Pages

Wednesday 24 December 2014

[amakurunamateka] Fw: *DHR* FDLR ntigomba gushyira intwaro hasi!

 

Banyarwanda, cyane ab'impunzi bari hirya no hino, cyane abari mu mashyamba ya Kongo,


 Ndabaramukije kandi, nubwo ibihe bikomeye, mbifurije Noheli nziza n'umwaka mushya muhire w'2015, uzasige tumaze gutera intambwe igaragara mu nzira yo kwibohoza iriya ngoma y'igitugu ya Kagame n'abambari be!

Muri iyi minsi, inkuru igarukwaho cyane, ni iy'iraswa ku mpunzi ziri mu mashyamba ya Kongo zirenze 245000 nkuko byagaragajwe na HCR nyuma y'ibarura yakoresheje! Ni agahomamunwa!

Maze rero, nubwo nizera ko abayobozi b'Amashyaka ya Opposition, cyane akorera hanze, aticaye ubusa, ningombwa ko FDLR ishyira intwaro hasi ari uko Leta ya Kigali igize icyo yemera mu bisabwa na FDLR!

FDLR yitabaje intwaro kugirango irengere impunzi zacitse ku icumu ry'Inkotanyi; kugeza magingo aya FDLR ntiyigeze itatira iyo nshingano yihaye yo kurengera aba bacikacumu! Ningombwa rero ko FDLR iharanira ko izo mpunzi zataha mu mahoro kugirango zigire uruhare mukubaka igihugu cyabo ikomeza imigambi myiza yabo, maze natwe tukayibashyigikiramo tubavuganira aho twakwishyikira hose!

Nkuko Dr Rudasingwa na Bwana Twagiramungu batahwemye kubivuga no kubisobanura, "FDLR ifite impamvu zatumye ifata intwaro, ntizazishyire hasi igihe cyose izo mpamvu zikiriho"!

Ntagihe impunzi zo muri Kongo zirindirwa umutekano na FDLR zitarashweho kandi ntizashize cyangwa ngo zitezuke ku mugambi wazo wo gutaha mu Rwanda mu mahoro zitubitse umutwe cyangwa zimanitse amaboko! 
Ntabwo rero noneho Ingabo mpuzamahanga arizo zizanye andi matwara yo kurangiza ibyo Kagame ufite umugambi wo kuzimarira ku icumu atashoboye, cyane ko zivuga ko zishyira imbere amatageko mpuzamahanga, uretse ko HCR, ishami rya LONI, ryafatanije na FPR mu kurimbura impunzi z'Abanyarwanda mu mashyamba ya Kongo!

Abayobozi b'Amashyaka n'Amashyirahamwe, Inshuti z'Abanyarwanda n'abanyempuhwe, nibakore uko bashoboye batabare cyangwa batabarize ziriya nzirakarengane kugirango abicanyi abaribo bose batazirimbura!

Turi kumwe!

Michel Niyibizi.

Envoyé par : Michel Niyibizi <niyimike@yahoo.fr>

__._,_.___

Posted by: Alfred Nganzo <alfrednganzo@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
_____________________________________________________________

-&quot;Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.&quot;
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.