Minisitiri w'Ingabo Gen. James Kabarebe atangaza ko u Rwanda rutigeze runanirwa kurwanya umutwe wa FDLR mu myaka isaga makumyabiri ishize, ku buryo rugomba kugirana ibiganiro nawo.
Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubufatanye wa Tanzania, Bernard Membe, aherutse gutangariza imbere y'abadepite b'igihugu cye ko Perezida wa Tanzania Jakaya Kikwete ibyo aheruka gutangaza yabishingiraga ko FDLR imaze igihe itaratsindwa, bityo akabona ko rugomba kugirana ibiganiro nawo.
Yagize ati "Perezida Kikwete yasabye ko haba ibiganiro na FDLR bitewe n'uko Leta y'u Rwanda yarwanyije uwo mutwe guturuka mu mwaka w'1997 ariko bikaba ntacyo byatanze."
Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Gen Kabarebe avuga ko ibikorwa byakozwe mu myaka ishize byashegeshe umutwe wa FDLR wahoze ugizwe n'abasaga 150,000 none ubu babarirwa ku 2,000.
Asubiza uwitwa Ndengera Patrick yagize ati "Mu 1994, ingabo za FDLR zakoze Jenoside ziherereye muri Congo zarengaga 150,000, uyu munsi ni 2,000 kumanura. Harakabaho ingabo za RDF !"
Ibi birakurikira igitutu Perezida wa Tanzania Jakaya Kikwete akomeje kotswa kubera ijambo aherutse gutangaza ririmo gusaba u Rwanda kuganira n'umutwe ururwanya wa FDLR.
Abasesengura bavuga ko Kikwete yaba ashingira ku kukuvuga ko FDLR ari impunzi z'Abanyarwanda mu gihe u Rwanda rugaragaza ko ari umutwe ugendera ku ngengabitekerezo ya Jenoside,nyuma y'uko ugizwe na bamwe basize bayikoze mu Rwanda mu 1994.
Kabarebe agaragaza ko FDLR nta kindi igamije uretse Jenoside.
Yagize ati "FDLR yaheze mu mateka ya Jenoside… Ni iki FDLR ishingiraho iguma muri Congo, ifata ku ngufu, yica, isahura mu myaka 19 ishize…FDLR yajyanye Jenoside muri Congo."
Kabarebe avuga ko ubwicanyi FDLR yakoreye Abanyekongo mu gace ka Kasika-Mwenga bwatumye havuka umutwe wo kuyirwanya wa Raia Mutomboki warugamije kurinda igiturage cyabo.
Asaba ko ntawukwiye guterwa impungenge na FDLR kuko izakozwa isoni n'ingengabitekerezo ya Jenoside kugeza yirimbuye ku giti cyayo, ati "Uretse na Papa ntiyahanagura icyaha cya Jenoside kuri FDLR. Bagomba kugezwa imbere y'ubutabera bakanasaba imbabazi abanyarwanda."
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.