Pages

Tuesday 23 July 2013

Ingabo z’u Rwanda zagoswe ku rugamba hafi y’i Kibumba

Ingabo z'u Rwanda zagoswe ku rugamba hafi y'i Kibumba


Nkuko Ikaze Iwacu yari yabibagejejeho ejo ko M23 n'ingabo z'u Rwanda bari mu ngorane zikomeye ku rugamba, kubera ko ingabo za Congo, FARDC, zabagabyeho ibitero babaturutse imbere, abandi babaturuka inyuma bahereye muri pariki ya Virunga, nyuma y'ibirunga bya Nyiragongo na Nyamuragira; uyu munsi tariki ya 23.07.2013 byahumiye ku mirari.

Ingabo z'u Rwanda zagoswe ku rugamba hafi y'i Kibumba dans Umutekano igp-emmanuel-gasana-gen-patrick-nyamvumba-na-brig-gen-charles-karamba-baganira

IGP Emmanuel Gasana, Gen Patrick Nyamvumba na Brig Gen Charles Karamba

Amakuru ageze ku Ikaze Iwacu mu kanya aratubwira ko ejo nimugoroba imirwano yongereye ubukana cyane, ibisasu byaraswaga n'indege za FARDC n'ibibunda bya rutura, byagaritse ingogo. Ejo tariki ya 22.07.2013 nyuma yo kurangiza umuhango wo gutangiza amahugurwa y'abasirikari bakuru wabereye mu ishuri rya gisirikari i Nyakinama, Gen James Kabarebe ari kumwe na Gen Patrick Nyamvumba na LT Fred Ibingira, bakoze inama yo kureba aho intambara igeze n'icyakorwa. LT Gen Fred Ibingira yatanze rapport ya mission yari aherutsemo mu birindiro bya M23. yabwiye abamukuriye ko abasirikari bari ku rugamba rwa M23 nta moral bafite, kandi ko atari kubona neza icyahagarika FARDC.

general-patrick-nyamvumba dans Umutekano

Bose bari bahari. Gen Emmanuel Ruvusha ni uri inyuma ya Nyamvumba i buryo

Gen Nyamvumba nawe yunzemo, ati « wandugu wetu, wapi nta kigenda, bari kutubwira ko ntacyo bakora ». Hano wandugu wawo avuga ni Joseph Kabila na Gen Bisengimana bari i Kinshasa, ubusanzwe iyo byagendaga kuriya bahitaga bahagarika intambara, RDF ikaruhuka naho FARDC ntibongere kuyoherereza intwaro. RDF yakongera gutera FARDC igakizwa n'amaguru.

Gen James Kabarebe we yasanze ibyo ari ububwa, ababwira ko n'ubundi nta wahora yizera abantu b'i Kinshasa. Yahise ababwira ko nta kundi ari ugukomeza urugamba. Bemeje ako kanya ko LT Gen Fred Ibingira ajyana na Gen Laurent Nkunda, i Kibumba, bakajya kureba ukuntu bazana moral mu ngabo. Gen Brig Emmanuel Ruvusha yasabwe gutanga ingabo zibaherekeza n'ibikoresho. 

abasirikare-bazitabira-amasomo-mu-gihe-cyumwaka

Col Happy Ruvusha (hagati) we ararusimbutse, agiye kumara umwaka mu masomo. Ni we wari escort wa Gen Gisa Rwigema igihe yicwaga

Nko mu ma sa cyenda nibwo aba ba generali bambutse, ariko ntibari bamenye ko rwahinanye hafi y'inzira bagombaga kunyuramo. Ba ba FARDC bari bateye banyuze muri Pariki babamishijeho urusasu biratinda. Gen Laurent Nkunda na Ibingira barakomeretse, bahita basubizwa mu Rwanda, abandi barakomeza bajya gufasha kurinda ikigo cya Rumangabo, aho M23 ifite Etat Major. Amakuru aturuka i Kigali uyu munsi yatangajwe n'umu sergent witwa Gasirabo, ukora mu bitaro bya gisirikari by'i Kanombe, avuga ko atari aba ba generali gusa, ahubwo ibitaro ubu byuzuye inkomere gusa gusa, ku buryo umusivili utazwi neza n'inzego za DMI adashobora kwivuzamo nkuko byari bisanzwe.

Uyu munsi tariki ya 23.07.2013, naho urugamba rwakomeje, kandi FARDC iracyafite umurego imaranye iminsi. Intego: Gufata Kibumba vuba. Ubu FARDC iri mu bilometero 5 bya Kibumba.

Amakuru dufite ubu nuko FARDC yigaruriye agasozi kitwa Munzoga, mu majyaruguru ya Kibati. FARDC kandi yahafatiye ibikoresho byinshi, birimo amakamyo 4 n'imbunda nini 2 zo mu bwoko bwa « TWELVE ». M23/RDF kandi yapfushije abasoda barenga 60. Aka gasozi ngo kari ahantu hameze cyane, ku buryo ubu aba FARDC bareba neza Kibumba yose bayirengeye. M23 na RDF bamaze gutsindwa  bahunze berekeza i Kanyanja, ahari ibirindiro byabo by'imbere byo kurinda Kibumba. Abandi bo bahunze basa naberekeza ku isoko rya Kibumba. Aya makuru yemejwe na Radio Okapi (kanda kuri journal-midi) ndetse n'andi ma radiyo akorera mu karere. Abaturage batuye muri kommune ya Nyiragongo muri aya masaha baracyumva amasasu menshi. Ubu FARDC isigaje akarere ka Buvira gusa ikaba igeze Kibumba.

Abazi akarere neza batubwira ko imirwano niyegera cyane Kibumba, ingabo z'u Rwanda zizaba zimeze nk'umuntu waheze mu muzinga w'inzuki. Bazaba bafite inzira imwe gusa: kwambukira ku Gisenyi, mu karere ka Rubavu. Ese nibambuka FARDC irabakurikira? Tubitege amaso! Ikindi nuko FPR n'inkotanyi zayo koko bagoswe haba ku butaka ndetse no mu kirere: Aya n'amafoto yafashwe na za ndege zitwara (Drônes), bigaragara ko ariyo FARDC yakoresheje ejo igashwanyaguza chars za RDF ikoresheje indege:

dorn-monusco-drones

Ifoto yafashwe ejo na Drônes i Kibumba

walter-dorn-cndp-rebel

Aba M23 bagenda babareba. Aha ngo bari bagiye gutera Goma

Burya koko ngo aho umutindi yanitse ntiriva, igihe RDF yari yibereye mu gahinda, i Kigali naho haguye indi bombe yarashwe na Human Rights Watch, yasohoye icyegeranyo kerekana uburyo u Rwanda rufasha M23 n'ukuntu bafata abagore ku ngufu bakanashyira abana mu gisirikari ku ngufu: fichier pdf RDC, Human Rights WatchUbu i Kigali babuze ayo bacira n'ayo bamira, kagame agiye gukobora inyuguti zo kuri telefone ye ngo arohereza za tweets zo kubeshyuza. I New York ho Olivier Nduhungirehe, umwe mu bahagarariye u Rwanda muri ONU, ntari kuvana intoki kuri mudasobwa! Radio Huguka, ivugira ishyirahamwe ry'abahinzi rigizwe n'abategarugori, niyo bategetse kuvuga ko M23 ngo yagose umujyi wa Goma, byahe byo kajya! Bararuhira ubusa. Imana nayo ntiyahatanzwe.

abakecuru-300x225

Bamwe muri ba bakecuru bagiye kwa Kagame ku cyumweru

Ku cyumweru yoherereje Paul Kagame abakecuru basigaje izuba rimwe ngo bipfire, ngo bamubwire ko imana imaze kurambwirwa ubwibone n'ubwicanyi bye. Nkaho yabumvise, yabateje bya bisumizi bye biyobowe na Dan Munyuza. Ubu batangiye kubahimbira ibinyoma bagomba kubashinja.

Ikinyamakuru « Umuryango » cyanditse inyandiko ndende ivuga ku buzima bw'aba bakecuru, bagiye guhura na cya kintu kagame yavuze gikubita abantu batazi aho kivuye: 

fichier pdf Abakecuru bagiye kwa Kagame Paul

Banyarwanda aho muri hose mukanguke mwitabire urugamba, igihe kirageze.

Gasigwa Norbert

Ikazeiwacu.unblog. fr


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.