Pages

Sunday 14 July 2013

Imirwano yubuye hagati ya M23 na FARDC hafi ya Goma


Imirwano yubuye hagati ya M23 na FARDC hafi ya Goma

M23 imirwano

Amakuru ava mu burasirazuba bwa Congo muri Kivu y'amajyaruguru, aravuga ko kuri iki cyumweru tariki ya 14 Nyakanga 2013, imirwano yubuye hagati y'ingabo za Congo (FARDC) n'inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Nk'uko bitangazwa n'abatuye muri ako gace ngo imirwano irimo kubera ahitwa Mutaho nko mu birometero 12 uvuye i Goma ikaba yatangiye ahagana ku gicamunsi.

Ku bijyanye n'abatangije iyo mirwano impande zombi ziritana bamwana. Ku ruhande rw'ingabo za Congo FARDC batangaje ko batewe na M23 kuko ngo irimo kubona imishyikirano ya Kampala ntacyo igeraho noneho ikaba ishaka gushyira igitutu kuri Leta ya Congo yubura imirwano. Ngo abasirikare bagera kuri Batayo 3 ba FARDC ni ukuvuga abagera ku 2000 ngo bari muri iyi mirwano.

Ku ruhande rwa M23 bo baravuga ko batewe n'ingabo za Congo ngo ubu bakaba barimo kwirwanaho.

Kugeza mu ma saa munani y'amanywa kw'isaha yaho ibintu byari bitarasobanuka neza ngo hamenyekane uko ibintu bimeze ku rugamba niba hari abaguye muri iyo mirwano cyangwa niba hari ibyangiritse.

The Rwandan

Ubwanditsi


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.