Banyarubuga,
Muribuka Kagame ukuntu yari yarikomye u Bufaransa, agakuraho igifaransa, bamwe ngo ni uko yakize kikamunanira, ubundi akabarega ko ngo bakoze genocide!Nyamara umujinya afitiye u Bufaransa ukaba waratewe ni uko yagiye i Paris bakamufunga igihe yari akiyoboye urugamba ari mu ishyamba.
Burya rero koko ngo ntakabura imvano. Mu by'ukuri amagambo Perezida Kikwete yavugiye Adis Abeba ntabwo ariyo yarakaje Kagame uw'umuranduranzuzi. Iyo avugwa n'undi Kagame ntiyari gusharira kuriya, ngo arashye imigeri boshye ikimasa kicana.
Inkomoko y'uriya mujinya rero ngo yaba itangirira mu mpera y'imyaka ya za 80. Icyo gihe NRA ngo yohereje abasirikare bakuru (officiers) muri Tanzaniya mu mahugurwa ya gisirikare ahantu hitwa MONDULI muri TMA (Tanzania Military Academy), harimo Karegeya, Kayitare, Bunyenyezi, Paul Kagame n'abandi. Icyo gihe Kikwete yari umwe mubatoza bakuru muri iyo academy, ndetse ariwe ushinzwe itsinda ryarimo bariya basirikare bakuru ba Uganda navuze haruguru. Bajya gukora imyitozo ijyanye n'amasomo bigaga, Kagame ikamunanira, kugeza ubwo Kikwete avuze ko ari inapte, ndetse afata n'icyemezo cyo kumwirukana mu itsinda yayoboraga. Bituma Kagame asubizwa Uganda atarangije amahugurwa nk'abandi.
Ngaho aho urwango Kagame afitiye Kikwete na Tanzaniya rwatangiriye!
Ngo n'akataraza kari inyuma.
Jean Eudes.
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.