Pages

Wednesday, 14 August 2013

Abayobozi b’ishyaka PPR Imena basesekaye i Kigali!


Abayobozi b'ishyaka PPR Imena basesekaye i Kigali!

imena

Bwana Habimana Bonaventure na Hassan Bakundukize bo mu ishyaka PPR-Imena rivuga ko ngo ritavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kigali, basesekaye i Kigali mu Rwanda kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Kanama 2013.

Ikibagenza ngo ni ukwandikisha ishyaka ryabo rigatangira gukorera mu Rwanda ku buryo bwemewe n'amategeko. Bakaba barabanje guca mu gihugu cya Zambiya ngo mu rwego rwo kuganira n'abayoboke babo.

Twabibutsa ko abagize iri shyaka abenshi ari abahoze mu ihuriro Nyarwanda RNC mu Bubiligi, bakaba bararivuyemo nyuma bagashinga iryabo nyuma yo kutishimira ivugururwa ry'ubuyobozi ryakozwe mu Ihuriro Nyarwanda mu gihugu cy'u Bubiligi. Ariko icyatangaje benshi n'uburyo babaye nk'abijugunya mu maboko ya Leta ya Kigali mu kanya gato ndetse imikoranire na Ambasade y'u Rwanda yatagiye kugaragarira bose ndetse banakorerwa n'ibikorwa byo kubamamaza n'ibinyamakuru bimwe bibogamiye kuri Leta ya Kigali.

Bwana Hassan Bakundukize ashinzwe itangazamakuru muri iryo shyaka naho Habimana Bonaventure ashinzwe ibijyanye n'"UBWOROHERANE". Twabibutsa ko Bwana Bonaventure Habimana ari murumuna wa Nyakwigendera Joseph Nzirorera wahoze ari umunyamabanga mukuru w'ishyaka rya MRND ndetse akaba yarabaye na Ministre w'imirimo ya Leta  ku butegetsi bwa Nyakwigendera Perezida Habyalimana. Bwana Joseph Nzirorera yaguye mu buroko Arusha aho yari afungiye aregwa uruhare muri Jenoside.

Abo bayobozi ba PPR Imena bakigera i Kigali bahise bajya gusura urwibutso rwa Jenoside rwo ku Gisozi, hari benshi bahise bibaza niba Bwana Bonaventure Habimana nyuma yo kunamira abashyinguye ku Gisozi azatinyuka kunamira abavandimwe be na bene wabo barimbuwe n'ingabo za FPR iwabo iyo mucyahoze ari Segiteri Ryinyo n'ahandi muri Komini Nkuli ya Ruhengeri. Hari abasanga ngo muri politiki ye yo korohera FPR, Bwana Habimana icyo agiye gukurikizaho ari ugutumirwa mu manama no ku maradiyo agashinyagurira umuvandimwe we Nyakwigendera Nzirorera ndetse hari n'abakabya bakavuga ko ashobora kuzasaba n'imbabazi mu izina ry'abahutu bose ndetse n'irya mukuru we Nyakwigendera Nzirorera kugira ngo ashimishe FPR n'abayobozi bayo, kandi siwe waba ubaye uwa mbere.

Uyu muvuno wa FPR wo kureka udushyaka tumwe ibona tudafite icyo tuyitwaye tukemerwa n'amategeko ugaragara nk'ugamije kubeshya amahanga ngo bayereke ko rwa rubuga rwa poitiki rudadiye noneho barufunguye, ntibizabatangaze utu dushyaka n'ubwo tutiyamamaje mu matora y'abadepite, FPR igize irya ngo mu rwego rwo gusaranganya ikagira imyanya ibagenera ya nyirarureshwa.

Umuntu yarangiza yibaza niba  FPR idatinya Bwana Twagiramungu alias Rukokoma koko, none se ko abandi bahabwa za Viza mu gihe kitarenze iminsi 21 igenwa n'amategeko, abo baba barusha Bwana Twagiramungu kuba abanyarwanda? Ese bo ko bahawe Viza mu nzandiko z'inzira z'ababiligi, Leta y'u Rwanda yabaciye iki kandi bitwa ngo bari mu batavuga rumwe nayo?

Reka tubitege amaso

Marc Matabaro


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.