Pages

Wednesday 2 October 2013

Fw: *DHR* Mu gihugu cy'u Rwanda umuyaga ugiye guhuha



----- Forwarded Message -----
From: Mathias <bumeti@gmail.com>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Wednesday, 2 October 2013, 10:04
Subject: *DHR* Mu gihugu cy'u Rwanda umuyaga ugiye guhuha

 
Ubutumwa Nyagasani Yezu yahaye Byishimo ku tariki ya 22/09/2013.  



Nyagasani Yezu yaje ababaye cyane ari mu rumuli rwinshi cyane, ntabona icyo ndugereranya narwo nuko aranyitegereza aransuhuza ati;

Yezu : uraho mwana wanjye ukomeje kwihwanganira imibabaro yose uhura nayo.

Byishimo: Uraho papa.

Yezu : Mwana wanjye umeze ute?

Byishimo : Papa meze neza gahoro nawe urabibona imibabaro ni myinshi mu mubiri wanjye.

Yezu : Mwana wanjye ihangane ukomeze utwaze ,wihangane kandi uvuge ibyo nkutumye byose ntacyo wibagiwe kandi ntacyo wongeyeho, kuko ijambo ryanjye rifasha benshi.

Mwana wanjye ongera unsuhurize abana banjye bose ari abarihano mu gihugu nabari hanze,uti nimugire amahoro, ni mugire amahoro, ni mugire amahoro,. Ndiyiziye, ndiyiziye , ndiyiziye , nje ndi umwami w'isi n'ijuru; nje guhana no guhemba.

Bana banjye nababwiye kera njye n'umubyeyi wanjye ariko mwanze kumva menya mwarariye intumva, iyo mbabwiye ngo nimucishe bugufi mwe muvuga ko mbabwiye ngo nimukomereze aho, none uyu munsi ndiyiziye, ndiyiziye, ubanza ubu butumwa ari ubwa mbere na nyuma.

Uru Rwanda naruvugiyemo byinshi, naravuze n'umubyeyi wanjye aravuga none kababayeho. Muravuga ngo mufite amahoro , ntayo, nongere mbisubiremo nje kwishungurira inyanga mugayo uwakoze neza ahebwe, uwakoze nabi ahanywe.

Aka gahugu nkicayemo njye n'umubyeyi wanjye tuje ku kisukurira,abari hirya no hino bose ngiye kubabumbira hamwe,mwesengiye kubashyira mu gikumba kimwe, nongere mbibasubiriremo bana banjye mugiye guhura n'umunyafu ukomeye, kandi nta jambo navuze ritagomba gusohora, byose bigomba kuzuzwa nkuko twabibabwiye.

Nkuko nabibabwiye, aka gahugu nicayemo njye n'umubyeyi wanjye, kagiye kuba akarorero k'amahanga. Umunyarwanda azifuza kurahura umuliro awuvane muri kirometero enye, ahubwo ntizikiri enye gusa zirarenze,Kigali we, Kigali we, Kigali we, uragowe.mwanze kunyumva none igihe kirageze mugiye kumvishwa n'akabando.

Mwabwiwe imyuzure hirya no hino, mubwirwa imiyaga hirya no hino, inkangu,ibyo byose mwarabibonye, nibindi byose mwabwiwe bigiye kuzura, bigiye kubasohoreraho, uyu murwa mutuye ugiye kuba isibaniro mubimenye kuko nababwiye kenshi. Mbisubiyemo ndiyiziye, nje guhana no guhemba.

Mwana wanjye nawe ubivuge ntacyo wibagiye kuko ndi kumwe nawe, ureke kugira ubwoba,dore ko kenshi mbona urimo gutinya kuvuga,ngo natakwica ongera umbwirire abana banjye bose uti uwanze kumva ntiyanze no kubona urugogwe rurabagwiriye rugiye kubagwa hejuru, imvura nyinshi y'amahindu igiye kubanyagira kandi sibwo bwa mbere nabibabwira murumve namwe iyo mvura iyo ariyo. Murimo muranga mugatoteza abana banjye,benshi bari kuborera munzu zimbohe,abandi bakomeje guhunga igihugu arimwe bahunga mwe bayobozi bakuru, ibi nkomeje kubabwira, byinshi mugiye kubiryozwa, mukomeje kurya abo muyobora mugira ngo simbibona, murarundarund byinshi si ibyanyu n'abandi nari babifite kandi nabo bari abana banjye.

Mwana wanjye ongera ubabwirire uti; impande z'igihugu zose igihugu kiragoswe, ubu shitani yacyinjiyemo ubu iri gukorera ku mugaragaro. Niba mutabizi rero mubimenye ko no hagati mu gihugu umuyaga ugiye guhuha, mwisobanurire uwo muyaga mvuze uwo ari we.

Uyu munsi simbabwira byinshi kuko ibyinshi murabizi narabibabwiye nabasubiriragamo uwumva yumve utumva nawe ni akazi ke, mwana wanjye bansezerereho, uti mbifurije kuzashyikirana nanjye mubihe bishya, mu Rwanda rushya , nagabiwe n'umwami wanyu I Nyanza, kandi abankomeyeho n'umubyeyi wanjye abo nzabarinda. Bana banjye mu nkunda njye n'umubyeyi wanjye nimunkomereho nanjye mbakomeyeho,uyu munsi mbahaye umugisha ku Izina ry'Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen.
__._,_.___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.