Pages

Tuesday 30 December 2014

[amakurunamateka.com] FW: [fondationbanyarwanda] FDLR ni amabandi naho amashyaka ya opozisiyo ni nk’abana bacuruza bombo: Louise Mushikiwabo

 

Ndabasuhuje bwana Martin Bangamwabo, kandi reka mbubahe mbasubize nkulikije ibyo mwanditse. 

Muti " Wowe si kandi bikugendekeye bite? 
Nanjye nti "ibiki se muvandimwe we"?  

Muti " Niba FDLR ifite imbaraga yafashe akahe gace k igihugu? 
Nanjye nti "ibyo ni Luwiza wabibazwa niba yashobora kubisubiza, sijye rwose! Kuko niba igisubizo cy'iki kibazo cyawe ali "ntako",  nta muntu muzima  nyine wakunva icyo madamu Luwiza n'abandi  bashya barura! Igisubizo kandi kibaye ali "yego", nabwo Luwiza yaba yarahubutse avuga ibyo atateye imboni neza.

Bangamwabo uti  "Rimwe na rimwe faites un peu d'efforts de reflexion. Umutwe w ingabo ugomba gukorera mu gihugu urwanyamo ubutegetsi".
Nanjye nti "Nibyo rwose! Nyamara wabonye ko na RPF dufata ho urugero rwiza yabanje kwitoreza muli Uganda,  Habyarimana ntiyigere ayisanga yo. Nuko le 1er octobre 1990 ikagaba ibitero i Rwanda akaba aliho FAR zihagurutswa rukambikana,  RPF yakubitwa incuro ikizibukira isubira Uganda, hashira akanya ikigaruka, bityo, bityo kugeza 1994. Nonese FDLR wemeza ko nayo yageze mu gihugu noneho Luwiza akaba akangura Kagame ngo ahagurutse RDF bijye gusakirana nk'ibya FAR na RPF, cyangwa se afite ubwoba ko urujyo bicishije inkware hagira undi warutora? 

Uti "Oroshya mu kanya GASANA aratubwira ko Imvejuru zikomeye cyane kandi zikambatse i Mbandaka
Nanjye nti "nubwo nkeka ko Dr Gasana ali bukwisubilize, aliko kandi anabivuze ntawamugaya, umunnyi ashoborwa n'undi bulya, umubeshyi nawe bikaba uko. Wibuke ko na Nyirarunyonga abwiye umukazana we ati Harajwe,  umugeni wali uzi ibye yaramusubije ati Harasanzwe, amuteze ikibwana cy'imbwa umugeni yagikubise umugeri aragisandaza ; amushutse ngo nacanire intango yali yujujemo amazi masa umukazana yamwishyuye ajya kudaha ibishyimbo mu mutiba arayuzuza.

Ngibyo ibisubizo by'ibyo washatse kumenya Muvandimwe.  




To: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
From: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
Date: Mon, 29 Dec 2014 16:14:06 +0000
Subject: Re: [fondationbanyarwanda] FDLR ni amabandi naho amashyaka ya opozisiyo ni nk'abana bacuruza bombo: Louise Mushikiwabo

 

Wowe se kandi bikugendekeye bite? Niba FDLR ifite imbaraga yafashe akahe gace k igihugu?
Rimwe na rimwe faites un peu d'efforts de reflexion. Umutwe w ingabo ugomba gukorera mu gihugu urwanyamo ubutegetsi.
Oroshya mu kanya GASANA aratubwira ko Imvejuru zikomeye cyane kandi zikambatse i Mbandaka!!


De : "kota venant kotakori@hotmail.com [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>
À : "fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>; "infotubeho@yahoo.fr" <infotubeho@yahoo.fr>; "ismail.mbonigaba@yahoo.fr" <ismail.mbonigaba@yahoo.fr>; "radioitahuka@gmail.com" <radioitahuka@gmail.com>; "nuwacu@yahoo.fr" <nuwacu@yahoo.fr>; "amakurunamateka@yahoogroups.com" <amakurunamateka@yahoogroups.com>; "nzinink@yahoo.com" <nzinink@yahoo.com>; "cliir2004@yahoo.fr" <cliir2004@yahoo.fr>
Envoyé le : Lundi 29 décembre 2014 16h20
Objet : FW: [fondationbanyarwanda] FDLR ni amabandi naho amashyaka ya opozisiyo ni nk'abana bacuruza bombo: Louise Mushikiwabo

 
Iby'abanyarwanda erega ni urwenya rukomeye, naho abanyepolotiki bo iyo batagangara batubeshya baba bibereye mu yindi si!

Ubu rwose aka kanya mushiki wa L. Ndasingwa, Luwiza Mushikiwabo yibagiwe ibya abo kwa Kinani bavugaga nuko bakoraga, akaba yatera mu kirenge cyabo asuzugura abanyarwanda!

1. Mwibuke kandi ingabo za RDF ziva i Kongo nyuma ya za Amani na za Kimya, ngiro ngo ni muli za 2010-2011, Kabila azirukanye, noneho bakatubwira ko FDLR bayiciye uruti rw'umugongo, ko rwose bisa n'ibyarangiye. Niba kitali icya Semuhanuka se, iyo FDLR yaje kuvurwa nande uwo mugongo birahiraga ko baciye ku bulyo ubu itera ubwoba Abadage, Loni na USA?
2. Ejo bundi twasomye aho umucamanza wo mu Budage yakatiye imhunzi-nyarwanda ayiza ngo ko yakoranye na FDLR ili "a very poweful and dangerous organisation". None Luwiza Mushikiwabo ati iyi organisation nta mbaraga ifite, ni amabandi masa. Aba batware bacu iyo batubwira batya baba bashaka ko twunva iki kandi dute? Umengo ba Nyirarunyonga barazutse, nibo basigaye batuyoboye!
3 Minista Luwiza ati FDLR ni amabandi naho opozisiyo ni nk'abana bafite amabombo. Nyamara leta avugira ikirwa ishyize igitutu kuli bwana Ban-ki Moon wa Loni na Obama wa Amerika ngo nibohereze abarwanyi kabuhaliwe (marines n'abatasi) bagerageze gutsimbura FDLR. Reka amanama birwa balimo yo amaze gutwara amamiliyoni abaturage b'ibi bihugu by'ibikomerezwa byihanganiye na economic crisis. Naho opozisiyo yo umuntu akabona Leta ya RPF itagoheka mu kududunganya abaturage ibagiliza ko ngo baba bashaka kuyoboka iyo opposition, bagatera umugongo RPF. 
Ibi byose se niba madamu Luwiza Mushikiwabo abizi, aragoreka kuliya ashaka ko tugira dute? 
Icyokora Luwiza Mushikiwabo ni igihangane kizi ubwenge. Kuko yaliteganyilije, RPF avugira nigira ingorane Amerika izohereza ingabo zayo kwikorera abanyamerika, ubwo nawe azapakirwa mu bambere, inkongoro zisigare zishoka abafite ubunyarwanda busa, nta ka nteba bicaranye!

Ni akumiro!



To: uRwanda_rwacu@yahoogroups.com; fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr; fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr; amakurunamateka@yahoogroups.com; rwanda_revolution@yahoogroups.com
From: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
Date: Thu, 25 Dec 2014 20:11:41 +0000
Subject: [fondationbanyarwanda] FDLR ni amabandi naho amashyaka ya opozisiyo ni nk'abana bacuruza bombo: Louise Mushikiwabo

 


Bavandimwe, 
 
Iyi mvugo ya Mushikiwabo twese turayimenyereye kandi nkuko mutabiyobewe byose aba ari  guteka igihugu mu bwoba no gukomeza kurangaza abanyarwanda dore ko amahanga ibyo mu Rwanda batajya btabyitayeho.Iyo umuntu ategekesha igitugu ahorana ubwoba kuko aba azi ka hari benshi batamwishimiye cyahgwa ko hari abshak kumutwara ubutegetsi. 
 
1) Ubwo FDLR nta ngufu ifite kandi bikaba byaragaragaye mu myaka 20 yose, njye numva Kagame atagambye kuyitaho igihe. Nareke UN irangize ikibazo dore ko icyo kibazo kiri hanze y'imipaka y'u Rwanda. Ikindi kandi niba u Rwanda rwinubira ko UN ntacyo ikora, rwari rukwiye gushyikiriza ikibazo Conseil de securite kuko niyo irebwa n'icyo kibazo. Ahubwo umuntu yavuga ko umwanya u Rwanda rwari rufite ntacyo wagezeho muri Conseil de Securite kubera ko mandat yarwo yarangiye icyo kibazo kidakemutse. Ubu bakaba basigaranye gusa gusakuza. Kuki igihugu cyasakuza ku kibazo kireba Conseil de securite kandi gifite uburyo bwo kugiza kuri Iyo Consiel de Securite?
 
2) Nkuko Kagame yabyivugiye nawe, iyo ingunguru irimo ubusa ivuza induru kurusha iyuzeyemo ibintu. U Rwanda ni agahugu gato kagendera ku mfashanyo, ntawe uyobewe ko amahanga yumva ibihugu hakurikijwe uko bingana n'uburemera mu bukungu bifite. Nkaba rero mbona izo nduru zose za Kagame  ari impfabusa.
 
3) Ibi uyu mudamu usa n'umupfakazi dore ko ntabwo ndabona ari kumwe n'awa munyamerika witwa ngo ni umugabo  yongeye mu byo yavugiye i Dakar. Aa umuntu yakwibaza niba uwo mugabo we ari ikimuga ku buryo adashobora gusohoka mu nzu.
 
Ibyo Mushikiwabo yavugie i Dakara, Kagame nawe yarabishimangiye askea bagenzi ko bakomye mu mashyi nyamara we atari hari. Ese hari ubusazi burenzi guseka umuntu wakomye mu mashyi ari mu nama utajemo ?
 
Nyamara ari Francois Hollande, ari Kagame  cynagwa undi mukuru w'igihu cya, nta kibabuza guhura nk'abakuru b'ibihugu nubwo haba hari ibiba byavuzwe kuri Afrika yose. Francois Hollande n'ubwo yatanze igitekerezo cye kuri Afrika ntabwo yigeze avuga ko n'uwakomeza gutsimbarara ku butegetsi batazahura ngo bavugane ibibazo birebana n'ibihugu byabo. Hari kandi abategetsi koko batsimbaraye ku butegetsi mu Afrika, kubyirengangiza ngo ntibuvugwe byba bimeze nko mu Rwanda aho tutemerewe kuvuga amoko mu Rwanda kubera ko abatutsi ari bake cyane.
 
4) Kagame amaze iminsi avuga ko mu Rwanda hari ubwisanzure mu kuvuga, gukora amanama no kwandika. Ariko iyo urebye neza,usanga ibinyamakuru byose ari Kagame ubigenga, bipiganwa kandi bibyiganira kwandika inkuru nke ziba mu Rwanda, izo nkuru akenshi zikaba zibanda kuri Kagame.
 
Umwanzuro:
 
Ibyobyose maze kuvuga haruguru birerekana ko Kagame ategeka igihu mu bwoba , bikaka ngombwa ko yamagana n'ibibazo biri hanze y'igighu ke kand bitamureba, akamagana abatanze ibitekerezo kuri Afrika, akara adasinziriye kubera FDLR kandi iba mu kindi gihugu aho UN iiyicunga ijoro n'amanywa, agashyiraho ibinyamakuru byinshi bibyigana bivuga bimwe ku Rwanda cyane cyane biramya no gusingiza Kagame. Ibyo byose bikubiye mu gukomeza gutegekesha igitugu, mu kugota no kuniga abanyarwanda nk'uko inzoka zibigenza. 



From: "Nzinink nzinink@yahoo.com [uRwanda_rwacu]" <uRwanda_rwacu@yahoogroups.com>
To: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Sent: Thursday, 25 December 2014, 14:16
Subject: [uRwanda_rwacu] FDLR ni amabandi naho amashyaka ya opozisiyo ni nk'abana bacuruza bombo: Louise Mushikiwabo

 

FDLR ni amabandi naho amashyaka ya opozisiyo ni nk'abana bacuruza bombo: Louise Mushikiwabo

mushikiwabo
25/12/2014 17:35    Amakuru
Mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa 24 Ukuboza 2014, Ministre w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Louise Mushikiwabo yongeye kugaragaza ko inzira ikiri ndende ngo amenye icyo diplomasi bivuze n'uburyo umudiplomate nyawe agomba kwitwara n'imvugo agomba gukoresha.
Muri icyo kiganiro Ministre Mushikiwabo avuga ku mfashanyo ingana na Miliyoni 40 y'amayero yahagaritswe n'igihugu cy'u Bubiligi, yagize ati: "Mu gihe u Bubiligi bufashe icyemezo cyo guhagarika izi miliyoni zose 160 z'amayero, cyaba ari icyemezo cyabo, bakora uko babishaka. Ku Rwanda nta na kimwe kitubahirijwe mu byo impande zombi zemeranyijwe…U Rwanda rukora politiki yarwo uko rubyifuza kuko nta NGO ishobora gutegeka Leta y'u Rwanda uko ikora politiki yayo."
Mu gihe Leta y'u Rwanda yari yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter ko igihugu cy'u Bubiligi gifite uburenganzi bwo gukoresha amafaranga yacyo uko gishaka. Iyo nteruro yahise ikurwaho. Bigaragare ko ubwishongozi bugira aho bugarukira ko n'ubwo Perezida Kagame avuga ko nta mafaranga y'abaterankunga ashaka ariko bigaragare ko ayo mafaranga akenewe.
Ministre Mushikiwabo ageza kuri FDLR yaseye atanzitse ubwo yagereranyaga uwo mutwe n'amabandi agira ati:
"Icyo twifuza nk'igihugu ni uguteza imbere abaturage b'igihugu cyacu, ntabwo twifuza ko Abanyarwanda batuye ku mupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Rwanda za Rubavu, Rusizi bananirwa gusinzira kubera ko FDLR iri hakurya. Turifuza ko icyo kibazo kirangira burundu, kugira ngo tubashe gukora ibintu bifatika. Ntabwo wagira umutwe w'amabandi umara imyaka 20 wicaye aho ngaho, abashaka kuwukoresha muri politiki bagashaka gukomeza kuwukoresha. Icyo ni cyo cyifuzo cyacu ariko, mugomba kwibuka ko uko FDLR yagiye muri Congo, abayishyigikiyeyo bibaza ko bagomba kuyikoresha kubera ko batishimiye Politiki cyangwa ubuyobozi bw'u Rwanda, izo ni zo politiki ziri aho ariko icyo nabizeza ntashidikanyaho ni uko FDLR nta kibazo kijyanye no kuvuga ko yatera u Rwanda ikabuza Abanyarwanda amahoro. Cyo ntigishoboka, icyo ni cyo cyangombwa."
Mu gihe FDLR itumira ibihugu n'imiryango mpuzamahanga kwitabira umuhango wo gushyira intwaro hasi kuri uyu wa 28 Ukuboza 2014, Ministre Louise Mushikiwabo we ntashishikajwe n'iyo ntambwe ahubwo we ashishikajwe no kubona FDLR iraswaho gusa ndetse akiha gutekerereza FDLR na MONUSCO aho yemeza ko nta kizakorwa mbere ya tariki 2 Mutarama 2015.
Ministre Mushikiwabo kandi yagereanyije Opposition ngo na ba bana bacuruza bombo ku muhanda babona polisi bakiruka (mayibobo) aho yemeje ko Opposition nta gahunda nzima igira, nta ngingo zifatika ishingiraho inenga ubutegetsi ahubwo ari ukwirirwa ivuga Perezida Kagame gusa.Yanavuze ko Leta y'u Rwanda atari yo ituma opposition itagira intege ahubwo ngo n'ubundi iyo opposition nta ntege ifite. Ibi ariko benshi akaba atari ko babibona kuko uko bigaragarira amaso y'abantu opposition n'ubwo umuntu atavuga ko ishyize hamwe ariko ibikorwa byayo biragaraga ndetse bimaze no gushegesha Leta ya FPR mu buryo bumwe na bumwe.
Muri iki kiganiro, Ministre Mushikiwabo yitwaye nka Ministre w'ingabo ashaka kwerekana ingufu ingabo za RDF zifite ndetse anemeza ko FDLR idateye ubwoba na buke. Ariko aha umuntu yakwibaza impamvu birirwa batesha abanyarwanda umutwe babafunga umusubizo ngo bakorana na FDLR Ese niba badatinya FDLR kuki badaha abaturage amahoro ahubwo bagashaka gukoresha FDLR mu kwikiza abo bakorana nabo baba barambiwe
Ese ubundi FDLR itabayeho bajya babwira cyangwa bakangisha iki abanyarwanda? Bajya batera Congo bitwaje iki?
Ubwanditsi
The Rwandan



###
"Aho kwanga no guhora dutuka Abakotanyi n'Umutware wabo, dukwiriye kubasabira ngo Imana ibavane mu bikohwa by'Ibinyabubasha (ibyo ku isi n'iby'ikuzimu) byabigaruriye bikabagira abacakara babyo", Mwarimu Rewoporidi MUNYAKAZI.






__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (5)
_____________________________________________________________

-&quot;Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.&quot;
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.