Pages

Saturday 12 October 2013

U Rwanda ntirukiri igihugu umuntu yakwizera ngo ashoremo imari ye


Ifatirwa ry'umutamenwa w'umuherwe Tribert Rujugiro Ayabatwa ni ikimenyetso cy' uko u Rwanda rutakiri igihugu umuntu yakwizera ngo ashoremo imari ye.

Perezida Kagame akomeje gusaya mu guhuguza Isoko rya Kijambere "UTC Shopping mall" akoresheje inzego za leta mu nyungu ze bwite.
Umuvugizi umaze iminsi ukora iperereza kugira ngo umenye ibyihishe inyuma y'ifatirwa ry'inzu y'umuherwe AYABATWA Rujugiro Tribert ibarizwa hagati mu mujyi wa Kigali izwi kw'izina rya Union Trade Center. Ifatirwa ryabaye ku itariki 01 ukwakira 2013 .
Mu itohoza Umuvugizi wakoze ryemeza ko ifatirwa ry'umutamenwa ubarizwamo isoko rya kijyambere "Shopping Mall" twashoboye kubona amakuru atangaje ahamya ko perezida Kagame ariwe wapanze ubwo busahuzi akoresheje komisiyo ishinzwe Imitugo y'abantu bataye kugira ngo isiragize abacungamutungo ba Union Trade Center kugira ngo babatere ubwoba babaza ibibazo bitandukanye, ibi bikaba nanone byari bigamije kubakuramo amakuru y' uburyo perezida Kagame yahuguza iyo nzu bitagoranye cyangwa amakuru amenyekane ko ariwe wihishe inyuma yukwo guhuguza.
Igitangaje muri ibyo nuko perezida Kagame hamwe niyo Komisiyo iri mu biganza bye ntibigeze bagira isoni zo gufatira umutungo w'umunyemari Tribert RUGIRO AYABATWA uhwanye miliyoni makumyabiri y'amanyamerika (20$ million USD) bavugako nyirawo yawutaye nkaho buri mushoramari agomba kuba mu Rwanda kugira ngo ubucuruzi bwe budafatirwa , ibi bikaba bibabaje kubona abantu bize kandi bavugako borohereza abashora mari gushora imari yabo mu Rwanda, batigeze batinya guhuguza uwo mutungo batanga impanvu zidasobanutse. Ibi bakaba barabikoze nyuma yaho bategekeye abapangayi ba Union Trade Center gushyira amafaranga y'ubukode kuri compte ya Fina bank , compte ikoreshwa mu bucuruzi bwa Kagame nanone akoresheje inzira zitaziguye .
Uku guhuguza perezida Kagame akomeje gusayamo yitwaje umunya w'umukuru w'igihugu sibwo bwa mbere abukoze dore ko mu myaka ibiri ishize sosiyete icuruza amamodoka mumahanga yitwa Akagera motors nanone perezida Kagame afitemo imigabane binyuze mu bandi bantu nkuko asanzwe abigenza yagurishije Uruganda rw'itabi rw'umuherwe Rujugiro Ayabatwa Tribert rubarizwa kuri Goma muri Kongo, irugurisha amamodoka agera ku 8 , amaze kwishuraho amadorali $150.000(USD) ahwanye na 90% aribwo perezida Kagame yakoresheje inzego z'umutekano ayobora nkuko yishakiye kugira ngo zifatire ayo mamodoka mu rwego nk'inzira y'ubusamo yo kwiba ayo mamodoka yo mu ruganda rwa Rujugiro hamwe n'amafaranga yishyuye akagera motors .
Ubusahuzi bwa perezida Kagame bw'ugukoresha ingupfu ahabwa n'amategeko nk'umukuru w'igihugu ntibutangaje kubera ko yagiye yibasira uwo mutamenwa ukoreramo isoko rya kijyambere Union Trade Center kubera uburyo amaduka akubiyemo ahendutse ugereranyije ni biciro byo ku isoko mu gihe perezida Kagame yarwaniraga abakiriya na UTC kugira ngo abone abakiriya bajya mu mutamenwa we nanone uzwi ku izina rya LAGUNA Towel, ucungwa n'igikoresho Hatali SEKOKO wanditse mu mazina ya sosiyete yitwa DOYELCY.
Gasasira,Sweden
Byashyizweho na editor on Oct 10 2013. Filed under AhabanzaAmakuru Ashyushye,Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.