http://newsrwanda-nkunda.blogspot.com/2014/02/kikwete-besieged-by-kagame-and-chadema.html?m=1
On Dec 25, 2014, at 4:38 PM, agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:
Philbert Hagengimana - Igihe
Omari Athanas wari umuyobozi w'ishyaka CHADEMA mu Karere ka Mbogwe yahambirijwe, nyuma yo gutahurwa ko yava ari umunyarwanda uyobora muri iryo shyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi.
Amani Mwenegoha umwe mu bayobozi mu Karere ka Mbogwe yatangarije The Citizen dukesha iyi nkuru ko Omari yabanje gutabwa muri yombi hamwe n'abandi bantu batanu, bitewe n'imvururu zavutse mu matora yabaye muri Lugunga 'A' kuwa 14 Ukuboza 2014.
Abandi bivugwa ko boherejwe mu Rwanda harimo Machibya Sumbuka wari umukandida muri ayo matora y'inzego zibanze, Issa Athuman na Salum Ntinginya, aba hamwe na Omari Athanas bakaba banaburiwe ko nibongera no kugerageza kwinjira muri Tanzania bazahita bashyirwa mu gihome.
Nyuma yo gutabwa muri yombi, hakozwe igenzura ku myirondoro y'abafashwe, biza gutahurwa ko Omari Athanas ari umwimukira w'Umunyarwanda uba muri Tanzania mu buryo bunyuranyije n'amategeko, bityo akaba yamaze guhambirizwa ngo aze mu gihugu cye.
Mwenegoha ati: "Izo mvururu zasaga n'izateguwe, ndetse gahunda ya zo yari iteguye neza. Twaje kumenya amakuru y'uko harimo abanyamahanga babaga muri ako gace." Yongeyeho ko Omari Athanas n'abandi bantu batatu nab o baje kuvumburwa ko ari abanyarwanda.
Muri ayo matora, hibwe amalisiti y'itora bituma himurwa amatora, ibyo bigashinjwa abayoboke b'ishyaka rya CHADEMA ryari riyobowe na Omari Athanas muri ako Karere.
Uwo muyobozi yakomeje avuga ko Omari Athanas yigeze gutabwa muri yombi mu igenzura ryakozwe harebwa abanyamahanga baba muri Tanzania mu buryo bunyuranyije n'amategeko, Urukiko rwa Bukombe rukamuhamya icyaha, rukamuca ihazabu, rukanamutegeka gushaka ibyangombwa bimwemerera kuba muri icyo gihugu, ariko ntiyabyubahiriza, ahubwo agahita yigira mu buyobozi bw'ishyaka rya CHADEMA ku rwego rw'Akarere.
Tanzania: Abanyapolitiki bakekwaho kuba Abanyarwanda bahambirijwe
Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
-"Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com
https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.