Pages

Saturday 13 July 2013

Nta muhezanguni uzongera kuyobora u Rwanda; Kagame niwe wa nyuma


Nta muhezanguni uzongera kuyobora u Rwanda; Kagame niwe wa nyuma

Inkuru ya Béatrice Uwamahoro
Tariki ya 13 Nyakanga 2013.

Muri iyi minsi nashimishijwe cyane n'ukuntu Bwana Joseph Ngarambe, Umunyamabanga Mukuru w'Ihuriro-RNC, aherutse kugira icyo uvuga kuri Bwana Simeon Musengimana, umunyamakuru ufite Radiyo yitwa Ijwi rya Rubanda.

Mu by'ukuri umuntu ashishoje neza asanga iriya Radio Ijwi rya Rubanda ya Bwana Simeon Musengimana irimo gukora umurimo yo guca ibice muri opposition ishingiye ku moko nk'uko Radiyo RTLM yabigenje mu 1994. Mwibuke ko duhereye ku mahame remezo ya Radiyo RTLM, dusanga iyi radiyo nta shyaka yakoreraga. Ariko mu by'ukuri ibyo iyi radiyo yavugaga byo kwangisha abahutu abatutsi byari intero imwe n'amashyaka nka CDR na za Power z'ayandi mashyaka. Radiyo Ijwi rya Rubanda rero na yo n'ubwo itavuga uwo ikorera ngo bigaragare, iyo urebye neza usanga ikorera amashyaka nk'Ishema ndetse n'abandi bantu barekereje bategereje gusarura aho batabibye bagasimbukira ku byiza amashyaka ya oppositition amaze kugeraho ibyo byose bakazabikora mu buryo bw'ubuhezanguni igihe nyacyo nikigera. Urugero natanga ni uko ejobundi i Brighton, UK, Bwana Padiri Thomas Nahimana, Umuyobozi Mukuri w'Ishyaka Ishema, yavuze ko Bwana Simeo Musengimana ari mucuti we mu gihe bari bamubajije impamvu amaradio amwe n'amwe abiba inzangano mu banyarwanda. Bwana Padiri Thomas Nahimana yarengeye Bwana Simeo Musengimana, aramutaka karahava. Ni yo mpamvu numva ko ishyaka Ishema ryagombye gukemangwa ku byerekeranye no guhuza abanyarwanda.

Ikigaragara kandi ni uko abahezanguni (extremistes) bashaka byanze bikunze gusarura aho opposition nziza yabibye. Ndashaka kuvuga ko opposition ihuza kandi ivugira abanyarwanda bose (cyane cyane plateforme FDU-Inkingi+Ihuriro- RNC+PC-Amahoro+PS-Imberakuri) imaze kujegeza ubutegetsi bwa Kigali ku buryo bugaragara none abahezanguni batari bafite ingufu mu baturage barashaka gukoresha ikarita y'ubwoko hutu/nyamwinshi kugira ngo bahite bafatirana ibintu mu maguru mashya, maze ibintu bijye ku ruhande rwabo (they want to hijack the momentum). Ibi bashobora kubigeraho kuko hakiri abanyarwanda benshi bagifite ibitekerezo byoroshye byo gukurikira umunyapolitiki uyu n'uyu kubera ubwoko akomokamo. Ariko nanone aba bahezanguni bashobora no kutabigeraho mu gihe opposition nziza, ishaka ubumwe bw'abanyarwanda bose, iramutse ikomeje kwerekana ko ishyize hamwe, igakomeza kwigaragariza abanyarwanda hamwe, ikanasohora inyandiko cyangwa amatangazo ahuriweho n'impande zose (communiqués conjoints) yamagana amacakubiri ashingiye ku moko.

Politiki y'amoko ni yo yoretse igihugu cyacu kuva cyabona ubwigenge kugeza uno munsi. Iyi politiki niyongera guhabwa intebe rero ibintu bizasubira iyo byavuye. Kuyirwanya birasaba ukwemera kutajegajega (conviction), gukaza umurego (courage), no kwihangana (patience). Ntabwo abahutu bagombye kwitwaza ubwinshi bwabo kuko muri iki gihe bigaragara ko n'ubwo FDLR ari nto cyane ikomeje gutesha umutwe ubutegetsi bw'i Kigali. N'abatutsi kandi baba bake ariko bagahungabanya (destabliser) igihugu.

Mu by'ukuri abanyarwanda bose bakozweho n'amahano yose yagwiriye igihugu cyacu. Muri iki gihe niba abahutu bafite ibibazo bagombye kwiyumvisha ko byabaye urujya n'uruza (cercle vicieux) amoko yombi yagiye asimburanamo. Ntabwo abatutsi bishimiye kuba icyabaye cyose barishwe (1959, 1960+, 1973, na 1994), umubare wabo utari muto ugahezwa ishyanga imyaka irenga 30, abasigaye mu gihugu ntibagire ijambo ku butegetsi bwa Repubulika ya mbere n'iya kabiri, bigeretseho no kubima amashuri. Muzi ko amwe mu mashuri yigenga nka za APACOPE yagiyeho kugira ngo azahure abana b'abatutsi bityo na bo bige.  Tuzi kandi ko hari abatutsi benshi bahirimbiriye mu byaro kandi bari abahanga muri primaire. Turabyibaza bikatuyobera. Muzi ko mu majyaruguru ishuri (classe) ryose cyangwa hafi yaryose ryimukiraga muri secondaire mu gihe ahandi gutsindisha batatu, batanu cyangwa se icumi maximum byabaga ari umuhigo ukomeye. Iringaniza se ryari rigamije iki ko ubundi hagombye kuringanira amanota? Je trouve ça totalement absurde!

Muzi ko Habyarimana Juvenal yafashe ubutegetsi ku mbunda, akica ikipe yakuyeho yose, agakuraho amashyaka menshi (yanize democratie aho kuyigisha no kuyikundisha abaturage), akarema akazu n'igisirikare kiyoborwa n'aba officiers bakomoka mu Ruhengeli no ku Gisenyi bigamije kubungabunga ubutegetsi ngo butava mu maboko y'amajyaruguru. Padiri Siridion Sindambiwe, Depute Felicula Nyiramutarambirwa, Colonel Mayuya n'abandi, bazize gushaka guhangara igitugu na injustice byariho icyo gihe-nizere ko hari abandusha kubimenya neza.

Kuri ubu rero na ho, umututsi wese ushyira mu gaciro azi ko abahutu bishwe cyane bikurikiye genocide yakorewe abatutsi ndetse ubu akaba nta jambo decisif abahutu bafite mu butegetsi cyangwa mu maservices yose aho bashoboye kubona akazi. Abayobozi benshi ni abatutsi cyangwa abahutu bari muri FPR par gré ou par résignation.

En fait, formules za Kagame ni nk'iza Habyarimana. Gusa Habyarimana we byaramworoheye kubera ibihe by'ubujiji abantu bari barimo. Leur mode opératoire est le même, seulement l'intensité d'application diffère selon les circonstances et l'évolution des temps! 

Mpereye kuri bintu nk'ibi mvuze haruguru, nsanga abantu munganya experience na Bwana Simeon Musengimana mukaba muzi n'ibindi byinshi kundusha mwari mukwiye kubimwumvisha, we n'abandi batekereza nka we. Ndibuka ko conference ya Brighton, UK irangiye, ndetse ahari n'igihe Kagame yajyaga Oxford, muri Rwanda Day, Bwana Serge Ndayizeye, umunyamakuru wo kuri Radiyo Itahuka yashimiye Ijwi rya Rubanda kubera ko bafatanyije akazi ko kutugezaho ibintu en direct (en tant que confrères) ariko  Bwana Simeo Musengimana wa Radiyo Ijwi Rya Rubanda n'abo bafanije ntacyo bigeze bavuga bashimira Bwana Serge Ndayizeye na Radio Itahuka n'ukuntu yari yitanze kuva muri America. Ils n'ont meme pas un minimum de politesse professionnelle!

Umwanzuro :

Kuva u Rwanda rwabaho rwatuwe n'amoko atatu ariyo abatwa, abahutu, n'abatutsi  kandi ibihe tugezemo si ibyo gupfukirana abantu. Abanyarwanda dukwiye gukuraho tabouts, tugahura tukaganira byose ingingo ku yindi.  Abakuriye amashyaka ya opposition bagomba gutoza no gukangurira abayoboke babo kwikuramo ingengabitekerezo y'ubuhezanguni bushingiye ku moko (extremisme ethnique) bakabereka ukuntu iyo mwumvire mibi ariyo yoretse igihugu cyacu. Banyamashyaka rero nimufate ingamba zose zishoboka z'ukuntu u Rwanda rwaba urwa bose nta macenga apyinagaza bamwe nk'ayaranze ubutegetsi bwose bwabayeho mu Rwanda kugeza ubu. 

Igikwiye muri iki gihe ni ukurebera hamwe ukuntu twakumira ibitugumisha muri urwo rujya n'uruza rw'imvururu (cercle vicieux). Abakuriye opposition nziza, imwe ihuza abanyarwanda bose, nimukomeze umurego rero kuko hari abahutu n'abatutsi benshi bashaka kubana neza bakishimana, bagasangira igihugu bitarimo amaceka yo gukandamiza bamwe. Ntimutezuke rero, nta muhezanguni witwaje ubwo ubu n'ubu uzongera kuyobora u Rwanda; Kagame niwe wa nyuma. Nimuramuka munaniwe, ubwo nyine ntakundi, muzamenyeko FPR-Inkotanyi izakomeza kwikorera ibyo ishaka cyangwa ikazakurweho ku ngufu n'abantu b'intagondwa, maze abanyarwanda tukaguma muri iyo cercle vicieux.

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.