Pages

Saturday 20 July 2013

RWANDA: UBUSHAKASHATSI BW'IMPUGUKE MU BY'IMIBANIRE HAGATI Y'ABANYARWANDA BUREMEZA KO GENOCIDE ISHOBORA KWONGERA KUBA


Rwanda: Ikibazo mu bwiyunge

18 Ukwa karindwi, 2013 - 16:54 GMT
Abanyarwanda

Icyegeranyo cyasohowe na Komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge mu Rwanda kirerekana ko hari umubare munini w'Abanyarwanda bakirebera abandi mu ndorerwamu y'amoko ndetse hakaba abibaza ko Genocide ishobora kongera kuba mu gihe ubutegetsi bwaba burangaye gato.

Iki cyegeranyo kivuga ko hari abaturage basanga nta jambo bahabwa mu byemezo bifatwa mu izina ryabo ndetse abandi bakavuga ko n'ubutunzi bw'igihugu budasaranganijwe neza .

Cyakora bose bemera ko ubutegetsi buriho bugerageza guhindura bimwe mu bibazo byugarije igihugu .

Iki cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara cyerekerna ko ibibazo by'amoko mu Rwanda bikiriho kuko abaturage bangana na 30% bareba bagenzi babo mu ndorerwamo y'ubwoko bakomokamo .

Iki cyegeranyo cyerekana kandi ko hakiriho ukwishishanya hagati y'amoko Abanyarwanda bibonamo .

Abakabakaba 30% by'ababajijwe bose bavuga ko icyizere kikiri gicyeya cyane hagati y'amoko ndetse hakaba abunmva ko Genocide ishobora kongera kubura mu gihe yaba ibonye aho itoborera .

Abantu babajijwe hakorwa iki cyegeranyo basaga gato 400 baturutse mu mpande zose z'igihugu .

Nabajije ukuriye itsinda ry'abashakashatsi Bwana Sentama wigisha muri Kaminuza Nkuru y'U Rwanda ukuntu ibyatangajwe byahagararira igihugu cyose kandi ubushakashatsi bwarakorewe ku mubare muto cyane w'Abanyarwanda.

Abakabakaba 40% by'ababajijwe bose bavuga ko genocide ishobora kongera kwaduka mu gihugu mu gihe yaba ihawe rugari .

Abemeje ibi bavuga ko benshi mu bakoze Genocide batashizwe bityo bakaba bashobora kubura ubwicanyi mu gihe ubutegetsi bwaba burangaye .

Iki cyegeranyo cyije mju gihe Komisiyo yubumwe n'Ubwiyunge yavuagaga ko ikibazo cy'urwikekwe hagati yabanyarwanda kigenda kigaruka nyuma y'imyaka 19 Genocide ibaye .

Gusa impaka ziheruka zisaba abahutu bose gusaba imbabazi abatutsi kubera iki cyaha cyabaye ,zongeye kugaragaraza ko hakuiri inzira ndendende mbere y'uko Abanyarwanda bongera kwiyumva kimwe .

Abahutu bamwe bavuga ko Genocide yakozwe mu zina ryabo bityo bakaba bagomba gusaba imbazi rusange cyakora abandi bakavuga ko icyaha ari gatozi kigomba gukurikiranwaho uwagikoze ku giti cye .

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.