Pages

Tuesday 9 December 2014

[amakurunamateka] Green Party yagejeje ikirego mu rw’Ikirenga irega Leta guheza Igifaransa

 

Green Party yagejeje ikirego mu rw'Ikirenga irega Leta guheza Igifaransa
 
Iki kirego Green Party yatanze gihatse byinshi
 
1) Kirerekana ko mu Rwanda amashyaka akora yisanzuye bityo bikaba bihesha amino na gaciro Kagame mu rewgo mpuzamahanga
2) Kirehesha ishema Green Party ko ari ishayaka rya opposition rirengera bose
3) Tuzaba tureba niba urukiko ruzakora mu bwisanzure Kagame atarutegetse ngo rukore ibyo ashaka
4) Urukiko rwemeje ko Green Party yatsinze, ibi nabyo birahesha agaciro Kagame kuko biba byerekana ko Kagame ativanga mu butabera nkuko bamwe babikekaga
5) Umwanzuro wuko Green Party yatsinze birahesha u Rwanda na Kagame ishema rya demokrasi kurusha ko  uwo mwanzuro wahesha Green Party ishema
 
 
Green Party yagejeje ikirego mu rw'Ikirenga irega Leta guheza Igifaransa
 
Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Green Party , ryamaze kugeza ikirego mu Rukiko rw'Ikirenga, rishinja inzego za leta kudaha agaciro ururimi rw'Igifaransa kandi ruteganyijwe mu Itegeko Nshinga rya Repuburika y'u Rwanda.
Ingingo ya 5 y'Itegeko Nshinga rya Repuburika y'u Rwanda ivuga ko indimi zemewe mu Rwanda ari eshatu: Ikinyarwanda, Igifaransa n'Icyongereza, ariko izi ndimi z'amahanga hari aho Igifaransa kidahabwa agaciro.
Iri shyaka ryazamuye iby'agaciro k'Igifaransa aho Banki Nkuru y'Igihugu yagikuye ku noti nshya, ariko rigaragaza ko no mu zindi nzego naho atari shyashya.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa Green Party, Dr Frank Habineza yatunze urutoki izindi nzego zirimo Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro, Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Irangamuntu , ko byahisemo kujya bikoresha Icyongereza n'Ikinyarwanda, Igifaransa kigashyirwa ku ruhande.
 
Umuyobozi wa Green Party, Dr Frank Habineza
Yasobanuye ko icyo ashaka ari uko Igifaransa kitakomeza gupyinagazwa, nacyo kigahabwa umwanya nk'Icyongereza.
Abajijwe niba kugana inkiko asaba ko aregera abavuga ururimi rw'Igifaransa nta zindi nyungu zaba zibyihishe inyuma, zirimo nko gukora uko ashoboye ngo ishyaka rye rihore mu itangazamakuru, yavuze ko nta zihari, anatsemba ko yaba ari n'inzira y'ubusamo yo kugira ngo ishyaka rye rivugwe cyane.
Tugarutse ku miterere y'ikirego iri shyaka ryarezemo Leta mu Rukiko rw'Ikirenga, Habineza yirinze kugira byinshi akivugaho, avuga ko ibindi bikubiye muri dosiye bizatangarizwa mu Rukiko urubanza rutangiye kuburanishwa.
 
Source: igihe.com 

__._,_.___

Posted by: Tim Mugane <timmugane@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.