Par Claude Marie Bernard Kayitare, Muri Komisiyo y'Itumanaho n'Itangazamakuru
Ihuriro Nyarwanda RNC, Afrika y'Epfo
"UMUTEKANO W'IMPUNZI: UNDI MUGAMBI MUBISHA WA LETA YA KIGALI WIHISHE INYUMA YO GUHUNGABANYA UBUHUNGIRO BW'IMPUNZI CYANE MURI SOUTH AFRICA N'AHANDI HOSE ZICUMBIKIWE KU ISI."
Nifuje gutangariza abanyarwanda ibi bikurikira:
1. Nibyo koko impunzi z'abanyarwanda aho ziri hose ku isi zirugarijwe, Leta ya Kigali nta guhumeka irimo gukora ibishoboka byose ngo izambure ubuzima, izindi izigarurire zijye gusingiza "afande pisi" mu Rwanda, naho izitabyemeye leta ya Kagame ikora ibishoboka byose ngo izigonganishe izibibemo urwango n'urwikekwe maze ibonereho guca intege abatemera ubutegetsi bwa Kagame bibumbiye mu mashyaka atandukanye kandi afite imbaraga mu bihugu birimo impunzi nyinshi
2. Mu buryo burimo gukoreshwa muri iki gihe koko nk'uko ikinyamakuru ikaze iwacu cyabivuze muri iriya nyandiko ya Mujawayezu Marie Rose, u Rwanda rwifashishije Ishami ry'Umuryango w'abibumbye ryita ku mpunzi HCR/ UNHCR ngo babafashe kumvisha impunzi ko zikwiye kwitabira inama rusanzwe rutegura buri mwaka mu kwezi k'ukuboza, iy'uyu mwaka ikaba iteganyijwe ku italiki ya 18 na 19/12/2014 I Kigali. Muri ayo mayeri mashya ndetse UNHCR/ HCR bagenda babwira impunzi ko abazashaka kwitabira iriya nama ngo UNHCR /HCR izabafasha iborohereza ingendo, amacumbi mu Rwanda ndetse ngo n'umutekano wabo.
3. UNCR / HCR yarabitangiye kuko yakoresheje inama yahuje abahagarariye impunzi harimo n'abakomoka mu mashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kagame; iyo nama yabaye ku wa mbere taliki ya 1 /12/2014 ku biro bya HCR i Pretoria iyobowe na Madamu Olivia Mugambi ukomoka mu gihugu cya Kenya na Bwana Tiisetso Machobane ukomoka muri Afrika y'Epfo. Impunzi zitabiriye iriya nama zabakuriye inzira ku murima ko nta bushake zifite bwo kwitabira iriya nama, ko zidakeneye no kumenya iby'amajyambere y'u Rwanda mu gihe abanyarwanda nta mahoro bafite, mu gihe icyabateye ubuhunzi kitakemutse, mu gihe nta burenganzira mu gihugu bwo kuba umuntu yatangaza akamuri ku mutima, mu gihe abanyarwanda bahigwa bicwa mu gihugu no mu mahanga bishwe na leta ubwayo n'izindi mpamvu nyinshi.
4. Ni koko abantu barimo kwinjira ari benshi bavuye mu Rwanda binjira mu gihugu cy'Afrika y'Epfo biyita impunzi nyamara bahagera bakaza bagafata ibyamgombwa by'ubuhunzi bavuga ko bakomoka muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo, barangiza bakinjira mu mpunzi z'abanyarwanda bakigira nyoni nyinshi ariko bazwi n'abo bari kumwe.
5. Kuva Ambasade y'u Rwanda yagaragara mu bugizi bwa nabi bukorerwa impunzi ndetse hakaba hari n'amadosiye amwe akiri mu nkiko atararangira, kuva aho abakozi bakuru b'Ambasade bari bungirije Ambasaderi birukanywe shishi itabona na Leta y'Afurika y'Epfo, ndetse hakaba hari imirimo imwe Ambasade y' u Rwanda itagishobora gukora muri Afrika y'Epfo, kuba bamwe mu bahagarariye wa muryango w'iterabwoba wiswe Diyasipora Nyarwanda ugizwe n'abiyise intore ubu barimo gukorwaho iperereza, bamwe bakaba barambuwe ibyangombwa ndetse bariyambaje n'inkiko zikabatera utwatsi. Leta y'u Rwanda yakajije umurego mu "bucengezi" yohereza abantu baza biyita impunzi ariko bagambiriye kugira nabi; ibyo impunzi zirabizi, kandi abazihagarariye n'abahagarariye amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kigari barabicungira hafi, kandi barakorana n'abashinzwe umutekano muri Afrika y'Epfo.
6. Ingingo yatumye negura ikaramu uyu munsi ni ukubwira ikinyamakuru Ikaze iwacu ko ibinyamakuru nabyo bishobora kuba indi nzira yo kugonganisha impunzi n'abatavuga rumwe na Leta ya Kigali mu gihe bitanga amakuru atatohojwe neza ngo habazwe abantu benshi bashoboka
Nk'uko nateruye mbivuga ntabwo impunzi z'abanyarwanda zorohewe na gato aho zaba ziri ku isi hose. Leta zahunze ntabwo yunamuye icumu, ibyo birazwi kandi n'umuryango mpuzamahanga urabizi.
Uburyo buhambaye Leta y'u Rwanda ikoresha bwo gucengera mu mpunzi nabwo buragenda bumenyekana, amayeri aravumburwa uko bukeye n'uko bwije , abo ikibazo kireba nabo barakora ibishoboka ngo bahangane n'ayo mayeri yose.
Ikinyamakuru Ikaze Iwacu gitangaza inkuru cyemeza ko cyakoreye amaperereza arambye ariko mu gutangaza amazina bagatangaza izina rimwe gusa kandi bizwi ko umuntu wese agira nibura amazina 2, ibyo ugasanga nabyo bitera urujijo.
Ikinyamakuru Ikaze Iwacu bubaye ubwa kabiri gitangaza inkuru zivugwamo abayobozi b'Ihuriro Nyarwanda RNC muri Afrika y'Epfo ngo baba bakorana na Leta ya Kigali mu kubangamira umutekano w'impunzi z'abanyarwanda, nyamara nta na rimwe ikinyamakuru Ikaze Iwacu baragerageza kwegera ubuyobozi bw'Ihuriro Nyarwanda RNC ngo babatungire agatoki ibimenyetso baheraho bemeza ko bamwe mu bayobozi ba RNC baguzwe na Leta y'agatsiko ya Kigali.
Twebwe mu Ihuriro Nyarwanda RNC iyo tubonye inyandiko nk'iyi n'ubwo haba harimo mu bimenyetso bifatika natwe dufitiye gihamya ko Leta y'agatsiko ya Kigali ivogera ikanabangamira ubusugire bw'impunzi, IBINYOMA BICYEYA BIRI MURI IYI NKURU BIHARABIKA ABAYOBOZI BA RNC BITUMA TUYIBONA NK'IMPUHA, ahubwo tugasanga inyandiko nk'iyi y'Ikinyamakuru Ikaze Iwacu tuyibara muri ya mayeri ya Leta y'agatsiko ya Kigali yo guteranya no kugonganisha impunzi n'abatavuga rumwe nayo, ibi nabyo ni imwe mu ntwaro z'abanzi ba Demukarasi n'ubwisanzure bw'abanyarwanda.
Umwanzuro:
Komisiyo ishinzwe Itumanaho n'Itangazamakuru y'Ihuriro Nyarwanda RNC mu Ntara y'Afrika y'Amajyepfo iratangaza ko ibyo ikinyamakuru Ikaze Iwacu cyanditse kuri NKURUNZIZA Camille umwe mu bayobozi b'Ihuriro Nyarwanda RNC i Cape Town ari IBINYOMA BYAMBAYE UBUSA.
Komisiyo ishinzwe Itumanaho n'Itangazamakuru mu Ihuriro Nyarwanda RNC mu Ntara y'Afrika y'Amajyepfo iratangariza abantu bose ko ibyo ikinyamakuru Ikaze Iwacu cyanditse mu minsi yashize kuri Honorable Senator SAFALI Stanley umuwe mu bayobozi b'Ihuriro Nyarwanda RNC ari IBINYOMA BYAMBAYE UBUSA.
Ihuriro Nyarwanda RNC, rifite ubuyobozi bwizewe n'abayoboke b'Ihuriro Nyarwanda babereyeho guharanira ubusugire n'ubwisanzure bwa buri munyarwanda.
Impamvu abanyarwanda bumva buri gihe Leta y'agatsiko ka Paul Kagame buri gihe yikoma uwo idashaka imwitirira RNC ni uko Ihuriro Nyarwanda rigizwe n'abanyamuryango Leta ya Kagame ubwayo itinya, buri gihe igahora ibikanga: muri abo harimo abasirikare bakuru, inararibonye muri politiki no mu mateka y'u Rwanda. Iyi ni nayo mpamvu abo mwumva bacibwa imanza i Kigali mu byaha baregwa hatajya haburamo gukorana na RNC.
Komisiyo ishinzwe Itumanaho n'Itangazamakuru irashishikariza abanyamakuru b'ikaze iwacu n'abandi babwirwa amakuru ku bayobozi n'abayoke b'Ihuriro Nyarwanda RNC kubanza kwegera ubuyobozi bw'Ihuriro Nyarwanda bukabaha inkuru y'imvaho mbere yo kubitangariza abanyarwanda.
Komisiyo ishinzwe Itumanaho n'Itangazamakuru iramenyesha impunzi ko inzego z'iperereza z'Ihuriro Nyarwanda zikurikiranira hafi amayeri yose Leta ya Kigali yifashisha mu kureshya impunzi ku birebana n'iriya nama yo ku italiki ya 18 na 19 Ukuboza 2014, kandi abayoboke b'Ihuriro RNC bazi uburyo bagomba ku byitwaramo, abafite impungenge begera ubuyobozi bw'Ihuriro RNC bubari hafi.
Muri Komisiyo y'Itumanaho n'Itangazamakuru
Ihuriro Nyarwanda RNC, Afrika y'Epfo
09/12/2014
Posted by: Cecile Musabe <cecilemusabe@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com
https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.