Pages

Monday, 15 July 2013

Nyuma yo gutoroka M23 yageze muri Uganda yakomeretse bikomeye!

http://www.therwandan.com/ki/nyuma-yo-gutoroka-m23-yageze-muri-uganda-yakomeretse-bikomeye/

Nyuma yo gutoroka M23 yageze muri Uganda yakomeretse bikomeye!

m23m
Amakuru aturuka i Kampala muri Uganda, aravuga ko umusore w'umunyarwanda witwa Pascal Manirakiza yahageze yakomeretse cyane nyuma yo gutoroka inyeshyamba zo mu mutwe wa M23!
Mu mezi atatu ashize uyu musore ufite imyaka 22 ukomoka mu karere ka Musanze mu ntara y'Amajyaruguru yafashwe avuye kwa mukuru we mu kagoroba yurizwa imodoka za zindi zizwi ku izina rya Pandagari, nyuma yajyanywe mu Kinigi aho yahuriye n'abandi bana bo mu kigero cye ndetse n'abavuye ku rugerero bazwi kw'izina rya Demob.
Aho mu Kinigi bahaherewe inyigisho basobanurirwa ko igihugu cyabo cyugarijwe bagomba kukirwanirira, basobanuriwe ko umuntu umereye nabi igihugu cyabo kurusha abandi ari Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni ngo uha inzira abarwanya Leta y'u Rwanda bagashobora guhunga kandi ngo akaba ari we mwanzi ukomeye u Rwanda rufite ngo uretse ko abikora mu mayeri.
Nyuma yaho batandukanijwe hakurikijwe indimi z'amahanga (icyongereza, igifaransa) cyangwa izo mu karere (ikinyarwanda, ikirundi, igiswahili, uruganda, urukiga, urunyankore, urunyambo, uruhaya, ilingara, amashi n'izindi..) bashobora kuba bavuga ndetse n'ubundi bumenyi baba bafite.
Uyu muhungu Pascal yashyizwe mu bagombaga kujya muri Congo i Rumangabo, abandi boherezwa i Nasho n'i Gabiro hakurikijwe indimi bavuga n'ibihugu bashobora kuba bazi.
Pascal Manirakiza yageze i Rumangabo batangira kubaha imyitozo ya gisirikare n'uko we n'abandi bana bagera kuri 14 kubera ubuzima bubi ndetse no kuba batari biteguye kurwana intambara batazi ibyazo baratorotse ariko ntabwo byagenze neza kuko babarashe bose harokoka Pascal wenyine ariko nawe yakomeretse bikomeye. Yashoboye guhungira muri Uganda.
Mu makuru uyu musore yatanze tugikorera igenzura harimo ajyanye n'imirwano yubuye mu majyaruguru ya Goma dore ko ngo umutwe wa M23 wari umaze iminsi utegura intambara simusiga ayo makuru tuzayabagezaho tumaze kuyagenzura.
Ben Barugahare
The Rwandan

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.