Ubwo yari mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa 2 Kamena 2013; Minisitiri w'Iterambere w'igihugu cy'Ubudage yavuze ko yishimira uburyo u Rwanda rukoresha neza inkunga ruhabwa n'amahanga. Ibi yabitangaje ubwo yari amaze gusura bimwe mu bikorwa igihugu cy'Ubudage cyateyemo inkunga, biri muri aka karere kahoze karibasiwe n'inzara ariko ubu ikaba yarabaye amateka.
Ubwo yageraga mu Murenge wa Gashora ahagejejwe umuriro w'amashanyarazi ku nkunga y'igihugu cye, Minisitiri Dirk Niebel yanejejwe n'uburyo hagejejwe iterambere ubu hakaba hakorerwa ibikorwa bitandukanye bifasha abaturage kwiteza imbere.
Nyuma yo gusura ibyo bikorwa by'amajyambere, yasuye Urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamata aho yasobanuriwe amateka yaranze Ubugesera mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no muri jenoside nyiriziza, ubwo Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Nyamata bizeyeko bahakirira ariko bikaba iby'ubusa.
Uyu mu minisitiri yavuze ko yababajwe cyane n'ibyabaye mu Rwanda ariko kandi ngo igishimishije kurushaho ni umuvuduko w'iterambere Abanyarwanda bafite. Aha yavuze ko igihugu cye kikazakomeza gukorana neza n'u Rwanda muri gahunda z'iterambere.
Minisitiri Dirk Niebel kandi yanasuye gare ya Nyamata nayo yabatswe ku nkunga y'Ubudage. Amaze kubona ibi bikorwa yagize ati "Ibi byose bikorwa mubikesha abayobozi beza ndetse n'imiyoborere myiza ku bw'ibyo muzagera kuri byinshi mufatanyije.''
Ubudage buzongera gutera inkunga ingengo y'imari y'u Rwanda muri 2014/2015
Minisitiri Dirk Niebel kandi yatangaje ko igihugu cye kizakomeza gutera inkunga ibikorwa bitandukanye bifasha abaturage kwikura mu bukene no kubagezaho serivisi nziza; ibi ngo bizakorwa hatagwa inkunga izacishwa mu mishinga itandukanye naho inkunga yanyuraga mu ngengo y'imari ikazongera gutangwa mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2014/2015.
Mu biganiro ya giranye na Minisitiri w'imari n'igenamigambi w'u Rwanda, Claver Gatete bagarutse cyane ku mikoranire hagati y'ibihugu byombi hagamijwe kurushaho guteza imbere ubukungu, kwegereza ubuyobozi abaturage, ibyerekeye imicungire n'imikoreshereze y'imari, n'ibindi.
Dirk Niebel yagize ati "Muri gahunda yacu turashaka gukomeza imikorere y'abayobozi b'inzego z'ibanze na sosiyete sivile, amafaranga ducisha mu bigega by'iterambere, agira uruhare muri serivisi z'ibanze nk'amashuri, amasoko n'ibindi. Ubudage bushobora kuzongera gutera inkunga ingengo y'imari muri rusange mu mwaka wa 2014/2015, nabyo bizaterwa n'uruhare u Rwanda ruzakomeza kugira mu gukemura amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo."
Ubudage ni kimwe mu bihugu byarekuye inkunga byari byahagarikiye u Rwanda ubwo rwashinjwaga kufasha umutwe wa M23 hagendewe kuri raporo y'ibirego by'inzobere z'umuryango w'abibumbye umwaka ushize.
BIRAMAHIRE Yves
Servir la patrie est la moitié du devoir, servir l'humanité est l'autre moitié.
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.