From: Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
Bavandimwe,Iyi mvugo ya Mushikiwabo twese turayimenyereye kandi nkuko mutabiyobewe byose aba ari guteka igihugu mu bwoba no gukomeza kurangaza abanyarwanda dore ko amahanga ibyo mu Rwanda batajya btabyitayeho.Iyo umuntu ategekesha igitugu ahorana ubwoba kuko aba azi ka hari benshi batamwishimiye cyahgwa ko hari abshak kumutwara ubutegetsi.1) Ubwo FDLR nta ngufu ifite kandi bikaba byaragaragaye mu myaka 20 yose, njye numva Kagame atagambye kuyitaho igihe. Nareke UN irangize ikibazo dore ko icyo kibazo kiri hanze y'imipaka y'u Rwanda. Ikindi kandi niba u Rwanda rwinubira ko UN ntacyo ikora, rwari rukwiye gushyikiriza ikibazo Conseil de securite kuko niyo irebwa n'icyo kibazo. Ahubwo umuntu yavuga ko umwanya u Rwanda rwari rufite ntacyo wagezeho muri Conseil de Securite kubera ko mandat yarwo yarangiye icyo kibazo kidakemutse. Ubu bakaba basigaranye gusa gusakuza. Kuki igihugu cyasakuza ku kibazo kireba Conseil de securite kandi gifite uburyo bwo kugiza kuri Iyo Consiel de Securite?2) Nkuko Kagame yabyivugiye nawe, iyo ingunguru irimo ubusa ivuza induru kurusha iyuzeyemo ibintu. U Rwanda ni agahugu gato kagendera ku mfashanyo, ntawe uyobewe ko amahanga yumva ibihugu hakurikijwe uko bingana n'uburemera mu bukungu bifite. Nkaba rero mbona izo nduru zose za Kagame ari impfabusa.3) Ibi uyu mudamu usa n'umupfakazi dore ko ntabwo ndabona ari kumwe n'awa munyamerika witwa ngo ni umugabo yongeye mu byo yavugiye i Dakar. Aa umuntu yakwibaza niba uwo mugabo we ari ikimuga ku buryo adashobora gusohoka mu nzu.Ibyo Mushikiwabo yavugie i Dakara, Kagame nawe yarabishimangiye askea bagenzi ko bakomye mu mashyi nyamara we atari hari. Ese hari ubusazi burenzi guseka umuntu wakomye mu mashyi ari mu nama utajemo ?Nyamara ari Francois Hollande, ari Kagame cynagwa undi mukuru w'igihu cya, nta kibabuza guhura nk'abakuru b'ibihugu nubwo haba hari ibiba byavuzwe kuri Afrika yose. Francois Hollande n'ubwo yatanze igitekerezo cye kuri Afrika ntabwo yigeze avuga ko n'uwakomeza gutsimbarara ku butegetsi batazahura ngo bavugane ibibazo birebana n'ibihugu byabo. Hari kandi abategetsi koko batsimbaraye ku butegetsi mu Afrika, kubyirengangiza ngo ntibuvugwe byba bimeze nko mu Rwanda aho tutemerewe kuvuga amoko mu Rwanda kubera ko abatutsi ari bake cyane.4) Kagame amaze iminsi avuga ko mu Rwanda hari ubwisanzure mu kuvuga, gukora amanama no kwandika. Ariko iyo urebye neza,usanga ibinyamakuru byose ari Kagame ubigenga, bipiganwa kandi bibyiganira kwandika inkuru nke ziba mu Rwanda, izo nkuru akenshi zikaba zibanda kuri Kagame.Umwanzuro:Ibyobyose maze kuvuga haruguru birerekana ko Kagame ategeka igihu mu bwoba , bikaka ngombwa ko yamagana n'ibibazo biri hanze y'igighu ke kand bitamureba, akamagana abatanze ibitekerezo kuri Afrika, akara adasinziriye kubera FDLR kandi iba mu kindi gihugu aho UN iiyicunga ijoro n'amanywa, agashyiraho ibinyamakuru byinshi bibyigana bivuga bimwe ku Rwanda cyane cyane biramya no gusingiza Kagame. Ibyo byose bikubiye mu gukomeza gutegekesha igitugu, mu kugota no kuniga abanyarwanda nk'uko inzoka zibigenza.
From: "Nzinink nzinink@yahoo.com [uRwanda_rwacu]" <uRwanda_rwacu@yahoogroups.com>
To: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Sent: Thursday, 25 December 2014, 14:16
Subject: [uRwanda_rwacu] FDLR ni amabandi naho amashyaka ya opozisiyo ni nk'abana bacuruza bombo: Louise Mushikiwabo
FDLR ni amabandi naho amashyaka ya opozisiyo ni nk'abana bacuruza bombo: Louise Mushikiwabo
25/12/2014 17:35 Amakuru
Mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa 24 Ukuboza 2014, Ministre w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Louise Mushikiwabo yongeye kugaragaza ko inzira ikiri ndende ngo amenye icyo diplomasi bivuze n'uburyo umudiplomate nyawe agomba kwitwara n'imvugo agomba gukoresha.Muri icyo kiganiro Ministre Mushikiwabo avuga ku mfashanyo ingana na Miliyoni 40 y'amayero yahagaritswe n'igihugu cy'u Bubiligi, yagize ati: "Mu gihe u Bubiligi bufashe icyemezo cyo guhagarika izi miliyoni zose 160 z'amayero, cyaba ari icyemezo cyabo, bakora uko babishaka. Ku Rwanda nta na kimwe kitubahirijwe mu byo impande zombi zemeranyijwe…U Rwanda rukora politiki yarwo uko rubyifuza kuko nta NGO ishobora gutegeka Leta y'u Rwanda uko ikora politiki yayo."Mu gihe Leta y'u Rwanda yari yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter ko igihugu cy'u Bubiligi gifite uburenganzi bwo gukoresha amafaranga yacyo uko gishaka. Iyo nteruro yahise ikurwaho. Bigaragare ko ubwishongozi bugira aho bugarukira ko n'ubwo Perezida Kagame avuga ko nta mafaranga y'abaterankunga ashaka ariko bigaragare ko ayo mafaranga akenewe.Ministre Mushikiwabo ageza kuri FDLR yaseye atanzitse ubwo yagereranyaga uwo mutwe n'amabandi agira ati:"Icyo twifuza nk'igihugu ni uguteza imbere abaturage b'igihugu cyacu, ntabwo twifuza ko Abanyarwanda batuye ku mupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Rwanda za Rubavu, Rusizi bananirwa gusinzira kubera ko FDLR iri hakurya. Turifuza ko icyo kibazo kirangira burundu, kugira ngo tubashe gukora ibintu bifatika. Ntabwo wagira umutwe w'amabandi umara imyaka 20 wicaye aho ngaho, abashaka kuwukoresha muri politiki bagashaka gukomeza kuwukoresha. Icyo ni cyo cyifuzo cyacu ariko, mugomba kwibuka ko uko FDLR yagiye muri Congo, abayishyigikiyeyo bibaza ko bagomba kuyikoresha kubera ko batishimiye Politiki cyangwa ubuyobozi bw'u Rwanda, izo ni zo politiki ziri aho ariko icyo nabizeza ntashidikanyaho ni uko FDLR nta kibazo kijyanye no kuvuga ko yatera u Rwanda ikabuza Abanyarwanda amahoro. Cyo ntigishoboka, icyo ni cyo cyangombwa."Mu gihe FDLR itumira ibihugu n'imiryango mpuzamahanga kwitabira umuhango wo gushyira intwaro hasi kuri uyu wa 28 Ukuboza 2014, Ministre Louise Mushikiwabo we ntashishikajwe n'iyo ntambwe ahubwo we ashishikajwe no kubona FDLR iraswaho gusa ndetse akiha gutekerereza FDLR na MONUSCO aho yemeza ko nta kizakorwa mbere ya tariki 2 Mutarama 2015.Ministre Mushikiwabo kandi yagereanyije Opposition ngo na ba bana bacuruza bombo ku muhanda babona polisi bakiruka (mayibobo) aho yemeje ko Opposition nta gahunda nzima igira, nta ngingo zifatika ishingiraho inenga ubutegetsi ahubwo ari ukwirirwa ivuga Perezida Kagame gusa.Yanavuze ko Leta y'u Rwanda atari yo ituma opposition itagira intege ahubwo ngo n'ubundi iyo opposition nta ntege ifite. Ibi ariko benshi akaba atari ko babibona kuko uko bigaragarira amaso y'abantu opposition n'ubwo umuntu atavuga ko ishyize hamwe ariko ibikorwa byayo biragaraga ndetse bimaze no gushegesha Leta ya FPR mu buryo bumwe na bumwe.Muri iki kiganiro, Ministre Mushikiwabo yitwaye nka Ministre w'ingabo ashaka kwerekana ingufu ingabo za RDF zifite ndetse anemeza ko FDLR idateye ubwoba na buke. Ariko aha umuntu yakwibaza impamvu birirwa batesha abanyarwanda umutwe babafunga umusubizo ngo bakorana na FDLR Ese niba badatinya FDLR kuki badaha abaturage amahoro ahubwo bagashaka gukoresha FDLR mu kwikiza abo bakorana nabo baba barambiweEse ubundi FDLR itabayeho bajya babwira cyangwa bakangisha iki abanyarwanda? Bajya batera Congo bitwaje iki?UbwanditsiThe RwandanEmail: therwandan@ymail.com
###"Aho kwanga no guhora dutuka Abakotanyi n'Umutware wabo, dukwiriye kubasabira ngo Imana ibavane mu bikohwa by'Ibinyabubasha (ibyo ku isi n'iby'ikuzimu) byabigaruriye bikabagira abacakara babyo", Mwarimu Rewoporidi MUNYAKAZI.
__._,_.___
Répondre en mode Web • Répondre à expéditeur • Répondre à groupe • Nouvelle discussion • Toute la discussion (2)
-----------------------------------------------------------------------
FONDATION BANYARWANDA est un forum libre. Ses membres se trouvent au Rwanda et sur tous les continents. Ce forum a des objectifs d'informer, faciliter des débats et des contacts entre les citoyens sans aucune discrimination ethnique ou autre. Les échanges entre les membres doivent être caractérisés par le respect mutuel et la tolérance.
NB : Tous les messages publiés sur ce forum n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.
RUTAYISIRE Boniface
Propriétaire et Modérateur
Tél. : 00 (32)488 25 03 05
E-mail : b2003n@yahoo.fr
http://fr.groups.yahoo.com/group/fondationbanyarwanda
-----------------------------------------------------------------------
.
__,_._,___
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.