Pages

Friday 30 August 2013

Intore zo muri Canada ziri mu cyunamo!


Intore zo muri Canada ziri mu cyunamo!

27 août 2013

Amakuru

Amakuru agera ku Ikaze Iwacu aturutse muri Canada, aravuga ko ubu za ntore zirirwaga zivuza iyabahanda ngo umwami wazo agiye kuza, zisa niziri mu cyunamo, kuva aho zimenyeye ko atakije. Igihe Ikaze Iwacu yandikaga iyo nkuru zarasaze zirasizora ngo n'ibihuha, ngo perezida wabo ari mu nzira, none bamaze gukorwa n'isoni, biba ngombwa ko batangira kubwirana bucece ngo badaseba kurushaho.

Intore zo muri Canada ziri mu cyunamo! 9595557170_987b970f9d_c

Umwami w'intore ntagitarabuka! Ariko ibinyoma byo azi kubimanukura

Uburyo bakoresha babwirana ni ukwandikirana za E-mails ku rubuga rwabo rw'indobanure, bita urubuga rw'intore. Ikaze Iwacu irabagezaho ubutumwa, uwitwa Egide yandikiye intore, azimenyesha ko umwami wazo atakije kuziramutsa. Ubu butumwa Radio Itahuka yashoboye kububonera copi:

INTORE NTIGANYA IHORA YESA IMIHIGO. « MURI CANADA TURI MU CYUNAMO NYUMA YO KWANGIRA PAUL KAGAME KWINJIRA YO »

« To:rwandandiasporaofcanada@groupesyahoo.ca;crq_information@yahoogroups.com;cordc@yahoogroups.ca From: egidek@yahoo.fr Date: Mon, 26 Aug 2013 15:45:40 +0100 Subject: [rwandandiasporaofcanada] Rwanda Week

Mwiriwe bavandimwe,

Nzinduwe no kubamenyesha ko ubuyobozi bwa diaspora yacu muri Canada, bufatanije na High Commission y'u Rwanda muri Canada, burabamenyesha ko Rwanda Week yari iteganijwe Ottawa kuva kuri 29/08/2013kugera kuri 02/09/2013 itakibaye kubera impamvu zitaduturutseho.

Andi mataliki tuzayabamenyesha mu minsi iri imbere. Tubasabye kwihanganira izo mpinduka. G.G Sent from my iPhone

High Commission y'u Rwanda muri Canada inejejwe no kumenyesha Abanyarwanda batuye muri Canada n'inshuti zabo ko « RWANDA DAY CANADA 2013 » iteganijwe kubera mu mujyi wa Toronto (Ontario) ku mataliki ya 27 na 28/09/2013. Uzaba ari umwanya wo guhura no kuganira na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame. Musabwe gusakaza iyi nkuru maze duhurire muri uwo mubonano turi benshi. Tuzabagezaho mu minsi ya vuba, gahunda irambuye irebana n'iki gikorwa. Murakoze. »

Muribonera neza ko intore muri make ari icyuka gusa, ntihagire abantu bazajya babatinya. Induru baba bafite aba ari kugira ngo impunzi zigire ngo barakomeye. Nta mikomerere yabo na RDF isigaye yarabaye inyanya!!

 

Ubwanditsi

Ikazeiwacu.unblog.fr


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.