Pages

Sunday 28 December 2014

Re: [amakurunamateka.com] Re: *DHR* Re: [fondationbanyarwanda] UBUGORYI BWA INNOCENT TWAGIRAMUNGU BUDINDIZA OPPOSITION YOSE ni ukumwamagana cyane

 

Shema ibyo ntibihagije wanditse. Analyse yawe ni superficielle.
 
Nongere nsubire mu byo nanditse en resume.
 
1) Ntabwo turi abana bo gucungwa ibyo twanditse, nasobanuye uko social media zikora, nsobanura ko ahari uburyo wakoresha ntusome ibyo umuntu yanditse cyangwa se ukabihanagura
Nongera mvuga ko ya mesage ya Twagiramungu ihoraho uko ivuga kandi Twagiramungu akayirengaho. Yari akwiye kuyihanagura.
 
2) Twavuze ko akenshi tuba dusubiza Kagame, dusaba ko abamavugira bamugira Inama akaduha urugero, DHR yonyine ntihagije kugira go igeze abanyarwanda ku ntego wavuze. Ibyo nibyo twise exces de zele. Uwakwita inzoka n'uwakwita umwicanyi wahitamo uwuhe.
 
Harai abanyarwanda benshi babuze ibyangombwa baba mu buhungiro kubera ko Kagame twese atwita abacainyi, abo nta kazi babona, ntibashobora no kwikorera ku giti cyabo,  ntibashobora gutembera, abana babo ntibashobora kwiga. Kagame yatanze liste z'abo bicanyi mu bihugu byose. Abandi bari mu manza hirya no hino, abandi bari ku ma liste ya za Leta ziteganya kubaburanisha, abandi bari kuri Liste ya interpol, nabo barihishe. Kuki ibyo byose mubifata mujenjetse nyamara bifite ingaruka k'ubuzima bwose bw'umuntu maze mugashyira imbere Kangura itakibaho.
 
3) Birumvikana ko ibibazo by'u Rwanda twagize bigikomeza kugira ingaruka kuri bamwe nawe y compris, Kangura nayo irimo nkuko wabivuze. Ntabwo nyamara wavuze uko FPR yitwaye byatumye Kangura ivuka kandi yitwara mu gihe cy'intambara. Uzakore ubushakashatsi utubwire kandi urabishoboye. Justement, Kagame akoresha ibyo byose byahise ashaka gutegekesha igitugu, avuga ko nta mashyaka yakora mu bwisanzure nyamara yarwanye intambara ari byo muri bimwe yari yimirije imbere, hanyuma ati ibinayamakuru byose ngomba kubicunga kugirango twirinde izindi Kangura, hanyuma ati amoko ntavugwe kugira ngo abatutsi bikubire byose kandi ntibigaragare.  Akongeraho ati umuhutu wishwe na FPR ntavugwe, ati nuwamuvuze nafungwe. Kuba inzoka biruta ibyo ni ukuhe ?
 
4) Gutegekesha igitugu mu Rwandas biterwa n'ibyo wavuze nka Kangura nyamara ibyinshi byagiyeho kubere intambara Kagame yashoje. Guhindura ibintu ni ugukoresha kwigisha , si ugufunga umunwa w'abaturage.
 


From: "SHEMA shimamungu@gmail.com [amakurunamateka]" <amakurunamateka@yahoogroups.com>
To: DHR <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Cc: "fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>; "amakurunamateka@yahoogroups.com" <amakurunamateka@yahoogroups.com>; "banyarwanda@yahoogroupes.fr" 
Sent: Sunday, 28 December 2014, 14:30
Subject: [amakurunamateka.com] Re: *DHR* Re: [fondationbanyarwanda] UBUGORYI BWA INNOCENT TWAGIRAMUNGU BUDINDIZA OPPOSITION YOSE ni ukumwamagana cyane

 
Erega icyo baziza Me Twagiramungu Innocent turakizi, ni ubwinshi bw'abantu baba kuri DHR, kandi n'ubutaripfana bwe! None se abandi bakomeza kuvugira ku rubuga rwe we akaruca akarumira ngo ni modérateur? Vuba aha nigeze kumva imvugo zimeze nk'iza ba Hassan Ngeze, Innocent araziyama, none se ibyo yabizira tuzi ahantu byatugejeje. Abasara rero mu bareke biruke mwe kubazana hano kuri DHR. Turashaka ibitekerezo bitugeza kuri demokarasi (wagirango bamwe ntibazi uko DHR yitwa), apana ibitutsi n'ironda iryo ari ryo ryose ryaba iry'akoko, iry'akarere n'ibindi ntavuze. Niba ushaka demokarasi, izaba iy'abanyarwanda bose baba abahutu abatwa cg abatutsi, izaba iy'uturere twose tw'u Rwanda. Mwiyame abahezanguni b'impande zose cyane cyane izahinduye amakoti, ziva muri FPR  zikatuza mo.


2014-12-28 14:26 GMT+01:00 pierre butena butena_pierre@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 
Muritaze byajaguye.
Rutayisire yarembye. Arandika ngo yitwa Mugema kandi ari Rutayisire.
Bimeze nabi ibyo kwa Rutayisire.

Butena


Le Dimanche 28 décembre 2014 14h19, "Lu pour vous memajp2000@yahoo.fr [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> a écrit :


 
Banyarwanda, Banyarwandakazi, 
Iyo witegereje usanga u Rwanda rugifite ingorane. Nk'ubu iyo uhinnye usanga u Rwanda rwarashenywe na politiki y'ubugoryi bwa bamwe mubanyapolitiki bagiye bibura ubwabo bakananirwa gusoma ibimenyetso by'ibihe. 
 
Iyo witegereje aho u Rwanda rugana kuri ubu, haracyari ingorane z'uko harimo hazamuka indi nouvelle generation irimo abahanga bahindura ibintu ariko nanone iyo nouvelle generation yuzuyemo ibigoryi byinshi ndetse bigenda bihinduka nka nkongwa mukwibohora kandi abantu bakabirebera ntibabyamagane. 
Urugero ruri hafi ni urw'umuntu witwa Twagiramungu Innocent. Nk'uko nkunze kubigenza iyo habaye ikibazo, mperutse gufata akanya gato ntekereza kumyitwarire ya Twagiramungu Innocent nsanga ishingiye kubugoryi bubisi cyane kuburyo usanga ari ubugoryi busanzwe buranga CDR muri communication bwamukurikiranye.  None se umuntu uziko ingoma ya Kagame yashegeshwe by'umwihariko na nouvelle communication ndetse imbuga zikabigiramo uruhare runini, nigute wabona ingoma imaze kujegera amahanga ayikuraho amaboko noneho ugafunga urubuga rwafashaga bamwe, abandi ukabaheza cyangwa  ukabashyira muri modération bigamije kubaca intege? Ubwo se ubugoryi burenze ubwo ni ubuhe ? Niyo baba bakuguze nk'uko bizwi ko yaguzwe  na FPR kuki abandi ba CDR nkawe na MRND bananirwa no kureba icyo kintu cyadutse kugirango bamwambure urubuga niba koko nabo bashaka ko FPR ihirima?  Kagame nahirima ntihazagira uvuga ko MRND na CDR babigizemo uruhare.
                                                                      
Ninde utazi ko se yarushinze mu izina rya RDR kera n'ubwo yabikoze abyita ibye?
Igitangaje n'uko ibyo bintu byo guca intege abarwanya FPR byafashe intera CDR na MRND bireba ntibyagira icyo bivuga. Murabyibukako igihe cyose hajyaga kuba imanza mu Bubirigi zo kuniga abahutu badashakuje muri bya bindi byiswe kuburanisha aba genocidaire, Innocent Twagiramungu yashyiraga abantu bose bose muri modération kugirango habe controle he gusohoka communication ishobora kuvuga ukuri kwabangamira imanza murwego rwo kurenganura abaregwa. Hari ubihakana? We yabihakana ?
Abantu benshi barimo na Rutayisire Boniface  barasakuzaga icyo gihe bamagana iyo mikorere ariko ugasanga abandi ntacyo bibabwiye. Iyo controle de communication yabaga yategetswe nande ? Ko Twagiramungu Innocent washoboraga kwibeshya ukaba wamubarira kuruhande rw'abaregwa kubera amateka  kuki yashyiragaho controle de communication yo kubuza itambuka ry'ukuri ryabangamira ibiregwa abahutu, kuki yakoraga ibyo kugirango ababuranishwa bakatirwe nta ngorane ibayeho?  Ko ibyo bihe by'imanza za medias zose ziba zikurikirana iby'u Rwanda kumbuga kuki yafungaga urubuga rwe akarufungura ari uko imanza zirangiye? Ntabwo byari bigamije kubuza abanyamahanga gusobanukirwa n'ukuri nyakuri kubwicanyi bwa FPR n'ibindi bibazo by'u Rwanda?
Muri iki gihe rero, iyo niyo mikorere yaragarutse ifite umurego kurushaho kuko yafashe gahunda yo guca intege abandika abaheza burundu, abandi  akanabakorera ibindi bibi kugirango abandika babe bake kandi bandike ibitagamije guhirika FPR. 
 
Twagiramungu Innocent rero ni ikigoryi kibi cyane muri politiki kuko kitazi n'ingaruka za geste gikoze.  Icyo kigoryi  aho gufata ingamba zituma abantu bashishikarira kwandika ari benshi kandi bakandika byinshi ahubwo kibaca intege kugirango abandikaga bacike intege kandi bandike bike ndetse bageze n'aho bahezwa kugirango n'abandi babitekerezaga biheze. Ngubyo ubugoryi historique bw'uwiyita leader w'urubuga kuburyo ubwo bugoryi buzagaruka mumateka.  Muzirikane ko FPR itarikanga guhirima urubuga DHR rwa Innocent Twagiramungu ntirwagiraga iyo mikorere n'iyo abantu batukanaga bagezaga ho bakikiza kuko abanyarwanda basanzwe ari inyangamugayo.
 
No kubera kuba ikigoryi muri communication, Twagiramungu Innocent  ntabwo aziko ibi bihe ari iby'intambara y'amahoro muri communication contre le FPR. Communication de guerre rero ni uburyo bwihariye bwa communication ndetse bugeza aho bukazamo uburakari no gutuka adversaire cyangwa minimiser l'adversaire. Ibyo inkotanyi zagiye zibikora neza kandi n'ubu ziracyabikora ariko kuruhande rwa opposition kubera ubugoryi bwa bamwe nka ba Innocent Twagiramungu bari à la tête ya za organes za communicaiton nk'imbuga n'ibindi ntibazi iyo communication.
 
 Innocent Twagiramungu akwiriye gukomeza amashuri kuko afite ubugoryi bwinshi cyane buvanzemo n'inda nini no gutera ivi bisanzwe biranga aba CDR bakagurisha igihugu ndetse bakagurisha na benewabo. Twe rero ibyo bamenyereye byo kugurisha benewabo inkotanyi zigafata igihugu ntabwo tuzabimwemerera kuko tutari ibigoryi nk'aba CDR. Niyo mpamvu twahisemo kumwagana kumugaragaro kandi turaza kurushaho ndetse turasaba n'abandi bakunda igihugu gukaza umurego kubantu bakora gutyo munzego zose.
 
Intambara y'ukuri turimo ni ikimodoka gikomeje urugendo, ukitambitse imbere kimuca hejuru, ukigiye inyuma kikamusiga, ushoboye kucyurira akajyana na cyo nk'uko RNC iherutse kucyurira kubera ko baretse kwicisha hirya bagatangira kuvuga ukuri.  Icyo gicucu rero ngo ni  innocent Twagiramungu nikive munzira ntawe ukeneye ubugoryi bwacyo.  Ikintagazi (icyo ntazi) kirabona abantu bashiriye mumigezi, abandi baranigwa, abandi baricirwa  n'ahandi nacyo kigafunga uruvugiro.
Buri wese ukigeraho akibwire.  Ntabwo twebwe turwana intambara y'intinyamaso nk'iya MRND na CDR.
 
 Turakurura dutura hasi ingoma y'abicanyi ya FPR nacyo kigashyiramo amaferi kibangamira abayirwanya muri communication !!!!!!! Abagitiza umurindi nabo bamenye ko ari ibigoryi nkacyo tuzabamagana abo baba aribo bose. Turi muri gestion de changement politique ntabwo tuzemera ubugoryi cyangwa ibindi bintu byaza bidindiza iyo nzira.  Imyitwarire ya Twagiramungu Innocent irashimangira ihame ko ubumenyi bwo mumashuri ntaho buriye n'ubwenge busanzwe buranga abanyarwanda bo kureba kure. Abandi bantu b'ibigoryi nabo bitwa ngo barakora politiki, buri wese abahange amaso. Ubugoryi nibwo bwashenye igihugu. Kugirango bitazongera kubaho buri munyarwanda agomba gukanguka akamagana buri wese w'ikigoryi wiyita ko yize kandi agaragaza ubugoryi.
 
  Abakunda amateka bandike ubu bugoryi bwa Twagiramungu Innocent mubintu byadindije impinduka ndetse bikaba bikomeje gutuma abantu benshi batsembwa kuko hashize imyaka yarabangamiye inkubiri y'amashyaka n'abantu bari bakajije umurego barwanya ingoma muri communication kuburyo byari bigeze kure. Buri wese usesengura azarebe azasanga byaragize ingaruka nyinshi kubera kwizera icyo gicucu cy'igi CDR by'ukuri bitari n'ibyo bagitwerera. Si ukuvuga ko kandi abantu batigeze babona ubugoryi bye ahubwo ni uko twari tukiri mubihe ibyo bigoryi byo muri CDR byishyiraga hejuru ya opposition yose bitiranya ubuhutu no kuba opposant ukarwanya FPR by'ukuri. 
 
 Muribuka ko mumaka ishize iyo migirire yo guca intege itarabaho, hahozeho inkubiri ishyushye irimo ingeri zose (abasaza, abato etc) bose bumvaga ko communication bakoze ari umuganda kandi koko byihutishije ihirima rya FPR kuko n'abanyamahanga bayobotse inzira yo kuza kuvoma ibitekerezo n'ukuri kuri izo mbuga. Icyo gicucu rero aho cyazaniye gahunda yo kubaca intege abenshi bagiye bimukira kuri Rwandanet barakomeza ariko aho urubuga rwa Rwandanet ruburiye bagwa mugihirahirahiro bacika n'intege kuko benshi baba batazi uko bajya kuzindi etc. Buri wese asubize amaso inyuma arasanga Innocent Twagiramungu ubucucu bwe bwaragize ingaruka zikomeye kuri opposition yose kuburyo byongereye igihe FPR igakomeza kwica abantu n'ubu biracyakorwa.
228/12/2014
Mugema


-----------------------------------------------

HARI UWAJANDAJANZE NKA NDAGIJIMANA JMV MURI OPPOSITION ????


Le Samedi 27 décembre 2014 19h28, "Lu pour vous memajp2000@yahoo.fr [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> a écrit :




Lu pour vous: 

Hari uwanditse hano hasi (kuri leprophete) ngo Ndagijimana yararushye. Ni indushyi koko kandi azasaza nabi kuko yarajandanze cyane bikomeye mubuzima bwe. Hari undi muntu washinze amashyirahamwe agera kuri uwo mubare mubuzima bwe muri opposition ? Reba uko yajandajanze ashinga amashyirahamwe: FEIDAR ,AJiir, france-rwanda.info, COVIGLA, TRIBUNE FRANCO-RWANDAISE, la pagai, ibukabose, Rengerabose, MDR, FDU,etc... Ashigaje gushinga ishyirahamwe ry'abajya kunnya. Ese ntiyaba ari mubashinze rya shyirahamwe ryitwa "TURIMBWA"? Na kwa kwihisha inyuma ya popularité ya Matata Joseph agamije kumuyobya no kumuca imbaraga nabyo bigomba gucika.Matata ntakwiriye gufatanya n'umujandajanzi nk'uyu. --------------------------------------------- Twagiramungu Faustin alias Rukokoma nawe aba muri ibyo bya service secret bikoresha Cyangugu nk'agakingirizo kugirango bidindize opposition. Ndetse we hari igihe ajya atekereza kwicisha abandi banyapolitiki nka Rutayisire Boniface ariko projets ze zigapfa ubusa kuko Rutayisire Boniface arusha Rukokoma imbaraga ku batutsi ku bahutu no ku bazungu. Nigeze gusoma inyandiko imwamagana kumugaragaro kumbuga. Ndagijimana JMV we ni gasyonga kuko wamugani ntako atagize ngo abangamire cause yo kwamagana abakoze genocide hutu kubera akoreshwa na FPR n'amacuti yayo ariko yarangiza akihisha mubahutu n'abafaransa. Twaramumenye ntazongera ibyo bya Ibukabose abeshyeshya ntibizafata. Ubihakana azarebe za organisations yashinze muri opposition ntiwabara umubare wazo kubera kujarajara kwe hamwe no kujaragizwa na za services secrets. ngizo za FEIDAR ,AJiir, france-rwanda.info, COVIGLA, TRIBUNE FRANCO-RWANDAISE, la pagai, ibukabose, Rengerabose, MDR, FDU,etc... Ashigaje gushinga ishyirahamwe ry'abajya kunnya. Ese ntiyaba ari mubashinze rya shyirahamwe ryitwa "TURIMBWA"? Na kwa kwihisha inyuma ya popularité ya Matata Joseph agamije kumuyobya no kumuca imbaraga nabyo bigomba gucika.Matata ntakwiriye gufatanya n'umujandajanzi nk'uyu. Abanyacyangugu nabo bamujya inyuma cyangwa bakamwumvira ni ibicucu. Apuu abo banyapolitiki bitwikira cyangugu ngo bangirize opposition bagomba kwamaganwa cyane muri 2015. Ariko se umuntu witwa ko yabaye Minisitiri mwa FPR n'ambassadeur mwa Kinani witwa Ndagijimana JMV ararimanganya, akiba, akajarajara agashinga za oganisation zirenga mirongo ingahe akaba no mumashyaka atamenya umubare ? !!!!!! Hari undi munyarwanda wigeze ajarajara nkawe muri opposition? Nyamara akwiriye umudari. Abatangazwa n'imyitwarire ye yo kubangamire abanyapolitiki bitangira abanyarwanda baba bakwiriye kubona ibisubizo muri ayo mateka ye agayitse cyane. Ese ubundi yarize aratsinda cyangwa yarakoperaga gusa? Kuri iyi fote ye areba nk'umuntu ubonye amafaranga akaba giye kuyaterura. Nimurebe iyo foto
Source: leprophete
--------------------------------------

Le Samedi 27 décembre 2014 17h36, "Lu pour vous memajp2000@yahoo.fr [amakurunamateka]" <amakurunamateka@yahoogroups.com> a écrit :

Bwana Rutihunza, 
Ndagirango ngushimire iri jambo ryawe uvuze ko uzitonda. Natwe tuzakorohera ndetse tworohere n'abandi igihe bumva bashatse gushyira mugaciro. 
 
Ikindi kandi turagirango tukumare impungenge ko tutakubuza kuba umunyacyangugu cyangwa kwiyumva uri umunyacyangugu. Oya rwose. Buri muntu afite uburenganzira bwo kuba icyo aricyo ibyo biramureba. Icyo turwanya n'igihe yumva yiheza mubandi kubera kwironda ndetse bikamubera inzitizi bikongera ingorane kubandi ndetse bigasenya igihugu. 
 
Ikindi tugusaba na none ni ugutinyuka ugahana abitwaza ubunyacyangugu bakarenganya abandi nka Ndagijimana JMV  uba mu Bufaransa. Guhera kera yabayeho ashotora Rutayisire Boniface ndetse agashakisha n'uko asenya cause y'abanyarwanda ariyo y'abavictimes bose ya Tubeho Twese ariko biranga biramunanira.
 
Ndetse yigeze no kuvugira munama ya FDU yari yabereye Etangs Noirs Mubu Bubirigi ko Rutayisire Boniface atagomba kubazanaho ibyo by'abavictimes na  genocide hutu. Inama Rutayisire Boniface yari yayitumiwemo na Ingabire afatanije n'abandi bakuru ba FDU bumvaga icyo kibazo kugirango ababwire icyo kibazo hanyuma na FDU igifateho umwanzuro. Ingabire yari inshuti ya Rutayisire Boniface ndetse bari basanzwe baganira cyane nk'urungano. Icyo gihe Ndagijimana JMV afatanije n'abandi tutongeye kuvuga amazina bamaze kuvuga ayo magambo, Rutayisire Boniface yahise yisohokera ababwira ko agiye kubarwaniriza hamwe na Kagame. Abandi nabo basigaye munama yabo ariko nyuma kumbaraga za Ingabire n'abamwumvaga bashyira mumyanzuro ya FDU ko bemera genocide hutu kandi bashyigikiye n'abavictimes bose.
 
Uko ibihe byakomeje kugenda rero, Ndagijimana JMB ibintu bimaze kumushobera nibwo yiyemeje kurira iyo train y'ukuri ariko muri gahunda ya kwa kundi ujya mukerekezo ugamije kukizambya. Mwarabibonye ko ibyo nabyo byamunaniye kuko ahora abyina muzunga ahindura amagambo uko bukeye n'uko bwije kukibazo cya genocide hutu. Uzabishaka azarundanye amateka ye kuri icyo kibazo kuko byageze aho Rutayisire Boniface amwamagana kuko Matata Joseph yari yabajijwe impamvu ahindura amagambo kuri genocide noneho abwira Rutayisire Boniface kumugaragaro ko guhindura imvugo kwa Matata joseph byaturukaga buri gihe kuri Ndagijimana JMV witwaza services secrets za FPR n'iz'abafaransa (uruhande rw'impumyi) hamwe n'abanyagifaransa cyo mu Buburigi bose akabakoresha munyungu za FPR kandi yarangiza akajya gushuka abandi bafaransa ko ashyigikiye uruhande rwabo rwumva ikibazo cy'abahutu. Ibyo kandi yabikoraga yihisha inyuma ya groupe ya Cyangugu.
 
Hari n'ibindi byinshi Ndagijimana JMV n'abandi bihishaga inyuma ya Cyangugu bagakoreshwa bagiye bakora bibi bagamije kugira nabi ariko tukanga kubashozaho intambara murwego rwo kwanga gutubura intambara nyinshi icyarimwe. Nubwo byabaga ari bibi twarenzagaho ariko byinshi ntibigire n'icyo bigeraho kuko bikorwa n'abantu ubona ko basa n'abadafite ubwenge buhagije uretse kugira nabi gusa.  ibyo rero byose bigomba guhagarara muri 2015 kandi turasaba abanyacyangugu b'umutima kubyamagana kuko turabizi ko badateye nk'abo bakoreshwa. Abakoreshwa nabo bahindure icyerekezo kuko ababakoreshaga bose byataye igihe intambara ya demokarasi yahinduye isura. Abenshi babwirwako duhanganye nabo dusigaye tubona ibintu kimwe baratugarukiye.  Turasaba abanyacyangugu b'abahutu n'abatutsi n'imvange bavugana neza na Rutayisire Boniface gushyiramo umurego kuko buri gihe bamubaye iruhande kandi buri gihe bagiye baterana intambwe ishimishije.  Ndetse by'umwihariko abakunda ibikorwa bya Rutayisire Boniface bamenye ko no mubanyangugu nabo bamwe muribo harimo nabo abagiye baburira Rutayisire Boniface  ku migambi mibi yose yabaga itegurwa nk'uko abandi banyarwanda bamukunda muri za groupes zose zinyuranye z'abahutu n'abatutsi n'abakiga n'abandi banyarwanda b'ingeri zose hirya no hino ku isi (ndetse no mu Rwanda) ndetse ukongeraho n'abanyamahanga, abo bose  bakunze kubikora buri gihe kuko benshi bamukunda by'umwihariko. Aho niho Rutayisire Boniface arinzwe mbere na mbere na demokarasi n'urukundo rw'abanyarwanda bose baba mumoko yose n'uturere twose. Niba hari umuntu umwe uri protegé par abanyarwanda b'ingeri zose n'abanyamahanga bashyira mugaciro ni Rutayisire Boniface. Imana ikomeze ifashe abo bantu bose barimo n'abanyamahanga kandi tubifurije bose umwaka mwiza wa 2015. Bakomeze uko gushyigikira Rutayisire Boniface kuko bazabaho bazirikanwa mumateka y'isi n'u Rwanda. 
 
Dusabye intwari zikorana na Ndagijamana JMV tuzi zose kandi zagiye zivugana na Rutayisire Boniface ko zimushyigikiye ko nawe akizitekereza ndetse ibihe nibigenda neza  ngo azahura nazo batumire n'uwo Ndagijimana umeze nka Barihima cyangwa Bangamwabo na Nyamwangiyobyavuye.
 
Niba Ndagijimana afite ikibazo cya créativité politique  cyangwa akabura ubutwari bwo kuguma hamwe muri politiki ntabwo ibyo yabirenganiriza Rutayisire Boniface wazanye imishinga myinshi muri opposition.
By'umwihariko turamenyesha abanyangugu bose n'abanyarwanda bose abanyacyangugu babaye mubambere bitabiriye gufatanya na Rutayisire Boniface kuva muntangiro agishyira ijwi hejuru muri opposotion.  Ibyo abakurikira benshi barabizi kuko abafatanije nawe harimo abantu basanzwe hakabamo abakuru b'amadini n'abandi. Ntabwo rero gukosora runaka umwe wihisha muri communauté runaka bivuga ko hari icyahindura urukundo abakunda.
 
Amateka kandi yagaragaje ko iyo haje politiki mbi irenganya Rutayisire Boniface hamwe n'abo bahuje ibibazo n'imyumvire, abanyacyangugu b'abahutu n'abatutsi nabo baza muri iyo groupe. Iyo rero habaye kwamagana abantu nka ba Bucyana Martin babayeho muri Cyangugu bagasenye u Rwanda na politiki yabo mbi, buri wese agomba kubyumva ko ahubwo bikwiriye gukorwa na buri munyacyangugu wese.
 
 
----------------------------------------------------------------------

Le Vendredi 26 décembre 2014 21h22, theobald rutihunza <rutihunzatheo@yahoo.fr> a écrit :

"Nzitonda ari uko politiki yawe n'ibigambo byanyu by'irondakoko n'irondakare bwacitse mu Rwanda."/par Rutihunza

" Umunyacyangugu yatuye aho yabonye ikibanza kandi aturana n'abandi neza nkuko amategeko abimwemerera kandi ari n'uburenganzira bwe./par Rutihunza   
Théobald Rutihunza


-----------------------------------------


__._,_.___

Posted by: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (3)
_____________________________________________________________

-&quot;Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.&quot;
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.