Pages

Tuesday 30 December 2014

[amakurunamateka.com] IMPAMVU YATEYE IMPUNZI Z'ABANYARWANDA BARI MU MASHYAMBA YA RDC BAHITAMO GUHA INTWARO ZABO SADC AHO KUZIHA LONI [1=?UTF-8?Q?=C2=A0?=pi=?UTF-8?Q?=C3=A8?=ce jointe]

[Attachment(s) from J.C. Tuvugishukuri included below]
MEMORANDUM Y'URUGAGA RUHARANIRA DEMOKARASI NO KUBOHOZA U RWANDA (FDLR)
IMPAMVU YATEYE IMPUNZI Z'ABANYARWANDA BARI MU MASHYAMBA YA RDC
BAHITAMO GUHA INTWARO ZABO SADC AHO KUZIHA LONI
Twebwe impunzi z'abanyarwanda ziri mu mashyamba ya Kongo,  aho twicwa
umusubizo ntitugire kivugira, kera twahoze mu gihugu cyacu cy'u Rwanda
tukivanwamo n'intambara yatangijwe na FPR ku wa 01 Ukwakira 1990 iteye
u Rwanda, maze guhera uwo munsi dutangira kugirirwa nabi cyane kugera
magingo aya.
Mu gihe tuzi ko iyo umuntu ahunze aba afite uburenganzira bwo
kurindwa, twe si ko byagenze kuko FPR yagiye idusanga aho twahungiye
ikatwica uhereye mu Rwanda; twatanga urugero rumwe mu Rwanda: ni
inkambi ya KIBEHO.
FPR rero yerekanye ko nta hantu na hamwe kuri iyi si itagera kuko
yadusanze no mu makambi ya LONI muri Kongo, iratugota, iraturasa,
abacitse ku icumu bamwe batatanira mu mahanga ya kure, ababuze iyo
bajya barorongotana mu mashyamba ya Kongo, aribo twe tukiriho, aho
dukomeza kwicirwa na n'ubu.
Nyuma yo kubona iyicwa n'irimburwa ryacu bitagira uruvugiro, kandi
tubonye ko nta we uteganya kuryamagana ngo rihagarare, twahisemo
kurambika intwaro hasi twari twaragiye twambura abaduhigaga mu myaka
yose ishize tugamije gushaka amahoro no gushyira ukuri ahagaragara,
ndetse no kubwira isi ko aba barimburwa na bo kera bari abantu kuko
ubu ho twambuwe ubumuntu. Aho umuntu apfa akanama ku gasozi ntahambwe.
Kuva muri 1996 kugeza ubu amagufa atarapakiwe ngo ajyanwe mu Rwanda
aracyanamye ku dusozi no mu mashymba hirya no hino nubwo n'ayajyanywe
mu Rwanda  atagiye gushyingurwa.
Ikindi nta mfashanyo duhabwa kereka iy'amasasu yo kutwica; nta
mashuri; nta buvuzi n'ibindi...
Ibyo byose twabonye nta kuntu twabitangaza dufite intwaro duhitamo
kuzirambika hasi, ariko atari uko icyaduteye kuzifata kirangiye,
ahubwo ari ukugira ngo bake bakibuka ibyabaye byose babishyire
ahagaragara kugira ngo umwana uzavuka ndetse n'abavukiye mu bihugu
bitarimo intambara bamenye ibyatugwiririye. Abana bo mu Rwanda bo Leta
ya FPR ibigisha igamije kuyobya no gusibanganya ibyo yakoze imyaka
makumyabiri n'ine (24 ans) ishize.
Muri iyi myaka yose y'agahinda rero twakanzwe na byinshi ku buryo
icyizere cyo kubaho cyabaye gike cyane. Ni yo mpamvu twahisemo SADC
ngo abe ari yo duha intwaro zacu, atari ukuyibitsa cyangwa atari
ukuyisubiza ibyo yaduhaye, kuko aho twagiye tuzikura hazwi, ni ku
baduhigaga kandi bagikomeye ku mugambi wabo mubisha, ahubwo kwari
ukubikoreza umutwaro w'agahinda n'akaga kacu tumaranye imyaka 24 yose.
Aha turi mu mashyamba ntabwo twahizanye, kandi nta nubwo twaje mu
bukerarugendo, yewe nta nubwo twahimukiye dushaka amasambu, ahubwo
twahibonye kubwo akaga.  Ibiri amambu ariko ni uko no kuba aha turi
ari icyaha gihanishwa urupfu. Erega natwe twari dufite igihugu gituje,
gakondo y'abasogokuru, tukivanwamo n'intambara twavuze hejuru.
Tuzi neza ko LONI ifite imbaraga n'ubushobozi kuri byinshi kurusha
SADC,  ndetse urebye nta n'aho bihuriye; birasekeje rero kudatura
umunyembaraga ibibazo byacu tukabitura umuri munsi; ariko ntabwo
twibeshye hari impamvu kuko LONI hari aho tuziranye.
Tujya mu makambi ntabwo twakiriwe na SADC, ahubwo twagiye mu maboko ya
LONI, nyamara twicirwa mu maso y'icyo gihangange kandi nta handi byari
byarigeze kuba kuri iyi si.
Tuzi kandi neza ko atari LONI yaturimbuye, ariko twababajwe nuko
itakurikiranye ibyo twakorewe kugeza n'ubu kandi abatwishe ibazi neza.
Kandi tukaba dukomeje guhamagarirwa kujya mu makambi nk'aho ari bwo
bwa mbere tugiye kuyabamo. Ibyo tubonera mu makambi turabizi cyane;
akaba ari yo mpamvu twafashe umusaraba wacu tukawuhekesha  SADC
twibwira tuti "ahari abazungu ntibumva agaciro k'umwirabura wenda
abirabura nka twe bazashyira mu gaciro babone ko natwe turi abantu
babe bakurikirana ikibazo cyacu."
Ikindi kandi ibyadukorewe byose byakorewe ku butaka twafata ko bwari
ubwabo. Bazi uko twarimbuwe, mbese aho abo mu bihugu bya kure baba
babizi? Ikindi na none kandi abo baturage babo, cyane abanyekongo
bishwe babitiranya n'abahutu, ahari bo baziko duhuje isura.
Ibyo byose ni byo byatumye twisunga SADC, atari uko yaruse LONI,
ahubwo ari ugukeka ko bo babona akababaro kacu bakagatangaza ku isi
yose natwe abacitse ku icumu tugatabarwa. Ikindi bazi neza ingaruka
z'intambara zibasira abaturage bo muri aka karere. Twibwiye ko biri mu
nyungu zacu n'izo  akarere muri rusange, haramutse habonetse ibiganiro
hagati y'abanyarwanda maze amahoro y'Imana akaboneka.
Twahisemo SADC nk'umuryango ucumbikiye zimwe mu mpunzi z'abanyarwanda
yo izi akaga dusangiye n'abaturage bo mu bihugu biyigize, kuko nubwo
twe kutwica bitaba bigize icyo bitwaye, nyamara ingabo za Kagame zishe
miliyoni zirenga 6 z'abaturage ba Kongo zibitiranya n'abahutu; si ibyo
gusa, kandi kuko uhungiye muri ibi bihugu wese Kagame amusanga yo
akamwica, kandi si muri Congo gusa no muri Afrika y'Epfo abasangayo.
Akaba ari bwo buryo Kagame ngo yabonye bwo gukemura ikibazo
cy'ubuhunzi ku banyarwanda.
Twahisemo SADEC yo izi aho turi n'uko tubayeho kugira ngo bavuge
ibyacu n'ubwo babivuga Kagame agatangira akabahagurukira; aha twavuga
nka Perezida wa Tanzaniya. Nk'uko kubera ko twe turi mu mashyamba,
icyo tuzi kikaba ari ukwicwa no guhunga gusa kubera  kubura uruvugiro,
Leta ya Kigali yo imaze imyaka yose idusebya yigamba ko iri gukemura
ikibazo cyacu cy'ubuhunzi itubeshyera amanywa n'ijoro.
Iki gihugu turimo ni cyo cyakagombye kuvuga ibyacu n'akaga turimo;
ariko Perezida wacyo, nawe tutagaya ko atatuvugira, kuko iyo agiye
kutuvugira yibuka uko se byamugendekeye wenda bikamutera ubwoba
akifata. Nyamara benshi bazi akaga turimo, cyane cyane abo mu bihugu
bigize SADC kuko ari byo byakiriye impunzi nynshi z'abanyarwanda.
Twizeye rero tudashidikanya ko SADC izavuga akababaro kacu ndetse
ikazanadufasha kumvikanisha ibyifuzo byacu, ubu byagombye
kumvikanishwa na LONI ariko ikaba ikiri mu rushundura rwa Kagame. Kuko
ibyo ajya gukorera abanyarwanda byose abinyuza kuri LONI, n'ibyo
atanyujijeyo iyo abirangije ajya kubihesha umugisha kugira ngo
atabikurikiranwaho. Twabaha urugero rw'isenywa ry'amakambi ryahitanye
abagera kuri miliyoni umunani kandi ku isi yose nta hantu harapfa
abantu nk'abo bishwe n'igihugu kimwe mu kindi, bizwi na LONI, uretse
ibyo Kagame yakoze.
Ako kamenyero rero kamaze kuremaza Kagame ari byo bavuga bati "iyo
umuntu akoze ikibi ntumucyahe yumva ari byiza akabigira umuco."  Ubu
Kagame aragenda nta bwoba, nta n'isoni, akica uwo ashaka n'uwo abonye
mu gihugu icyo ari cyo cyose, igihe ashakiye, kuko ku isi yose
ntawamuvugaho.
Ubwo bwoba buke rero abukura muri rwa rushundura agenda atega
abayobozi batandukanye bo ku isi, bamara kurugwamo akabajyana iyo
ashaka kuko batamwikura ngo bavemo. Byaba ibihugu by'ibihangange
cyangwa LONI.
Urundi rugero: Nyuma yo kubona amaze kugarika ingogo, ubu arifuza ko
SADC na LONI bagenda bakarimbura agasigisigi k'impunzi z'abanyarwanda
ubu ziri mu mashyamba ya KONGO. Mu by'ukuri, ni ukugira ngo basangire
iyo sahane y'ubwicanyi, bityo ntihazagire uwegura umutwe ngo
arakurikirana iyicwa ry'izo mpunzi n'abaturage ba KONGO. Ibyo ni na
byo yakoze ashaka gukuraho inzigo ya za miliyoni z'abanyekongo yishe
aza gufatanya na Leta ya KONGO mu gikorwa bise " UMOJA WETU" cyo
guhiga impunzi z'abanyarwanda ariko hagamijwe gusibanganya amateka
y'ibyo yakoreye abaturage ba KONGO.
Urwo rushundura rero ni rwo Kagame ategesha amahanga akayifatira ariko
rimwe na rimwe bikanga; kuko iturufu ye y'ikinyoma igenda ijya
ahagaragara, nubwo bigaragaye hamaze gupfa abantu benshi cyane.
Biroroshye kubehya abazungu kuko batazi neza gutandukanya ubwoko
bw'abirabura ngo bamenye Umuhutu, Umututsi n'Umuhunde, kuko n'ingabo
za FPR byazinaniye gutoranya maze zirara mu banyekongo
zirabarimbagura. Ibyo rero ni byo Kagame yahereyeho avuga ko mu Rwanda
hapfuye abatutsi miliyoni irenga ariko ukuri kugenda kujya
ahagaragara, biragenda byibonekeza ko yahanuye indege ya HABYARIMANA
agira ngo ashyire mu bikorwa umushinga we wo gutsemba ikitwa Umuhutu.
Kubera ko Kagame amaze guhitana abakuru b'ibihugu benshi
ntakurikiranwe, birashoboka ko n'abakuru b'ibihugu biri mu muryango wa
SADC bashobora kugira ubwoba, ntibavuge ukuri nk'uko bikwiriye.
Amahirwe ni uko tubaziho ubutwari kandi ukuri ku karengane tugirirwa
kukaba kugenda kwigaragaza hose buhoro buhoro. Byongeye kandi
ntidushaka ikibi ahubwo turi guharanira amahoro.
IBYO DUTEGEREJE KURI SADC
1.      Gusaba amahanga kumva neza ikibazo cyacu kuko kiri mu bihugu bigize
umuryango wa SADC kugira ngo bagire icyo bayifashamo;
2.      Kugaragaza uburyo bwiza bwo gukemura ikibazo cy'impunzi
z'abanyarwanda ziri muri Kongo kuko ibibazo zifite zibisangiye
n'abaturage ba Kongo;
3.      Twizeye ko SADC itazerekana ko kwakira itwaro zacu ari uburyo bwo
gutanga inzira yo kurushaho kurimbura impunzi zarokotse;
4.      Twizeye ko SADC itazagwa mu rushundura nk'urwo LONI yaguyemo,
ndetse ikazakora igikorwa cyo kwereka LONI imitego Kagame yayiteze no
kuyifasha kuyivamo;
5.      Twizeye ko SADC izasubiza Umuryango w'Abibumbye agaciro ko
kurengera impunzi zose nta vangura ubwo izaba imaze gusobanura
akababaro kacu twari twarabujijwe kugaragaza bitewe no kwimwa ijambo;
6.      Twizeye ko abayobozi b'ibihugu bigize SADC batazaterwa ubwoba
n'ibikorwa bya KAGAME ngo batererane inzirakarengane ku bwo gukiza
amagara yabo bwite, kuko Iyakaremye ari yo ikamena;
7.      Twizeye ko nyuma yo gusobanura akarengane kacu urwikekwe impunzi
zifitiye Loni ruzahava tukongera kuyibona nk'umubyeyi;
8.      Twizeye kandi ko nubwo SADC iciye bugufi ugereranyije na LONI,
ariko kubera ko ibihugu biyigize nabyo biri muri LONI, SADC izaba
imbarutso yo gutabara abatereranywe mu myaka 24 yose;
9.      Twizeye ko amaherezo isi izabona ko umuti wo kurangiza ikibazo cy'u
Rwanda hakoreshejwe amasasu Kagame yahimbye atari wo na mba,  bityo
tukaba twizeye ko ibyo byaha Kagame ahetse bazabimuryoza.
Twanzure tuvuga tuti "twizeye ko abazasoma aya magambo bazumva kandi
bagasobanukirwa ko kuba twarahisemo SADC atari ugusuzugura LONI,
ahubwo ari icyizere gike twayigiriye, ariko ku bwa SADC  kikaba
kizaboneka kandi LONI ikazongera kutubera umubyeyi w'i ndakemwa
ubereye impunzi zose nta vangura."
HARAKABAHO SADC ITUVUGIRA;
HARAKABAHO LONI MU KUDUHUMURIZA.
Bikorewe i Walikale ku wa 28 Ukuboza 2014
(sé)
BYIRINGIRO Victor
Generale Major
Perezida w'agateganyo wa FDLR.
 
Inline image

It doesn't depend on you whether or not I exist. If you don't like me, don't accept my invitation and don't invite me to come and see you. Whether you like it or not, history is on my side, I will bury you.
Jean-Christophe, Utrecht,April 3rd, 2004.
Nothing but Human rights. We Will Win ! 
 
From: "Bakunzibake Alexis imberakuri.5@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Tuesday, December 30, 2014 10:40 AM
Subject: *DHR* IMPAMVU YATEYE IMPUNZI Z'ABANYARWANDA BARI MU MASHYAMBA YA RDC BAHITAMO GUHA INTWARO ZABO SADC AHO KUZIHA LONI [1 pièce jointe]

[Pièces jointes envoyées par Bakunzibake Alexis incluses ci-dessous]

__._,_.___

Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
_____________________________________________________________

-&quot;Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.&quot;
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.