Pages

Monday 29 December 2014

[amakurunamateka.com] IMIBANIRE YA BIGIRUMWAMI NA HABYARIMANA NA KAYIBANDA

 


Ko ntacyo bavuze kumibanire ya Habyarimana na Musenyeri Bigiurumwami ahubwo bakavuga iya Kayibanda na Bigirumwami ? 

------------------------------------------------

Ibyo benshi batamenye kuri Musenyeri Aloys Bigirumwami


Ubwo umwanditsi Bushayija yamurikaga, igitabo yanditse kuri Musenyeri Aloys Bigirumwami, yakumbuje abari bitabiriye ikiganiro iyo ntwari ya Kiliziya n'u Rwanda.
Wari umwanya wo kwibukiranya amateka ye ku bari bamuzi, no kuyasangiza benshi bakibyiruka batari bamuzi.
Musenyeri wa mbere w'umwirabura muri koloni mbirigi Congo-Rwanda-Urundi
Musenyeri Aloys Bigirumwami yavutse ku ya 22 Ukuboza 1904 i Zaza (ubu aba afite imyaka 110 iyo aba akiriho), yiga iseminari nto n'inkuru, ahabwa ubupadiri ku itariki ya 26 Gicurasi 1929.

Musenyeri Aloys Bigirumwami
Yayoboye Paruwasi ya Kabgayi mu 1930, iya Murunda muri 1930, iya Sainte Famille (Kigali) muri 1931, iy'i Rulindo muri 1932. Naho mu1933 ahabwa kuyobora iya Muramba.
Ku itariki ya 14 Gashyantare 1952, yagizwe Vicaire apostolique/Vicar Apostolic (Uhagarariye Papa) muri diyosezi ya Nyundo.
Ni we mwiraburabura wa mbere wari uhawe iyo mirimo muri Koloni mbirigi. Yimitswe ku itariki ya 1 Kanama 1952, ku munsi mukuru wa Pentekosti, mu birori bikomeye cyane byitabiriwe n'Umwami Mutara Rudahigwa wavuze n'ijambo icyo gihe, akanamutura imodoka.
Uko yagizwe Musenyeri wa Diyosezi ya Nyundo
Nk'uko Umwanditsi Bushayija yabisobanuye, muri icyo gihe inzego nkuru za Kiliziya Gatolika zose zayoborwaga n'abamisiyoneri bera b'abazungu kubera ko icyo gihe abazungu bari bataremera ko n'umwirabura ashobora kugira ubwenge nk'ubw'abazungu.
Bashakaga guha ubuyobozi abirabura buhoro buhoro, ariko bakumva nta bushobozi buhagije bafite nk'ubwabo.
Bahitamo Myr Bigirumwami rero bumvaga azabizambya. Kubera iyo mpamvu, banze kumuha kuyobora Astrida (umurwa mukuru : Butare).
Astrida yari nk'Ururembo. Ryari irembo ry'igihugu ryacagamo abakomeye baturutse Usumbura (Bujumbura). Babonaga ari ukwisebya guha umwirabura akahabora, bakumva ko hari kugaragara akajagari.
Bamuhaye kujya kuyobora mu misozi y'Amajyaruguru y'Uburengerazuba (Kibuye, Gisenyi n'igice cya Ruhengeri by'icyo gihe). Bavugaga ko nabizambya ntawuzabibona, kuko hari hitaruye.
Ahageze nyamara yahayoboye neza, ndetse ahateza imbere ku buryo butangaje.

Myr Bigirumwami yabimburiye abandi ihame ry'uburinganire
Usibye kubaka ibigo by'abihayimana n'amavuriro, Myr Bigirumwami yaranzwe cyane no kubaka amashuri, kuko yumvaga icya mbere gikomeye kugira ngo abaturage batere imbere ari ukwiga. Yakwije amashuri henshi mu gihugu, kuva ku Nyundo ku kicaro cya diyosezi kugera mu maparuwasi yari ayoboye.
Ariko icyo yibukirwaho cyane ni uko ari we washinze bwa mbere amashuri y'abakobwa, kugira ngo nabo bazatere imbere mu buhanga, aho guhera mu mirimo yo mu rugo. Yatangiriye ku ishuri ry'i Muramba, n'ayandi agenda yubakwa.
Ishuri rya Gatagara ryashimuswe n'Abakoloni
Myr Bigirumwami yatekereje gushinga ishuri ry'icyitegererezo mu Rwanda abigishainama abayobozi be, asaba inkunga u Bubiligi buremera, Umwami Rudahigwa na we arabishyigikira cyane.
Iryo shuri ryari kubakwa i Gatagara hari nk'isangano. Ryari kuzagira inshingano yo guteza imbere ubumenyi n'ubuhanga ku rwego ruminuje mu Rwanda.
Ubwo ibyangombwa byose byari byabonetse kugira ngo ryubakwe, ntawamenye uko byagenze, Abakoloni bisubiyeho ku munota wa nyuma baryimurira i Bujumbura ryitwa Collège Christ-Roi i Bujumbura.
Icyo cyemezo cyababaje Myr Bigirumwami n'Umwami Rudahigwa ariko barabyakira.
Myr Bigirumwami yimitse umuzungu Myr Perraudin
Myr Perraudin azwi cyane mu mateka y'u Rwanda nk'umuntu wagize uruhare muri politiki zayoboye igihugu mu myaka ya za 50 na 60. Yahawe ubusenyeri tariki 19 Ukuboza 1955, yimikwa na Myr Bigirumwami.
Myr Perraudin ni we waje no gusimbura Myr François Deprimoz ku buyobozi bukuru bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda nka Archevèque/Archbishop, na we waje gusimburwa na Myr Vincent Nsengiyumva kuri uwo mwanya.
Myr Bigirumwami yatotejwe n'ubutegetsi bwa Kayibanda
Ubwo inkundura y'amashyaka yadukaga mu mpera ya za 50, Myr Bigirumwami yarayitaruye, ndetse n'aho Kayibanda Gregoire ashyiriwe ku butegetsi, Abamisiyori bera bagenzi be bamwishyizemo cyane kuko bo bari bashyigikiye Kayibanda n'ishyaka rye, we ntabikurikire.
Kayibanda amaze gufata ubutegetsi bakomeza kumurwanya, abapadiri bamufashaga mu kazi bagenda babamucaho, ndetse bigera aho bamugera amajanja bakamutegera mu gico, aho azaca ngo bamwice.
Bimaze gukomera ajya kureba Perezida Kayibanda, aramubaza ati "ko nta cyaha nzi nagukoreye, urampora iki?" Kayibanda ati "icyo dupfa ni uko wanga Parmehutu". Myr Bigirumwami ati "icyo mpfa na parmehutu ni uko ivangura kandi ntabibasha, kuko nahawe kuyobora intama zose ntarobanuye".
Myr Bigirumwami yasize inyandiko zitandukanye
Mu kuboza 1954, Myr Bigirumwami yashinze akanyamakuru k'abana kitwa HOBE, kugira ngo bamenyere gusoma, babone n'inkuru basoma mu Kinyarwanda.
Inyinshi mu nyandiko yasize zibandaga ku muco n'imyemerere ya Kinyarwanda. Zimwe muri zo ni izi:
-Imigani miremire, 1972
-Imana y'abantu, abantu b'Imana, Imana mu bantu abantu mu Mana, 1979
-Imihango, imiziro n'imiziririzo mu Rwanda, 1984
Myr Aloys Bigirumwami yaranzwe n'urukundo, gufasha abandi, guharanira ubumwe bwa bose, gukunda umuco ku buryo budasubirwaho, kwitanga no kuba intangarugero kuri benshi. Yatabarutse mu mwaka wa 1986. Igitabo Bushayija yanditse kuri Myr Bigirumwami kiboneka mu maguriro yose y'ibitabo, i Kigali.

Bishayija Antoine wasohoye igitabo ku buzima bwa Myr Bigirumwami
----------------------------------------

Le Dimanche 28 décembre 2014 19h23, "Ignace Rudahunga rudahi20@hotmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :


[Pièces jointes envoyées par Ignace Rudahunga incluses ci-dessous] 

Iki gitabo kuri Mgr Bigirumwami ni kiza ariko jye nkeka ko kugirango kibe cyuzuye neza  bagombaga no kugira icyo batubwira ku buzima bw'uyu mushumba ku ngoma ya Habyarimana. Ese yakiriye ate ubutegetsi bwa Muvoma,ese ubutegetsi bwa Habyarimana bwo bwamufashe bute? Ese Habyarimana nawe yaba yaramutoteje nk'uko bavuga ko Kayibanda yabingeje?
http://www.igihe.com/umuco/amateka/article/ibyo-benshi-batamenye-kuri?page=article_mobile

Ibyo benshi batamenye kuri Musenyeri Aloys Bigirumwami


Yanditswe kuya 27-12-2014 - Saa 17:21' na Innocent Muvunandinda

Ubwo umwanditsi Bushayija yamurikaga, igitabo yanditse kuri Musenyeri Aloys Bigirumwami, yakumbuje abari bitabiriye ikiganiro iyo ntwari ya Kiliziya n'u Rwanda.
Wari umwanya wo kwibukiranya amateka ye ku bari bamuzi, no kuyasangiza benshi bakibyiruka batari bamuzi.
Musenyeri wa mbere w'umwirabura muri koloni mbirigi Congo-Rwanda-Urundi
Musenyeri Aloys Bigirumwami yavutse ku ya 22 Ukuboza 1904 i Zaza (ubu aba afite imyaka 110 iyo aba akiriho), yiga iseminari nto n'inkuru, ahabwa ubupadiri ku itariki ya 26 Gicurasi 1929.

Musenyeri Aloys Bigirumwami
Yayoboye Paruwasi ya Kabgayi mu 1930, iya Murunda muri 1930, iya Sainte Famille (Kigali) muri 1931, iy'i Rulindo muri 1932. Naho mu1933 ahabwa kuyobora iya Muramba.

----------------------------------------------




__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.