko yamagana n'ibibazo biri hanze y'igighu ke kand bitamureba, akamagana abatanze ibitekerezo kuri Afrika, akara adasinziriye kubera FDLR kandi iba mu kindi gihugu aho UN iiyicunga ijoro n'amanywa, agashyiraho ibinyamakuru byinshi bibyigana bivuga bimwe ku Rwanda cyane cyane biramya no gusingiza Kagame. Ibyo byose bikubiye mu gukomeza gutegekesha igitugu, mu kugota no kuniga abanyarwanda nk'uko inzoka zibigenza. 




From: "Nzinink nzinink@yahoo.com [uRwanda_rwacu]" <uRwanda_rwacu@yahoogroups.com>
To: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Sent: Thursday, 25 December 2014, 14:16
Subject: [uRwanda_rwacu] FDLR ni amabandi naho amashyaka ya opozisiyo ni nk'abana bacuruza bombo: Louise Mushikiwabo

 

FDLR ni amabandi naho amashyaka ya opozisiyo ni nk'abana bacuruza bombo: Louise Mushikiwabo

mushikiwabo
25/12/2014 17:35    Amakuru

Mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa 24 Ukuboza 2014, Ministre w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Louise Mushikiwabo yongeye kugaragaza ko inzira ikiri ndende ngo amenye icyo diplomasi bivuze n'uburyo umudiplomate nyawe agomba kwitwara n'imvugo agomba gukoresha.
Muri icyo kiganiro Ministre Mushikiwabo avuga ku mfashanyo ingana na Miliyoni 40 y'amayero yahagaritswe n'igihugu cy'u Bubiligi, yagize ati: "Mu gihe u Bubiligi bufashe icyemezo cyo guhagarika izi miliyoni zose 160 z'amayero, cyaba ari icyemezo cyabo, bakora uko babishaka. Ku Rwanda nta na kimwe kitubahirijwe mu byo impande zombi zemeranyijwe…U Rwanda rukora politiki yarwo uko rubyifuza kuko nta NGO ishobora gutegeka Leta y'u Rwanda uko ikora politiki yayo."
Mu gihe Leta y'u Rwanda yari yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter ko igihugu cy'u Bubiligi gifite uburenganzi bwo gukoresha amafaranga yacyo uko gishaka. Iyo nteruro yahise ikurwaho. Bigaragare ko ubwishongozi bugira aho bugarukira ko n'ubwo Perezida Kagame avuga ko nta mafaranga y'abaterankunga ashaka ariko bigaragare ko ayo mafaranga akenewe.
Ministre Mushikiwabo ageza kuri FDLR yaseye atanzitse ubwo yagereranyaga uwo mutwe n'amabandi agira ati:
"Icyo twifuza nk'igihugu ni uguteza imbere abaturage b'igihugu cyacu, ntabwo twifuza ko Abanyarwanda batuye ku mupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Rwanda za Rubavu, Rusizi bananirwa gusinzira kubera ko FDLR iri hakurya. Turifuza ko icyo kibazo kirangira burundu, kugira ngo tubashe gukora ibintu bifatika. Ntabwo wagira umutwe w'amabandi umara imyaka 20 wicaye aho ngaho, abashaka kuwukoresha muri politiki bagashaka gukomeza kuwukoresha. Icyo ni cyo cyifuzo cyacu ariko, mugomba kwibuka ko uko FDLR yagiye muri Congo, abayishyigikiyeyo bibaza ko bagomba kuyikoresha kubera ko batishimiye Politiki cyangwa ubuyobozi bw'u Rwanda, izo ni zo politiki ziri aho ariko icyo nabizeza ntashidikanyaho ni uko FDLR nta kibazo kijyanye no kuvuga ko yatera u Rwanda ikabuza Abanyarwanda amahoro. Cyo ntigishoboka, icyo ni cyo cyangombwa."
Mu gihe FDLR itumira ibihugu n'imiryango mpuzamahanga kwitabira umuhango wo gushyira intwaro hasi kuri uyu wa 28 Ukuboza 2014, Ministre Louise Mushikiwabo we ntashishikajwe n'iyo ntambwe ahubwo we ashishikajwe no kubona FDLR iraswaho gusa ndetse akiha gutekerereza FDLR na MONUSCO aho yemeza ko nta kizakorwa mbere ya tariki 2 Mutarama 2015.
Ministre Mushikiwabo kandi yagereanyije Opposition ngo na ba bana bacuruza bombo ku muhanda babona polisi bakiruka (mayibobo) aho yemeje ko Opposition nta gahunda nzima igira, nta ngingo zifatika ishingiraho inenga ubutegetsi ahubwo ari ukwirirwa ivuga Perezida Kagame gusa.Yanavuze ko Leta y'u Rwanda atari yo ituma opposition itagira intege ahubwo ngo n'ubundi iyo opposition nta ntege ifite. Ibi ariko benshi akaba atari ko babibona kuko uko bigaragarira amaso y'abantu opposition n'ubwo umuntu atavuga ko ishyize hamwe ariko ibikorwa byayo biragaraga ndetse bimaze no gushegesha Leta ya FPR mu buryo bumwe na bumwe.
Muri iki kiganiro, Ministre Mushikiwabo yitwaye nka Ministre w'ingabo ashaka kwerekana ingufu ingabo za RDF zifite ndetse anemeza ko FDLR idateye ubwoba na buke. Ariko aha umuntu yakwibaza impamvu birirwa batesha abanyarwanda umutwe babafunga umusubizo ngo bakorana na FDLR Ese niba badatinya FDLR kuki badaha abaturage amahoro ahubwo bagashaka gukoresha FDLR mu kwikiza abo bakorana nabo baba barambiwe
Ese ubundi FDLR itabayeho bajya babwira cyangwa bakangisha iki abanyarwanda? Bajya batera Congo bitwaje iki?
Ubwanditsi
The Rwandan



###
"Aho kwanga no guhora dutuka Abakotanyi n'Umutware wabo, dukwiriye kubasabira ngo Imana ibavane mu bikohwa by'Ibinyabubasha (ibyo ku isi n'iby'ikuzimu) byabigaruriye bikabagira abacakara babyo", Mwarimu Rewoporidi MUNYAKAZI.



__._,_.___

Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>

Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)

_____________________________________________________________

-&quot;Ce dont j ai le plus peur, c est des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.&quot;
- The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------





.


__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.