Pages

Tuesday, 2 July 2013

Perezida Kagame yavuze ko afite aho ategeye Perezida Kikwete


Perezida Kagame yavuze ko afite aho ategeye Perezida Kikwete

kagame-speech-parliament

Kuri iki cyumweru tariki ya 30 Kamena 2013, mu ijambo Perezida Kagame yavugiye mu ihuriro ryiswe "Youth Konnect" ngo ryateguwe na Ministeri y'urubyiruko na Imbuto Fondation (umuyoboro Jeannette Kagame asahuriramo), Perezida Kagame yongeye kwikoma Perezida Kikwete ndetse n'abazungu. Si ibyo gusa kuko abitwa ngo ni abahutu n'ubwo ngo amoko atabaho mu Rwanda basabwe gusaba imbabazi mu izina rya bene wabo!

Muri iryo jambo yabwiraga ngo urubyiruko ryajemo kwinyuraguramo no kwivuguruza kwinshi nahera ku magambo yavuze aho yemeje burya mu moko yose habamo abantu bazima n'abantu babi, aha akaba yaravuze amoko y'abahutu n'abatutsi, umuntu akibaza ukuntu urwo rubyiruko ruhora rwigishwa ko bose ari abanyarwanda nyamara Perezida wa Repubulika agasubira inyuma akabumvisha ko amoko abaho.

Muri iryo jambo kandi yakoresheje amagambo nkeka ko avuzwe n'undi akavugirwa mu mahanga yafatwa mu buryo bukomeye bw'ivangura, aha navuga aho yavuze ko abazungu bakomoka muri Afrika ariko ngo bagiye ibirometero byinshi "baracuya" none barimo kugaruka aho bakomotse!

Mu gukomeza kubeshya yemeje ko bamubwiye ko mushiki we wigaga mu ishuri ry'imbonezamubano ku Karubanda i Butare muri za 1972 acumbitse kwa Nyina wabo Umwamikazi Rosalia Gicanda, ngo bamushyiraga imbere y'abandi banyeshuri buri munsi ngo bagahuruza abandi banyeshuri ngo baze barebe uko umututsi asa ndetse ngo bakanamukanda n'izuru ngo nta gufwa ririmo! Ariko hari aho yibeshye kuko yibagiwe ko abiganye na mushiki we bakiriho ku buryo babeshyuza icyo kinyoma. Umwe mu banyamakuru bacu ufite umubyeyi wiganye na mushiki wa Kagame ndetse bari n'inshuti yashoboye kumenya ko mushiki wa Kagame yahunze mu 1973 nk'abandi banyeshuri b'abatutsi ariko ibyo Kagame avuga bitigeze bibaho.

Ku bijyanye na demokarasi bwo yavuze ko ngo abantu bagomba gukurayo amaso, ngo nta rubuga rwa politiki azaha abajenosideri n'ibigarasha.

Ngo yumva bavuga amashyaka ko bayabuza gukora ariko ngo yasabye abaministre kureka abashinga amashyaka bakabandika ariko ngo uzashaka ngo kugira uwo ahutaza ngo ntazamenya n'ikimukubise! Ngo hari umurongo ntarengwa!

Undi wibasiwe ni Perezida Kikwete aho Perezida Kagame yagize ati:

"N'abo ngabo wumva ejo bundi batangiye kuvugira ngo interahamwe na FDLR ngo abantu bumvikane nabo! Bumvikane nabo!? Jye ntabwo nirirwa njya impaka kuri icyo ngicyo; kubera ko I'll just wait for you at the right place and I will hit you!!! Ntabwo rwose jye nta n'ubwo nanamushubije, ntabwo nigeze njya… uhuh, birazwi, there is a line you can't cross. Hari umurongo, hari umurongo udashobora kurengwa na rimwe, ntibishoboka!…."

Ibyo ngo ntabwo bizashoboka byaba muri politiki, byaba mu kirere, byaba mu mazi byaba ku butaka ndetse ngo n'ibyo bigarasha ntibizamenya ibibikubise!

Nyuma hari n'uwasabye imbabazi mu izina ry'abahutu nyuma y'aho Kagame asabye ko abahutu bose basaba imbabazi mu izina ry'abishe mu izina ryabo.

Rucagu nawe yihaye ijambo babanza kurimwima kubera ngo atari urubyiruko ariko avuga ko asigaye ari umujeune bararimuha nawe asaba imbabazi mu izina ry'abari mu buyobozi.

Mushobora gukurikira iryo jambo ryose hano>>

Ubwanditsi


 

 

4 Responses to Perezida Kagame yavuze ko afite aho ategeye Perezida Kikwete

  1. Karegyeya says:

    Harya uriya mwanya uba wapfuye iki? Tekereza gufata iminota irenga 30 urimo kubiba urwango! Rucagu ari kuri list ya membre fondateur wa RTLM na signature ye iriho ariko bakirirwa babunga inyuma ya Kabuga! Rwanda waragenderewe, iturufu mwarayibonye da!

  2. MUTETELI says:

    NJYE NDIBAZA RURIYA RUBYIRUKO KAGAME YAKORANYIJE HARIMO NA BABANDI YAKURIYEHO FRS YO YO KWIGA MURI KAMINUZA??? NABO BARI KUMUKOMERA AMASHYI!!!! BARIYE BAHAZE ??? ARIKO RWOSE NYAKUBAHWA IHANGANE UJYE UHA ABANYARWANDA AKANYA NTA GITSURE UBASHYIZEHO BAKUBWIRE UKO BABONA BAYOBORWA BAHE IJAMBO MAZE WIYUMVIRE SHYIRAHO AGASANDUKU K'IBITEKEREZO MAZE USOME UREBE NIBWO UZAMENYA ICYO GUKORA. URAVUGA BAGAKOMA AMASHYI UTI:BARANSHIMYE NDAGUSETSE WOWE SE KO NTAWE USHIMA WUMVA WARAVUTSE UTABANJE UMUTWE!!!!!!!!!!!!!!!!!! NTOKORA

  3. Nyagahene Zigama says:

    Nshimye ko abahutu babonye ubasabira imbabazi, ese abatutsi bo bazazisabirwa na nde? ryari? Ubwo se ko basabye imbabazi mu izina ry'ubwoko byemejwe rwose ko ari ubwoko bwakoze jenoside mu Rwanda. Niba ubwoko bwarakoze jenoside rero, nibuburanishwe kumugaragaro buhanwe cyangwa bugirirwe imbabazi bugabanirizwe ibihano.

  4. Nogeye kwandika kurubuga ngira nti PRESINDENT Paul Kagame n'umuyobozi,kubwibyo umuyobozi nink'umubyeyi yilinda icyateranya abo yabyaye.abahutu bose ntibishe kuko jyewe ubwajye n'umugabo wajye twakijije abantu beshi cyane.Iyo nica abatutsi,simba narafuguwe muli Prison 1930.Iyo umugabo wajye ajya kwica ntaba yarahungutse ngo abaturage bamurebere izuba Imyaka 16ans.kuki se Koninyange zapfuye nankaswe IBYIYUNI.Nabamushija ubwabo yarazi aho bali,niwe wabashyiraga ibiryo muli cetre curturer yaba fransa.Yaba aho mvuka mubiryongo nubu baliho,Mama Amazu ye yose yali yuzuye abatutsi,bavuye mubugesera,ikabuga,iyo za Rwamagana,bose Mama Kigali yafashwe na FPR bamusanga iwe yanze guhunga ngo ntiyasinga abantu bonyine ngo mbese barya gute badasohoka.Igihembo yabonye nukumutwalira Isambu.Nokumwicira abahungu be.KINYATA na SUMAYIRE.Mugihe KINYATA we bamungalitse mumuhanda imbere yiwacu kumwica ngo nadatanga abantu baliwe bamwice.MUSAZA WAJYE yababwiyeko ahokubica akiliho bamwice, abandi bapfe adahali.abobantu HALIMO BARAMU BE baliho, SEBUKWE,WARUTUYE MUBUGESERA azakwihisha iwacu kuko yumvanga ntawuzahavongera.Abaturanyi bose barahali. halimo UMUSAZA ADRIYANI Abasore batazwi muli akokarere baje gusenya inzu ye,Mwene Mama ati ntibishoboka kuko yali azi ahoyihishe nyirayo.arababwira ati nimusenya inzu yumuturanyi ejo akaza azagirango najye nali mubamusenyeye.Nubu inzu ye iliho.Aliho nawe numuryango we. ubu yishyizeho yamaze abantu MUBIRYOGO ABICISHA ABANDI AFUGISHA ngo Bene wabo Bararutashye.KANDI yali NYUMBA KUMI MULI MRND.UBUNIWE PFR mubirwogo namwe munyumvire ko hali abagira ITURUFU IRYA INKA Z'IMPANDE ZOSE.Nka Rucagu wivugira ati narumuyobozi kubwa MRND.nabonye nabandika ko yakotije muli RTRM none araho alitamba Umugabo wajye ali muli PRISON yaba RUHARWA IMPAGA,kuko yakoreye ABAFRANSA GUSA.Kuva aho nahungiye muli komine kwa data bukwe.Muzajye kubaza najye ubwajye balibanyishe abasore babili bambaye AMA TRAINING nabakijijwe na bourgmestre MARTIN wa komine BULINGA.Yaguye KU KIBUYE yitahiye ngo ntamuntu yishe,FPR yamuhebye ataragera muli komine yategetse.kandi avukamo..koko abaturange ba komine ye bose yali yabajyanye KABWAYI abataraguye yo muzababaze.Umuhungu wajye wimfura RAMAZANI J.P waguye Zaire siwe wilirwanga abatunda na Bourgmestre.Martin Yakoresheje inama ngo uwica undi bamwice.Abo basore ntiyabirukanye aho agasaba abaturange kwicugira umutekano ubwabo bakagenda.Aliko koko imana yakoze ibitangaza abantu bose tukisobanura.kuko Uwavuga ayinzuki ubuki ntimbwanyobwa.Ubuse umucika cumu TAMALI NUMUGABOWE BALIHE? bishwe nande?ntiyarokokeye kwa data bukwe. abaturange ntituzi ababishe 1996.Ntawutazi uwamwiciye nzabivuga kugeza IGIHE MUNZANYUMVIRA KO hali inzirakaregane.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

 

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.