Pages

Sunday 28 December 2014

Re: [amakurunamateka.com] Re: [rwanda_revolution] Re: FPR ni igitebo cy'itotezabwoko n'umunuko w´ubwicanyi

 

Abo bose bashaka kutugota mu bitekerezo nka ba Twagiramungu, ba Rwembe ,ba Murebwayire n'abandi barashaka imyanya ya Kagame nkuko byagenze kuri Evode. N'abo bazavuga ko ntacyo twandika , ko nta opposition iriho.
 
Abanyarwanda ntabwo bagitekereza kubera Kagame. Kagame afite ibinyamakuru byose acunga, byirinda kwandika ibibi bya politike ye. Natwe rero dukore gutyo.
 
Akongera agatanga ruswa ayiha ibindi byandikawa n'abanyamahanga. Ibyo ni za Jeune Afrique na AllAfrica.com.
 
Abose bose barahembwa na Kagame. Iyo rero mbona exces de zele z'abamwe baterura  inkuru z'ibyo binyamakuru  bakabitugezaho kandi banashaka discipline mu byo twanditse kandi bakabikora badahembwa, nibaza icyo baba bagamije bikanyobera.


From: "Samuel Desire sam4des@yahoo.com [amakurunamateka]" <amakurunamateka@yahoogroups.com>
To: "rwanda_revolution@yahoogroups.com" <rwanda_revolution@yahoogroups.com>; "rwembe6030@yahoo.fr" <rwembe6030@yahoo.fr>; "urwanda_rwacu@yahoogroups.com" <urwanda_rwacu@yahoogroups.com>; "fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>; "fondationbanyarwanda@yahoogroups.com" <fondationbanyarwanda@yahoogroups.com>; "gasana31@gmail.com" <gasana31@gmail.com>; "amakurunamateka@yahoogroups.com" <amakurunamateka@yahoogroups.com>
Cc: "itwagira@yahoo.fr" <itwagira@yahoo.fr>; "agnesmurebwayire@yahoo.fr" <agnesmurebwayire@yahoo.fr>
Sent: Sunday, 28 December 2014, 14:04
Subject: [amakurunamateka.com] Re: [rwanda_revolution] Re: FPR ni igitebo cy'itotezabwoko n'umunuko w´ubwicanyi

 
Rwembe,

 
Jye ureka abantu bandike uko bashaka kuri za forums, ntabwo turi abana ku buryo tutamenya uwanditse nabi n'utanditse nabi. Ikindi kandi iyo ubona ko umuntu atandika ibigushimishije, hari uburyo ushobora gukora ntiwongere gusoma messages ze. Umushyira muri spam messages ze ntizongere kukugeraho. Cyangwa se ukazihanagura.
 
Nta discipline dukeneye kuri izi forums. Turakuze bihagije. Mu Rwanda ntabwo Kagame yagota abantu mu bitekerezo natwe ababa mu mahanga bikaba uko.Liste y'abo bantu ngo Gasana yavuze ntabwo ari Imana. Niba Twagiramungu Innocent ari Imana yawe, umusenge ukwawe ariko widuteka ngo natwe tubikore. Afite groupe imwe nkuko hariho groupes nyinshi, hari za blogs, za sites Internet, aho hose abanyarwanda bari hanze bashobora kwisanzura. Mu Rwanda aho media zose zicungwa na Kagame ntibishoboka.  Ikindi kandi usomye message ndende igeretse kuri  messages zose zoherezwa kuri DHR, hari aho Twagiramungu avuga ati:"Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs."  Akandi kazi Twagiramungu yiha ko kubahiriza discipline kuri Forum gatandukanye n'ayo mabwiriza. 

Ni uko amategeko ya Yahoo Groups nayo abivuga. Nuko n'izindi social media zibivuga. Ingero ni uko iyo wanditse nabi kuri Facebook par exemple usakaza messages za terrorisme cyangwa ubwicanyi, ntabwo ari ucunga Facebook ukurikiranwa, ni uwanditse iyo message ukurikiranwa, ni nayo mpamvu bakubaza identite yawe iyo ugiye kwiyandiksha kuri social media, kandi na ISP  ishobora gutanga identite zawe ibiha services de securite maze zikamenya uwo uriwe, ugakurikiranwa. Ibi bireba securite gusa, ntabwo bireba gusebya umutegetsi cyangwa abantu runaka kuko ibyo biri muri free speech social media  zishyigikiye.
 
Nta muntu uyobora  Yahoo Group cyangwa izindi social  media wigeze abazwa ibyanditswe kuri groupe cyangwa social media ayobora. Ibyo Twagiramungu akora n'abamushyigikiye babyita exces de zele, ni ubwirasi hongeyeho nuko abikoresha akora publicite ya social media afite ku giti cye zitagira icyo zimumariye.
 
Dore message ndende ya Twagiramungu  yongera kuri postings zoherezwa kuri DHR uko iteye kandi ivanze mu ndi nyinshi. Ibyakora n'ink'iby'abana bakora. Mu gihe turwanya kuramya no gunenga ubutegetsi bwa Kagame , ahari abaramya moderateur wa DHR n'abandi bantu. 

Ikindi kandi nibutse ko atari twe cyangwa Innocent Twagiramungu  dushinzwe gutanga urugero muri  discipline y'ibyo twandika kurusha Kagame mu byo akora cyangwa avuga. Akenshi twandika kuri Kagame duhereye ku byo avuga na politike ye. Iyo rero Mushikiwabo yinubira ko twandika kuri Kagame, nabanze abwire Kagame aceceke cyangwa se ajye avuga ibintu bizima, byubaka, byumvikanisha abanyarwanda, areke ironda-koko, areke apartheid. Abanyarwanda baba mu mahanga bakoze uko bashoboye bashyiraho za ONG, bakora ibiganiro, bakora amanama , bavuga kuri za Youtube n'ahandi,  bashaka ko guteza imbere reconciliation mu banyarwanda, ariko ibyo byose Kagame yabikubye zero ahubwo we akomeza imvugo y'urwangano n'izindi ideologies zirimo no gusaba abahutu bose ko basaba imbabazi kubera ko ari abicanyi.

Ngiyi message ya Twagiramungu ihoraho yiyongera kuri za messages mwohereza kuri DHR:
UT UNUM SINT

"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".

"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).

"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.

Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.

CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.

Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.

" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.

COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's  rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA

.
 



-
Subject: Fw: *DHR* Re: FPR ni igitebo cy'itotezabwoko n'umunuko w´ubwicanyi



On Sunday, 28 December 2014, 10:13, "Rwembe Charlie rwembe6030@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:


 
Gasana,
uyu muntu wiyita lupourvous ukora bya character assassination ku bantu hafi ya bose nka JMV Ndagijimana, Twagiramungu Faustin, Innocent Twagiramungu moderateur wa DHR n'abandi, franchement kumusubiza bivuga ko usangiye nawe ibyiyumviro. Nzi ko urwanya character assassination uko isa kose naho yaba iturutse hose. Biratangaje kubona uha umwanya uyu muntu usenya, usebya kandi abeshya, agamije gusa gusebya abandi kuko yenda badahuje nawe imyumvire. Sigaho rwose, wari umaze kugarura ubuyanja ku basomyi ba DHR, ariko guha attention uyu lupourvous ntabwo bikuzamura...


Le Samedi 27 décembre 2014 6h01, "Anastase Gasana gasana31@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :


 
BASOMYI BANDITSI,
Ndagirango nsubize ibibazo cya LU POUR VOUS yabajije kuri uru rubuga:
1. Ubuhezanguni bwashenye u Rwanda kuva rwabaho kugeza uyu munsi bushingira kw'ivangurabwoko, ivangurakarere cyangwa irondakarere, n'irondakazu(nepotisme).
2. u Rwanda ruheruka amahoro arambye hagati y'abahutu n'abatutsi kera cyane ku ngoma y'abami b'abahutu kuko bakiriye abatutsi mu gihugu batabarwanije(nkuko nabo baza mu gihugu abatwa bahasanze batabarwanije). IkIbazo cy'abahutu n'abatutsi cyatangiye ubwo abami b'abatutsi bafashe umugambi mubisha wo guca abami bagenzi babo b'abahutu inyuma bakabagabaho ibitero byo kubica bakabashahura amabya bakayambika ingoma yabo Kalinga. Kuva icyo gihe kugera mu 1959 imvugo yakoreshwaga icyo gihe yari ngo "KALINGA ITAMIRIJE IBINYITA". Dore uko abahezanguni b'abatutsi, abatware 12 b'i Bwami kwa Rudahigwa babyaditse mw'ibaruwa yabo yo kuya 17/5/1957 basubiza ibaruwa ya Kayibanda na bagenzi bari baranditse ku ya 24/03/1957 kandi Umwmi Rudahigwa ntagire icyo abikoraho: "L'histoire dit que Ruganzu a tue beacoup de Bahinza(roitelets). Lui et les autres de nos rois ont tue des Bahinza et ont ainsi conquis les pays des Bahutu don't ces Bahinza etaient rois. On en trouve tout le detail dans l'Inganji Kalinga. Puisque donc nos rois ont conquis les pays des Bahutu en tuant leurs roitelets et ont ainsi asservi les Bahutu, comment maintenant ceux-ci peuvent-ils pretender etre nos frees?(Nous grands bagaragu de l' Ibwami), barangije barasinya bose(CRISP Bruxelles:Rwanda Politique 1958-1960, pages35-36).
3. Umwami Kigeli wasimbuye mukuru we Rudahigwa nawe niko byagenze, ntiyabaye umwami w'abanyarwanda bose. Nawe yiherereranywe n'abatutsi b'abahezanguni maze mu 1960 yanga gushyiraho guverinoma yo gukiza igihugu yasabwe icyo gihe n'amashyaka 4 arimo abatutsi n'abahutu ariyo: Parti du Mouvement de l'Emancipation Hutu, UNAR, RADER na APROSOMA, Gerigori Kayibanda akaba ari we wagombaga kumubera Minisitiri w'Intebe kandi we n'ishyaka rye PARMEHUTU bari babyemeye. Abatutsi b'abahezanguni batashaka isangira ry'ubutegetsi hagati yabo n'abahutu ni bo babyishe, umwami Kigeli V nawe arabyemera kuko yari kumwe nabo.
4. Ku ngoma ya perezida Kayibanda, abahezanguni b'abahutu nabo banze gufatanya no gusangira ubutegetsi n'abatutsi moderes bari bayobowe n'igikomangoma umutware Bwanakweli Prospere wari perezida w'ishyaka RADER(Rasemblement Democratique Rwandais) bari bashyigikiye ibitekerezo bikubiye muri Manifeste des Bahutu yo kuya 234/3/1957 kandi bo ari abatutsi.
5. Ku ngoma ya perezida Habyarimana abahezanguni b'abahutu bari bikubiye muri MRND, CDR na HUTU POWER barwanije imishyikirano y'amasezerano ya Arusha n'ishyirwa mu bikorwa ryayo argument yabo ari ngo "nta mututsi wo kuba Ministre de la Justice", mbese badashaka gusangira ubutegetsi n'abatutsi. Ubu ikigusetsa ni uko ari bo bari kw'isonga mu gusaba imishyikirano umututsi Kagame perezida w'u Rwanda kandi mbere batarashaka ko umututsi yaba na ministre de la Jusytice!!!
6. Ku ngoma ya perezida Kagame na FPR ye iriho ubu mu Rwanda, abatutsi b'abahezanguni banze gukorana n'abahutu bahitamo gushyiraho systeme yo kubeshya abanyarwanda n'amahanga ifite imitwe ibiri: leta yo kumurika mu madirishya irimo abahutu b'umurimbo na leta yo mu bwihisho (leta y'ikuzimu/the underground system government) igizwe n'abatutsi b'abahezanguni gusa ari nayo iyobora igihugu mu by'ukuri.
NGUKO uko igihugu cyacu cyaguye mu nzara z'ubuhezanguni n'abahezanguni babwo, baba abatutsi baba n'abahutu, kuva ku ngoma ya Cyami kugeza ubu. Bose ku mpande zombi babonye igihe gihagije cyo gukemura ibibazo by'igihugu ariko aho kubikemura ahubwo bagiye babyongeera bikaba byinshi uko bwije uko bukeye.
Igihe kirageze rero ko abahezanguni bava ku butegetsi mu Rwanda bagasimburwa n'uruvangitirane rw'abanyarwnda bo mu moko yose  batari abahezanguni barangwa no gukorera hamwe mu buryo buri genuine butarimo ivangurabwoko, irondakarere, uburyarya, imbereka n'ubuhendanyi. Akaba ari bo baha u Rwanda n'abanyarwanda umurongo mushya w'imibereho n'imitegekere by'igihugu cyabo bose hashyizwe imbere amahame y'ubworoherane hagati yabo bose, ubwubahane, gukorera mu kuri, gukorera mu mucyo no gusangira ibyiza by'igihugu cyabo bose nta n'umwe uhejejwe inyuma y'urugi. Imana yo mw'ijuru nitwumve itwime abahutu, itwime abatutsi, iduhe abanyarwanda b'ukuri kuko ari bo twabuze.
(Dr. Gasana Anastase, perezida w'ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI).

2014-12-26 2:35 GMT-08:00 Lu pour vous <memajp2000@yahoo.fr>:
Bwana Gasana, Byiringiro, Samuel n'abandi muganira kuri iyi ngingo ndagirango mbashimire. 
Iyo witegereje neza usanga intambara twagize zishingiye kubuhezanguni "extreme droite" kuko umututsi cyangwa umuhutu ashoza intambara kubandi banyarwanda kubera gushaka kwishyira hejuru yabo, kubaheza cyangwa kubatsemba n'ibindi. 
Ikibabaje kandi usanga ibyo biba byemewe na leta iriho nkaho kuba umuhezanguni aricyo kimenyetso ndangamuntu mungoma zinyuranye twagize. 
Urugero ku Bwami abagaragu b'i Bwami bagaragaje ubuhezanguni bwo kwanga abahutu umwami ntiyavuga. Kungoma ya Habyarimana CDR yaravutse yakirizwa amaboko yombi na MRND  na leta. 
Ese ntibyaba ari ubutegetsi buvukisha za groupes z'aba extremistes? 
CDR yavutse ite? Yahawe ikaze na leta gute? Yahawe ikaze na MRND gute kugeza n'aho wabonaga izasimbura MRNDD yari imaze gusa n'iyoyoka? Murabitekerezaho iki? 
Ese u Rwanda ntirwaba rusenywa no kubura ubushakashatsi bumurikira abaturage ku ivuka n'izamurya rya extreme droite muri sosiyete nyarwanda kugirango bayamagane hakiri kare ?  Ese buri ngoma iretse extreme droite ikavuka ntiba yihimye itabizi? Ese iyo MRND iza kumenya iryo somo iba yararetse CDR ikavuka igakwiza iyo idéologie yo gutsemba uwa mudahuje byatumye abanyarwanda bose n'aba MRND bangara? Murabivugaho iki ? 
-------------------------------------------------------- 
 
a n'isi yose n'abanyarwanda), ariko  nabonaga ko iki ari nk'ikimodoka cyangwa train y'amateka azagenda yiyandika kandi buri wese akagenda yumva ukuri ndetse agashyigikira ukuri.
Niko rero byagenze kuko dufatanije twese (ari ababyumvise mbere tugafatanya urugendo ari n'abagenda babyumva aho tugeze,  buri wese arahabona). Uko ibintu byari bimeze mubihumbi bibiri na kane cyangwa mbere yahoo siko bimeze mu bihumbi bibiri na cumi nakane turimo.  Buri wese rero wagize uruhare kuri yi cause kuva igitangira kugeza ubu, yishime kandi amateka azamushima igihe cyose.  
Kuvuga ko ukumvikana kw'iyi cause  ari ikimodoka cyangwa train buri wese yagiye abibona kuko nutashakaga kuvuga ukuri cyangwa ibitangazamakuru na za leta byahungaga ukuri, bigeza aho biba ngombwa ko byurira icyo kimodoka cyangwa train y'ukuri bigashyigikira n'ukuri ndetse bikaguteza imbere. Buri wese asubize amaso inyuma arasanga uku ari ukuri mbabwiye iyo witegereje abanyarwanda cyangwa abanyamahanga bahungaga ukuri muntangiro kubera impamvu runaka,  ariko bakagenda bahindura imyumvire bakageza aho bemera uko kuri no kukuvuga.  Ngirango murabyibuka ko yaba jye n'abandi twagiye duhwitura BBC n'ibindi byahungaga uko kuri, bimwe muribyo nka BBC na VOA n'abandi bakaba barateye intambwe ndetse BBC yo ikaba imaze gushyiramo imbaraga bikaba binatuma bamaze kuyingura kabiri I Kigali ngo ye kumvikanayo.  N'ibindi bitangazamakuru n'abantu nibarusheho guhaguruka. 
 
  Iyo rero twiyicarira ntakiba cyaragezweho. Ariko nanone ndagirango mbabwire ko n'ubwo ndi mubaderevu b'ibanze b'icyo kimodoka cyangwa train ndetse nkaba naragiye mbitangira mwe abanyarwanda n'abatuye isi kuburyo bukomeye kuri ibyo bibazo, sinifuza ko mukomeza kuduharira akazi kandi aya ari amateka dusangiye. Nimuhaguruke namwe mutwunganire kandi abamaze kwiyemeza iyo nzira namwe  (mwaba abari muri za organizations zindi zinyuranye cyangwa abo turi kumwe) mwe kugeza aho ngo musinzire kugeza ubwo biba ngombwa kuza kubakangura. Izo mbaraga zo kubakangura zagombye gukoreshwa ibindi biteza iyi cause yacu imbere. 
Na buri wese rero nawe niyitange intsinzi izagerwaho bidatinze.
Le 25/12/2014
Rutayisire Boniface





__._,_.___

Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)
_____________________________________________________________

-&quot;Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.&quot;
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.