Pages

Wednesday 31 July 2013

Rwanda: Urubanza rwa Victoire Ingabire Umuhoza ruteganyijwe gusomwa tariki ya 01 Ugushyingo 2013


Rwanda: Urubanza rwa Victoire Ingabire Umuhoza ruteganyijwe gusomwa tariki ya 01 Ugushyingo 2013.

Urubanza rwa Ingabire Victoire Umuhoza, umuyobozi w'ishyaka FDU-Inkingi ufungiwe impamvu za politiki rwasubukuwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 31 Nyakanga 2013 nyuma ya saa sita ku cyicaro cy'urukiko rw'ikirenga. Uru rubanza rukaba rwari rwitabiriwe n'imbaga y'abarwanashyaka benshi.

Nk'uko umucamanza yari yabisezeranyije ababuranyi ubwo yabisabwaga na Mme Ingabire Victoire, uyu munsi wari wongerewe ku yari isanzwe mu rwego rwo kureba ko abacamanza bajya mu kiruhuko bazatangira mu ntangiro z'uku kwezi kwa Kanama urubanza rwarangije kuburanishwa. Uyu munsi rero ahagana mu ma saa kumi n'imwe n'igice nibwo urukiko rwashoje imirimo y' iburanisha maze umucamanza atangariza abari mu cyumba cy'iburanisha ko urubanza ruzasomwa tariki ya 01 Ugushyingo 2013 saa cyenda z'amanywa. Yongeyeho  ko iyi tariki y'isomwa nibiba ngombwa ko itubahirizwa urukiko ruzamenyesha ababuranyi bose barebwa n'uru rubanza mu gihe cy'icyumweru mbere  yiriya tariki yatanzwe.

Urubanza rwatangiye tariki  ya 25/03/2013, ku bujurire bwa Madame Victoire Ingabire Umuhoza winubiraga imikirize y'urubanza mu rukiko rukuru rwaKigali. Zimwe mu mpamvu z'ubujurire zikaba zari zishingiye kukuba urukiko rukuru rwaragaragaje kubogama gukabije mu gihe cy'iburanisha kugeza ubwo rwanabimye umwanya wo kwisobanura no gutanga ibimenyetso bibashinjura, kuba yarahamijwe ibyaha bishya birimo icy'ubugambanyi n'icyo gupfobya genocide kandi atarigeze abibazwaho haba mu bugenzacyaha mu bushinjacyaha ndetse n'imbere y'urukiko, kuba ibyo byaha  bitarigeze biregerwa urukiko,kuba leta y'uRwanda ikoresheje ubushinjacyaha yarirengagije amasezerano leta y'uRwanda yagiranye na leta y'igihugu cy'ubuhorandi ku bimenyetso byavuye mu buhorandi ibyo bimenyetso bigakoreshwa mu buryo bunyuranyije n'ibyari byumvikanyweho n'impande zombi  byaranategetswe n'urukiko rwo mu Buhorandi…

Ku ruhande rwabwo, ubushinjacyaha bwinubiraga ko urukiko rukuru rwaKigalirutahannye rwihanukiye Madame Victoire Ingabire Umuhoza, kandi ngo rwari rwarashyikirijwe ibimenyetso bihagije.

Ubu bujurire bukaba bwararanzwe n'imyivugururize y'abari barashinje Madame Victoire Ingabire kuba yarashyigikiye  akanashinga umutwe w'ingabo ndetse n'uw'iterabwoba, ariko muri ubu bujurire bakaba barahakanye bagatsemba ko  uwo mutwe utigeze ubaho . Ibi bikaba kandi byarashimangiwe n'ubuhamya bushya bwerekanye ukuntu umugambi wo guhimbira ibyaha Madame Ingabire wacuzwe n'inzego z'iperereza zifatanyije n'ubushinjacyaha  hagamijwe kumufunga ngo atabona uko akora ibikorwa bye bya politiki.

Ubushinjacyaha bwo bukaba bwarakomeje gushaka kwemeza ko madame Victoire Ingabire Umuhoza yapfobeje génocide ngo kuko ubwo yajyaga ku rwibutso rwa genocide  rwa Gisozi tariki ya 16 Mutarama 2010,ngo yanavuze  n'abahutu bishwe na bamwe mu basirikare ba FPR –Inkotanyi  mu byaha by'intambara ,n'ibyaha byibasiye inyokomuntu, agasaba ko ababikoze bashyikirizwa ubutabera ,ababuguyemo nabo bakibukwa ndetse n'imiryango yabo ikemeregwa kubashyingura mu cyubahiro  mu rwego rwo kumva akababaro ka buri munyarwanda, ibi bikaba byafasha kugera ku bumwe n'ubwiyunge nyabwo.

Nubwo uru rubanza rwa Madame Ingabire rushojwe ,ubutegetsi bw'igitugu bwa Generali Pahuro Kagame ntibukura mu ruge, kuko kuva bwajyaho mu 1994 kugeza none niko  budahwema kwibasira abatavugarumwe nabwo bose bukoresheje inzego zose harimo cyane cyane abashinzwe umutekano mu guhohotera ,gutera ubwoba, kwica urubozo, guhimbira ibyaha uwo ariwe wese bumenye ko atemera imikorere mibi y'ishyaka FPR riri ku butegetsi. Ni muri urwo rwego Bwana Sylvain Sibomana, umunyamabanga w'agateganyo w'ishyaka FDU-Inkingi  na Bwana Shyirambere Dominique bafashwe umunsi uru rubanza rwatangiraga tarikiya 25/03/2013, bakiburabuzwa mu nkiko za Leta ya FPR aho zahinduye amayeri ubu zikaba zisigaye zirirwa zibateragirana hirya no hino mu nkiko.Tariki ya 11/07 /2013abayoboke barindwi ba FDU-Inkingi bakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka ibiri kubera gusa ko tariki ya  15 Nzeri 2012 bahuye n'umunyamabanga mukuru w'ishyaka FDU-Inkingi bakaganira kuri gahunda z'ishyaka hanyuma ngo ntibabimenyeshe inzego z'ubutegetsi ko hari umuntu uri mu ishyaka ritavugarumwe n'ubutegetsi bwa Kigali wageze aho batuye !

Aba banyapolitiki bose barimu nyururu bakaba biyongera kuri ba Bwana Deogratias Mushayidi wa PDP Imanzi wakatiwe igihano cya burundu, na Me Bernard Ntaganda wa PS Imberakuri wakatiwe imyaka ine.Ababose bazira kuba baranze kugendera ku kwaha kwa FPR –Inkotanyi.

Ishyaka FDU-Inkingi rikaba ritazahwema gusaba ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi kunamura icumu, maze abanyarwanda bakemererwa kujya mu mitwe ya politiki bihitiyemo nkuko babyemererwa n'amategeko. Imvano y'ibibazo ubu byugarije u Rwanda,abanyarwanda ndetse n'akarere dutuyemo ni ubutegetsi bw'igitugu bwa FPR Inkotanyi ,butumva ko ibibazo byose bivutse bigomba kuganirwaho,bikagibwaho impaka mu mahoro no mu bwubahane aho gufunga,gukoresha intambara,iterabwoba n'ibindi. Ibi nta kindi bizana uretse amakimbirane.

 

FDU-Inkingi

Boniface Twagirimana

Visi Perezida w'agateganyo

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.