Muvandimwe Dr.Gasana Anastase nongeye kugusuhuza.By' umwihariko ndagira ngo ngushimire umwanya wawe wafashe ugasoma inyandiko nari nanditse ndetse n' ubusesenguzi wayikozeho.Rwose ibi bigaragaza uwo uriwe kandi ushishikajwe koko nogushaka icyasubiza u Rwanda amahoro n' umutekano aho ikintu cyose kireba u Rwanda kitaguca mujisho ngo ukihorere.Ubusanzwe najye ngushimira isesengura ugira mugihe bagenzi bacu baba bibereye mubyokunegurana no gutukana nkaho hari umwera kuri iyisi kurusha undi.Igihe kirageze kandi wowe warabitangiye n' abandi bake nkunda kubona nka Padiri Thomas Nahimana,Ngarambe Joseph,Mbanda Jean,Rudasingwa,Abdhal Akishuri ,Niyibizi Michel,Amb.JMV Ndagijimana ,Rwaka ,Mberabahizi,Me Innocent Twagiramungu na Nkuliyingoma atariheza kimwe nabo ntavuze ko mutinyuka kuvuga kubibazo by' u Rwanda kandi mukabisesengura mutihishe inyuma y' amazina(nubwo ntaribi) kandi munagaragaza inzira zakoreshwa kugira ngo ibibazo u Rwanda rurimo bibe byakemuka cg biveho burundu.Abantu nibakomeze bumve ko ntabandi babitubereyemo.Nkuko utazuyaza gutanga umuganda wawe haramutse habonetse abantu bagera ku 100 bakora nkuko ukora ndakurahiye nabarya bake basigaye bakiryamye kuri Kagame bamwenukaho ndetse akaba aribo bamudushyikiriza ati nimumukoreshe icyo mushaka .Gusa amahirwe Kagame agira nuko twe tutari abicanyi twamubwira akaza tukicara hamwe n' abandi banyarwanda tukigira hamwe uko hajyaho gahunda iboneye yageze demokarasi n' amajyambere i Rwanda.Nkwizeyemo inkwakuzi kandi ukomeza kubigaragaza.Ningombwa ko ibibazo by' i Rwanda twe abanyarwanda tubibonera umuti aho gutegereza akiwabandi.Mboneyeho kandi nokongera kucyo wavuze ko FPR ariyo ipfobya jenosayidi .Nibyo koko kuko ubwayo ntinatinya kuvuga ko mu Rwanda nta moko akihaba nyamara yarangiza ngo jenosayidi yakorewe abatutsi.Harya abo bantu ko bishwe bazira ubwoko bw'abatutsi bakicwa nabavaga (bamwe) mubwoko bw' abahutu abo barishwe bahita basibangana ku isi kugira ngo bivugwe ko batakibaho? Hanyuma se abo babishe bo bahise basibangana ku isi?Ibi nibyabinyoma byabo bamenyereye ariko tugombe tubyamagane bajye bareka kurira kumaraso n' imirambo tutaretse ababaye impfubyi n' incitse kubera politiki yabo mbi.Muzagire Noheli Nziza n' umwaka mushya muhire wa 2015.N.B:Naho kuri jye kugwa mumaboko ya Kagame mwishyiriye biracyagoranye kuko hari inzira ebyiri:1.Kujya mugihugu Cg kujya mugihuru.Kimwe muri ibi nibyo ngiye kurushaho gushimangiriramo politilki niyemeje gukora.
De : "Anastase Gasana gasana31@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
À : Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Envoyé le : Mardi 23 décembre 2014 2h52
Objet : Re: *DHR* Jean Damascène Ntaganzwa ati :NGIRE ICYO NIBWIRIRA NYAKUBAHWA KAGAME PAUL
Muvandimwe munyarwanda Jean Damascene Ntaganzwa,Umbaye kure rwose. Ntacyo nongeraho. Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona. Kagame nashaka yumve impanuro umuhaye.Ikintu cyambere yakagombye kumenya n'uko burya nta muntu usuzuguritse ubaho. We rero muri ka gasuzugoro ke n'ubwibone bwe yagize umuco, buriya azabaza ngo uwo numvise ngo wihaye kunyandikira ni nde; bariya bagererwa be wavuze bamusubize ngo ni umuntu utazwi ngo witwa nde ntibabizi. Nyamagara ntibamenye ko, nkuko mu rurimi rw'igifaransa bivugwa, " ON A BESOIN D'UN PLUS PETIT QUE SOI"(Le lion et le rat). Kagame ubu yafatiwe mu mutego w'urushundura yishyizemo ubwe none wari umugiriye inama z'uburyo yava muri uwo mutego yiteze ubwe. Yawiteze nkuko wabivuze neza umunsi avuga ngo yahagaritse jenoside y'abanyarwanda bo mu bwoko bw'abatutsi kandi yari mu by'ukuri yari arimo akora indi jenoside y'abandi banyarwanda bo mu bwoko bw'abahutu na n'ubu akiyikora iyi ya bucece:slow, silent, and systematic hutu genocide irimo ikorwa ubu nkuko umushashakashatsi w'umunyamerika Ann Garrison yabyanditse taliki ya 30/8/2014. Hari ukuntu Kagame na FPR bajya bikoma abantu bamwe na bamwe babaziza ngo bapfobya jenoside kandi mu by'ukuri ari Kagame na FPR bapfobeje genoside yakorewe abanyarwanda bo mu bwoko bw'abatutsi umunsi babeshya ngo barayihagarika kandi mu by'ukuri barimo bakora indi jenoside y'abandi banyarwanda bo mu bwoko bw'abahutu. Ibyo byonyine byapfobeje jenoside yakoreye abatutsi perezida Kagame arisha ngo yarayihagaritse.Muvandimwe wacu Ntaganzwa rero ndifuza rwose ko utazamera nka ba bakristu gatolika b'"Ingabo za Yezu na Mariya" bari bashyiriye Kagame ubutumwa Imana yamubamutumyeho akabasubiza yibaza ngo "iyo mana ijya kuntumaho abongabo iyobewe aho mba, ntizi aho ndi, yazaje ikanyibwirira niba hari ibyo ishaka kumbwira. Iyobewe aho mba! Bazayibwire ko nanjye nshaka kuzivuganira nayo". Abandi ba perezida urugero nka perezida Barack Obama wa Amerika basoma amabaruwa abaturage babo bayobora babandikira bakanabasubiza. Ariko uriya w'iwacu we kubera agasuzuguro ubwibone na arrogance bye yagize umuco w'imitegekere ye, asuzugura buri wese, ndetse n'Imana atayoroheye nka kuriya yagize abaje bamugana bavuga ko ari yo yamubatumyeho.(Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).2014-12-21 13:53 GMT-08:00 'INKURU ZA GASABO .' inkuruzagasabo@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:Inkuru ya Jean Damascène NtaganzwaUmuyobozi wungirije w' Ishyaka riharanira Demokarasi no Kwigenga kw' Intara mu Rwanda(UDFR-Ihamye
Envoyé par : Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
Posted by: Alfred Nganzo <alfrednganzo@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
-"Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com
https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.