Kagame akomeje gushimangira ko akorera abatusi gusa.
Nkuko tumaze iminsi twumva amagambo ya Kagame, Kagame akomeje gutegura abanyarwanda ko azakomeza gutsimbarara ku butegetsi, yikoma amahanga, kandi ashaka kwerekana ko atayakeneye ko ibibazo by'abanyarwanda ari wenyine byose wabikemura, ko imfashanyo z'amahanga ntacyo zimaze, ko u Rwanda rwishoboye. Ibibazo yifitiye arabyegeka ku banyamahanga nyamara bo batarigeze bamutunga agatoki. Iyo umunyamahanga avuze Afrika muri rusange, ni Kagame wiyumva mubyo yavuze. Kagame yahindura itegekonshinga ngo atsimbarare ku butegetsi, ntawe muri abo banyamahanga bazaza mu Rwanda ngo babimubuze. Ibyo bavuze rero kuri Afrika yose, ntibyagombye kumubuza gusinzira. None se ubwo bwoba afite ni ubw'iki ?
Kagame akomeje iterabwoba n'igitugu yumvisha abanyarwanda ko ariwe ushinzwe imibereho yabo, iyo avuga ubuzima bw'abanyarwanda, aba avuga ubuzima bw'abatutsi gusa.
Kagame ati abanyarwanda nibo bazi aho bavuye n'imbaraga bakoresheje ngo bagere aho bari kugeza ubu. Ati twarwaniye agacio n'uburenganzira kuva kera. Aha aba avuga abatutsi nyamara na mbere hose afata ubutegetsi abatutsi mu Rwanda babagaho kandi siwe wari ubatunze. Yiyibagiza ko mu kurwanira ubwo burenganzira n'agaciro bya bamwe, hari abandi rubanda nyamwinshi , aribo bahutu babyambuwe. Iyo wambuye umwana ibiryo ukabiha undi kandi bose bafite inzara ntacyo uba ukoze.
U Rwanda ni ruto cyane kandi n'abatutsi barutuye babarirwa ku ntoki, birumvikana ko umutungo w'u Rwanda uhari urahagije kugira ngo utunge abo abatutsi gusa dore ko akenshi aribo bonyine ashakira imibereho myiza. Ikindi kandi umutungo w'igihugu wose nibo bawufite. Niyo mpamvu Kagame akomeza gusuzugura amahanga ndetse akanavuga ko ariwe uhesha abanyarwanda agaciro. Iyo avuga abanyarwanda rero ntimukajye mwiyumvamo mwese. Kagame aba avuga abatutsi gusa, kuko ari bo ashinzwe gusa.
Abandi bose bose bni indorerezi mu butegetsi no mu bukungu bw'igihugu. Ng'iyo apartheid mu Rwanda uko iteye.
----------------------------------------
Perezida Kagame yashimangiye ko agaciro k'Abanyarwanda kataguranwa inkunga
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yemeje ko abatera inkunga igihugu batagombye kuziheraho ngo bagene imibereho inyuranye n'iyo abenegihugu bifuza.
Mu nama y'igihugu y'Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 12 ku wa 18 na 19 Ukuboza 2014, Perezida Kagame yagarutse ku buryo Abanyarwanda bagomba guharanira agaciro n'uburenganzira byabo.
Mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda asoza iyi nama yashimangiye ko nta muntu ugomba kugena uko Abanyarwanda babaho, kuko aribo bazi aho bavuye n'imbaraga bakoresheje ngo bagere aho bari kugeza ubu.
Yagize ati "Hari abatesha abantu agaciro ariko ntituri abo guteshwa agaciro, twarwaniye uburenganzira bwacu kuva kera.(…) Abavuga ko bashishikajwe n'imibereho yacu; iyo mibereho myiza ntiyabaho hatariho uburenganzira bwacu(…)Ntitwagira imibereho myiza dutegekwa abo tugomba kuba bo n'uko tugomba kubaho."
"Nta muntu numwe ugomba kugena uko abanyarwanda babaho. Birumvikana hari abashobora kuvuga ngo tubaha amafaranga yacu (inkunga), tugomba kubabwiriza ibyo mugomba gukora nuko mugomba kwitwara."
Nyamara avuga ko bidakwiye kuko uburenganzira bwa muntu butarutwa n'inkunga wamuha ngo umutegeke uko ushaka.
Ati " Ariko hari aho bigera ukavuga uti, yego, niba ari uko bimeze hagati y'uburenganzira bwanjye , uko nifuza kubaho n'amafaranga yanyu , mwagumana amafaranga yanyu."
Yibukije Abanyarwanda ko baharaniye kubaho, bakaba barabigezeho. Yongeyeho ko buri wese wumva ko yakwambura Abanyarwanda uburenganzira bwabo, icyo yakoresha cyose yibeshya cyane, atanga urugero ko abitwaza amaradiyo n'ibindi bitangazamakuru , ngo ni uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bakwiye kuzirikana ko n'Abanyarwanda bafite ubwabo.
Perezida yasoje Inama y'Igihugu y'Umushyikirano yari ifite insanganyamatsiko " Icyerekezo kimwe, Twongere imbaraga" asaba Abanyarwanda gukomeza gukora cyane.
Source: igihe.com
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.