Pages

Wednesday 24 December 2014

[amakurunamateka] FDU-INKINGI: Noheli nziza n'umwaka mushya muhire wa 2015 [2 pièces jointes]

 




 
[Pièces jointes envoyées par Michel Niyibizi incluses ci-dessous]
 FDU-INKINGI. Noheli nziza n'Umwaka mushya muhire wa 2015

Barwanashyaka, nshuti za FDU INKINGI
Banyarwandakazi, banyarwanda ndetse n'inshuti z'u Rwanda
 
Mu izina ry'ishyaka FDU-INKINGI, nagira ngo nifatanye namwe muri iyi minsi mikuru irangiza umwaka wa 2014 n'itangira umwaka mushya uri hafi wa 2015. Nkaba nifatanyije n'umukuru w'ishyaka ryacu, madame Victoire Ingabire Umuhoza aho ari mu buroko azira akamama, mukubifuriza ibihe byiza kuri mwe ku giti cyanyu, ku miryango yanyu ndetse no kubabari ku mutima bose.
 
N'ubwo ariko tugiye mu minsi mikuru, tugomba kuzirikana ko igihugu cyacu kikiri mu bihe bikomeye biterwa ahanini n'ubutegetsi bukomeje kwirengagiza ibibazo byugarije abenegihugu.  Ubutegetsi bukaba ahubwo bukomeje guhonyora abagaragaza ibyo bibazo basaba ko byakwitabwaho. Bya bindi abakurambere bitaga kwica gitera aho kwica ikibimutera.
 
Impunzi z'abanyarwanda muri Kongo zugarijwe n'amakuba
 
Mu gihe bamwe muri twe tuzaba turi mu minsi mikuru, bene wacu barenga  240.000 bamaze imyaka  ikabakaba 20 baba mu gihugu cya Kongo , bo bazaba  batangiye kongera kubungera, kubera ko uyobora ingabo za ONU ziri  muri icyo gihugu, afatanyije n'ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi, bakomeje kubotsa igitutu ngo batahe. FDU-INKINGI yongeye kwibutsa  ko kuba izo mpunzi zimaze imyaka  ingana ityo muri ayo mashyamba atari ku bushake cyangwa se ku gitugu nk'uko bamwe mu bashinyaguzi babivuga. Twakwibutsa ko izo mpunzi zose ari izarokotse ibitero by'ingabo za FPR-Inkotanyi nk'uko byagaragaye muri  "rapport"  yakozwe n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ushinzwe kurengera ikiremwa muntu. Mu bantu batungwa agatoki muri iyo "rapport" nta n'umwe wigeze akurikiranwa. Ahubwo bamwe baragororewe. Birumvikana ko kubwira abo bantu barokotse ngo bishyire mu maboko y'abashatse kubatsemba bitoroshye. Ni yo mpamvu FDU-INKINGI itahwemye kuvuga ko ikibazo cya ziriya mpunzi n'izindi ziri hirya no hino kitazarangizwa n'ingufu za gisirikare, ahubwo ko kizarangizwa n'imishyikirano ya politiki. FPR-Inkotanyi, nk'umuryango wavukiye mu buhungiro, yagombye kumva ko ari yo nzira y'ukuri aho gukomeza gushaka intambara.
 

FPR-Inkotanyi iritegura intambara itagira izina
 
Hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko Leta ya FPR-Inkotanyi iri mukwitegura intambara , ariko ikaba itavuga uwo ishaka gutera.
 
Amakuru atugeraho avuga ko leta ikomeje kugarura mu ngabo bamwe mu bari barazisererewe mo bita « Inkeragutabara » (démobilisés). Leta ikomeje kandi gushishikariza urubyiruko kwinjira mu ngabo igihe ibeshya amahanga ko irimo kugabanya ingabo. Ndetse Leta ikaba iri no mu kujya muri za gereza kureshya abantu bose bahoze mu ngabo, kugira ngo bazigarukemo, kabone n'iyo baba baregwa ibyaha.
 
Mwumvise kandi ko ibikorwa byo gukwirakwiza ingabo mu baturage bikomeje, ubu hakaba havugwa umutwe mushya  w'igipolisi ngo waba ugomba gusimbura uwahozeho wa "Local Defense Force", wari warahindutse iterabwoba mu giturage wica ugakiza.
 
Mu gihugu abaturage bavuga ko cyagarutsemo umutekano, biratangaje kubona ingabo zikomeje gukwirakwizwa mu giturage. Abumvise amagambo yavugiwe mu cyo ubutegetsi bwise Umushyikirano 2014  n'abategetsi bo hejuru b'igihugu, harimo na perezida w'igihugu, biyumviye igihunga n'ubushotoranyi  byari byuzuyemo bamwe badatinya no kuvuga ngo ko « imbaraga zabatsinze ntaho zagiye » (Jean de Dieu Mucyo). Leta yaba igeze aho yikanga n'abaturage ku buryo ibarindisha imitwe mishya ya gipolisi no guhora yirata ko ifite ingufu ?
 
Ikindi gitangaje ni ukubona Leta ivuga ko idafite ubushobozi buhagije bwo kurihira amashuri abana b'u Rwanda batishoboye , ariko ikabona ayo gutunga izo ngabo n'iyo mitwe mishya irimo gushyiraho.
Leta iritegura kandi ikataje guhindura itegekonshinga, kugirango perezida Kagame abone uko yongera kwiyamamaza.
 
Banyarwandakazi Banyarwanda, ishyaka FDU INKINGI rikaba ryibaza ikindi perezida ashaka kugeza ku gihugu atakoze mu myaka ikabakaba 20 amaze ku butegetsi. Niyo mpamvu tugomba guhaguruka tukarwanya  ibyo bishuko kuko nta kindi bigamije uretse gushora igihungu mu rindi curaburindi. Si ngombwa ko ibyabaye muri Burkina faso biba mu gihugu cyacu kugira ngo ubutegetsi bubone ko ugusimburana ku butegetsi mu mahoro ari yo soko y'ugutekana kw'igihugu.
 
Umutekano uragerwa ku mashyi
 
Mu  mibonano y'umushyikirano yabaye muri iki cyumweru, perezida Kagame yivugiye ko uburenganzira bwa mbere bw'ikiremwa muntu ari « ukubaho ». FDU-INKINGI yakongeraho ko buri leta ifite inshingano zo kubungabunga ubwo burenganzira bwo kubaho. Nyamara mwumvise mwese inkuru iteye ubwoba n'umujinya y'imirambo ikomeje gutoragurwa hirya no hino mu gihugu no ku mbibi z'igihugu. Byarabaye mu kiyaga cya Rweru ndetse n'ahandi. Birababaje kubona magingo aya ikibazo cy'iyo mirambo gikomeje kuba amayobera. Ese ubwo burenganzira bwo kubaho bo babunyazwe na nde ?
 
Ahandi mu gihugu abategetsi bakomeje kwimika umuco mubi w'ikiboko gihitana inzira karengane. Byarabaye mu ntara y'iburengerazuba  ndetse no mu ntara y'iburasirazuba,  mu Mutara. Bishoboka bite ko abategetsi bakubita umuturage kugeza ashiramo umwuka ntihagire ukurikiranwa? Ibi byarabaye i Nyagatare Kuri nyakwigendera Musirikare Emmanuel.  
 
Bishoboka bite ko umuntu ufite amapingu yaraswa ngo yari agerageje gucika kandi aziritse ntihagire uhanwa? Abo bose na bo bari bafite ubwo burenganzira bwo kubaho, kimwe n'abakomeje kuborera mu munyururu baryozwa ibyaha batakoze.
 
Aha umuntu akaba yagaruka ku bwiru bwaranze ikibazo cy'inkongi z'umuriro muri za gereza i Gitarama ndetse na  Gisenyi. Amakuru avuga ko hatikiriye imbaga,  akomeje guhwihwiswa,  akaba ashimangirwa no kubuza abarokotse kugira icyo bavuga. Ubwo bwiru kandi bukaba bwaragaragaye aho kuri gereza ya Kigali (1930) havumburiwe icyobo cyuzuye imirambo bigaragara ko atari iyo muri 1994. Ni iya bande, yahageze ite? Ibyo bibazo ntibyigeze bibonerwa igisubizo.
 
Ibi bikaba biba igihe bamwe mu baturage bakomeje kwinubira  ishimutwa ry'ababo . Zimwe mu nzego za Leta zikaba zikomeje kubatera ubwoba ko nibakopfora na bo bazanyuzwa iya busamo nk'uko byagendekeye ababo. Iby'ishimutwa ry'aba bantu rikaba rinemezwa n'imiryango ndetse n'ibihugu by'amahanga.
 
Dukeneye ubutabera busesuye
 
Barwanashyaka, nshuti za FDU INKINGI
Banyarwandakazi, banyarwanda
 
Ubutabera ni cyo gipimo nyakuri cy'itera mbere mu gihugu icyo ari cyo cyose. Kuba rero Leta ya FPR-Inkotanyi ifite ubucamanza ntibivuga ko ifite ubutabera. Ni yo mpamvu ubucamanza bugomba kwigenga, ntibuvugirwemo na Leta. Mu gihugu cyacu, Leta ikomeje gukoresha ubucamanza mu guhonyora abatavuga rumwe na FPR-Inkotanyi.
 
Aho kugira ngo Leta ibabonemo abanyarwanda bafite uburenganzira bwose bahabwa n'itegeko nshinga, Leta ikomeje kubamarira mu munyururu, iyo batishwe cyangwa ngo barigiswe.
Abandi bakomeje gushimutwa aho batse ubuhungiro mu gisa n'iterabwobwa rya Leta. Muri iyi minsi ibi bikorwa bikaba byibasiye cyane cyane abafite ubuhamya mu ihanurwa ry'indege ya prerezida Habyarimana, mu mwaka wa 1994. Kubera ko iryo hanurwa ari ryo ryabaye imbarutso y'itsembabwoko ryakorewe abatutsi muri 1994, Leta ya FPR-Inkotanyi irakora ibishoboka byose kugira ngo iburizemo amapereza ari mugukorerwa mu bihungu by'u Bufaransa na Espagne. Bityo ikabona uko ikomeza kwegeka iryo hanurwa ku nzira karengane.
 
Mu rwego  mpuza mahanga, FDU-INKINGI ntiyabura kwinubira ukuntu "rapport" zigaragaza ihonyorwa ry'ubutabera mu Rwanda zikomeje kubikwa aho gukurikiranwa. Mu minsi ishize hari amakuru yavugaga ko uwahoze ayobora ingabo za  ONU mu gihugu cya Mali, Generali Jean Bosco Kazura, atongerewe manda kubera ko akekwaho ibyaha byo kutubahiriza ikiremwa muntu. Si ubwa mbere umusirikare mukuru wo mu ngabo za FPR-Inkotanyi yigizwa ku ruhande mu mirimo ye mu ngabo za ONU kubera izo mpungenge. Twibuke ko na Generali Karenzi Karake yakuwe ku mwanya yarimo muri Soudan kubera izo mpamvu.  Ibi bikaba byerekana ko ONU yemera ko bamwe mu ngabo za FPR-Inkotanyi bafite ibyaha bikomeye baryozwa, nyamara bakaba batarakurikiranwa. Kuba FPR-Inkotanyi ibakingira ikibaba ni urugero rubi iha abaturage kuko hari bamwe basa n'abafatwa nk'abari hejuru y'amategeko.

Ubukungu budasaranganywe na bwo ni  intandaro y'amakimbirane
 
Mu gihugu cyacu ubutegetsi bukomeje kwigamba ko iterambere rikataje. Nyamara nta gihe, kuva u Rwanda rwabaho, higeze haba ubusumbane  nk'ubwo tubona ubu, aho dufashe nk'umushahara wa mwarimu abandi bategetsi nabo bato bahembwa uwukubye inshuro zirenga  20. Abana b'abakene batagira ingano bakomeje kuva mu mashuri kubera kubura amafaranga yo kwishyura amashuri. Abagerageje gutakambira ubutegetsi bakwijwe imishwaro ndetse bamwe barafungwa, abandi bahitamo guhunga urwababyaye.
 
Mu migi, abatishoboye barirukanwa mu bibanza byabo batabonye ingurane, abayihawe  rimwe na rimwe nabo bagahabwa intica ntikize kandi nayo bakayihabwa hashize imyaka n'imyaniko bari kugasozi.  
 
Mu cyaro abaturage barinubira imisoro ikarishye bakomeje kwakwa. Igezweho ubu ikaba ari iy'ubutaka itarigeze ibaho mbere y'ubu butegetsi bwa FPR-Inkotanyi. Kwaka umuturage umusoro ku gasambu ke ariko atunze konyine ni ukumusonga. No mu migi abacuruzi batari mw'ishyaka rya FPR-Inkotanyi bakomeje guhatirwa gutanga imisanzu kimwe n'uko poliliki ya ba « Rwiyemezamirimo » ikomeje kubaheza ku masoko bari bakwiye guhahiramo.
 
Ikibazo cy'amasambu y'abaturage akomeje gushimutwa na cyo giteye impungenge kandi kikaba gikomeza kuzana amakimbirane hagati y'abanyarwanda bavuye hanze n'abari basanzwe mu gihugu . FDU-INKINGI ikaba yaragarutse kuri iki kibazo mu itangazo ryayo ryo ku wa 4 Kanama 2014 ryerekeranye n'intabaza yari yavuye muri Nyamyumba, aho umuntu umwe ushyigikiwe n'ubutegetsi  yashakaga kwirukana abaturage barenga 140 mu dusambu twabo. Nyamara abo baturage bari bafite urwandiko rwa minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu bwemeza ko ayo masambu ari ayabo.
Iki kibazo cy'amasambu kikaba kijyana n'uburyo n'ayo abaturage bagifiteho uburenganzira bategekwa  kuyakoresha. Igihe kirageze ko politiki yose yerekeye ikoreshwa ry'ubutaka ivugururwa, kuko iri mu bitesha inzara abaturage. Igihe cyose abaturage bazahatirwa  guhinga  ibintu bitagira isoko, inzara izakomeza kuba akarande.
 
Mu mpera z'uyu mwaka haravugwa kandi inkuru ebyiri zizagira ingaruka zikomeye ku bukungu bw'u Rwanda, n'ubwo abategetsi bakomeje kutubwira ko byose bigenda neza. Icya mbere ni igabanuka ry'ama devise (devises)[1] ritewe ahanini n'igabanuka ry'amabuye y'agaciro igihugu cyohereza mu mahanga. Ibi bikaba biterwa n'uko amabuye y'agaciro yavaga muri Kongo yagabanutse nyuma y'aho inyeshyamba za M23 zitsindiwe. Ikindi n'igabanuka ry'imfashanyo ziva mu mahanga kubera ukutubahiriza uburenganzira bw'ikiremwa muntu. Ubu nk'igihugu cy'u Bubirigi kimaze gutangaza ko hari milioni 40 zari zaragenewe u Rwanda zitagitanzwe, kubera nyine ko u Rwanda nta ntambwe rwateye mu kubahiriza uburenganzira bw'ikiremwa muntu nk'uko rwari rwabisabwe. Aha nta wabura gushima iki gihugu kuko ari bwo buryo bwiza bwo guhindura ibintu mu mahoro.
 

Abanyarwanda bakeneye kwinyagambura
 
Nk'uko byagaragajwe n'intumwa y'Umuryango w'Abibumbye ushinzwe uburenganzira bwo kwishyira hamwe no kuvuga icyo utekereza, bwana Maina Kiai, u Rwanda rukomeje guhutaza abagerageza bose gushinga amashyaka cyangwa amashyirahamwe adashamikiye kuri Leta. Nk'uko yabitangaje, haba muri raporo ye y'agateganyo, haba muri raporo yashyikirije Umuryango w'Abibumbye, iyo ntumwa yagaragaje ko amategeko ari ho akoze ku buryo nta ruvugiro imiryango yose idashamikiye kuri Leta igira. Biratangaje kubona ngo umuntu ushaka gushora imari ashobora kubona uruhusa mu gihe kitarenze icyumweru, ariko ishyaka rya politiki  rikamara imyaka itanu ritararubona. N'iyo kandi hagize urubona, ashyirwaho amananiza ku buryo ntacyo akora, iyo Leta itivanze mu mikorere kugeza iciyemo iryo shyirahamwe ibice bibiri. Byaragaragaye mu mashyaka, ariko byaranagaragaye mu mashyirahamwe nka Liprodhor aho ubu abayobozi nyakuri bari mu mazi abira. Iyi mikorere igaragaza ko abategetsi  basa n'abakeka ko ari bo bonyine bashobora kugira ibitekerezo byazahura igihugu.
 
Itangazamakuru ryigenga na ryo ririmo kuyoyoka, kubera ihohotezwa. Byaragaragaye  ku banyamakuru bigenga nka Ingabire watsinzwe muri Uganda, abandi bakomeje guhutazwa, guhunga ndetse  ubu n'amaradiyo yatangazaga amakuru arimo ibitekerezo binyuranye, leta ya Kigali irimo kubuza abanyarwanda uburenganzira bwo gukurikira ibiganiro byayo.
 
Ishyaka FDU INKINGI risanga u Rwanda rwari rukwiye kumva ibyo amahanga arusaba byo kudohorera abatavuga rumwe n'ubutegetsi, igihe cyose bikozwe mu mucyo no mu mahoro. Gutuka no kwishongora kuri ayo mahanga ngo « bajyane utwo dufranga twabo » si byo bizarangiza ibibazo byugarije u Rwanda. Muri urwo rwego, ishyaka FDU risanga Leta yari ikwiye kurekura nta mananiza imfungwa za politique zose ziri mu gihugu, igahagarika ishimutwa n'ihigwa ry'impunzi n'abaturage haba mu gihugu no hanze yacyo, ndeste igaha itangazamakuru uburenganzira bwose rihabwa n'itegeko nshinga.
 
Ibi ni byo byazana amahoro arambye n'ubwiyunge nyabwo, byanatuma  kandi impunzi ziri hanze  y'igihugu zitahuka ku bushake, aho kujya kuzihiga no gushaka kujya kuzitsinda  mu buhungiro bwazo.
 
Leta ikwiriye kandi  kugerageza kunononsora umubano na bimwe mu bihugu byo mu karere, politiki ya gashoza ntambara igasimburwa na politiki y'uguturana neza nk'uko byahoze mbere y'uko FPR-Inkotanyi igera ku butegetsi.
 
Barwanashyaka, nshuti za FDU INKINGI
Banyarwandakazi, banyarwanda,
 
Ishyaka FDU INKINGI rifite ubushake n'ubushobozi byo kugeza abanyarwanda ku bwiyunge nyakuri. Nta bwiyunge burambye bushobora kuzanwa na politiki ya "Ndi umunyarwanda", "Intore", cyangwa "Umushyikirano" bya nyirarureshwa. Politiki ya "Ndi umunyarwanda" isa n'aho ishimangira ko haba hari abanyarwanda b'ibice bibiri: abeza n'ababi. Politiki ya "Ndi umunyarwanda" ishaka kwimika umuco wo kuryoza abantu ibyaha batakoze nka bya bindi ngo, niba atari wowe ni mwene wanyu, kandi icyaha ari gatozi. Ni ikimenyetso ko imyaka 20 FPR-Inkotanyi imaze ku butegetsi nta cyo yakoze ku kibazo cy'ubwiyunge.
 
Aho kuba ipfundo hagati y'abanyarwanda baba mu mahanga n'ababa mu gihugu, "Intore" zahindutse abambari ba FPR-Inkotanyi, n'itera-bwoba ku mpunzi no ku banyarwanda bose batayobotse FPR, nk'uko bikunze kugaragara iyo umukuru w'igihugu asura amahanga.
Na ho ku byerekeye politiki "y'Umushyikirano" , amagambo yavugiwe ejobundi muri uwo muhango arasa n'ayemeza impungenge zacu. Aho kuba urubuga rw'ubworoherane no guhumuriza abanyarwanda, uwo mubonano usa n'uwabaye urubuga rwo kurata intsinzi, kurega imitsi no gutera ubwoba abatavuga rumwe na Leta ya FPR-Inkotanyi. Aho kugira ngo abanyarwanda bose barwibonemo, rwabaye urwo kwamamaza no gusingiza FPR-Inkotanyi. Ibi si byo bizazana ubwumvikane n'ubwiyunge.
 
FDU-INKINGI ikaba irarikiye buri munyarwanda guharanira uburenganzira ahabwa n'itegeko nshinga bwo kugira ijambo mu mitegekere y'igihugu cye. Ubwo burenganzira ntibuzatangwa na FPR-Inkotanyi, ni twe twese tugomba kubuharanira. Nkaba nakunga mu magambo Papa Pahulo  wa kabiri yabwiye abaturage bo mu gihugu cya Pologne cyari ku ngoyi y'ingoma y'igitugu, ati "ntimugire ubwoba". FDU Inkingi izakomeza kubaba hafi mu guharanira mu mahoro ubwo burenganzira, kandi nidufatanya tuzabigeraho.
 
Mugire iminsi mikuru myiza ya Noheri n'umwaka mushya muhire wa 2015.
 
Twese hamwe tuzatsinda
 
Bikorewe i Bruseli tariki ya 23/12/2014
FDU-Inkingi
 
Yozefu Bukeye
Visi Perezida wa Kabiri
 


__._,_.___

Posted by: Alfred Nganzo <alfrednganzo@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
_____________________________________________________________

-&quot;Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.&quot;
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.