Intore zo muri Canada ziri mu cyunamo!
27 août 2013
Amakuru agera ku Ikaze Iwacu aturutse muri Canada, aravuga ko ubu za ntore zirirwaga zivuza iyabahanda ngo umwami wazo agiye kuza, zisa niziri mu cyunamo, kuva aho zimenyeye ko atakije. Igihe Ikaze Iwacu yandikaga iyo nkuru zarasaze zirasizora ngo n'ibihuha, ngo perezida wabo ari mu nzira, none bamaze gukorwa n'isoni, biba ngombwa ko batangira kubwirana bucece ngo badaseba kurushaho.
Uburyo bakoresha babwirana ni ukwandikirana za E-mails ku rubuga rwabo rw'indobanure, bita urubuga rw'intore. Ikaze Iwacu irabagezaho ubutumwa, uwitwa Egide yandikiye intore, azimenyesha ko umwami wazo atakije kuziramutsa. Ubu butumwa Radio Itahuka yashoboye kububonera copi:
INTORE NTIGANYA IHORA YESA IMIHIGO. « MURI CANADA TURI MU CYUNAMO NYUMA YO KWANGIRA PAUL KAGAME KWINJIRA YO »
« To:rwandandiasporaofcanada@groupesyahoo.ca;crq_information@yahoogroups.com;cordc@yahoogroups.ca From: egidek@yahoo.fr Date: Mon, 26 Aug 2013 15:45:40 +0100 Subject: [rwandandiasporaofcanada] Rwanda Week
Mwiriwe bavandimwe,
Nzinduwe no kubamenyesha ko ubuyobozi bwa diaspora yacu muri Canada, bufatanije na High Commission y'u Rwanda muri Canada, burabamenyesha ko Rwanda Week yari iteganijwe Ottawa kuva kuri 29/08/2013kugera kuri 02/09/2013 itakibaye kubera impamvu zitaduturutseho.
Andi mataliki tuzayabamenyesha mu minsi iri imbere. Tubasabye kwihanganira izo mpinduka. G.G Sent from my iPhone
High Commission y'u Rwanda muri Canada inejejwe no kumenyesha Abanyarwanda batuye muri Canada n'inshuti zabo ko « RWANDA DAY CANADA 2013 » iteganijwe kubera mu mujyi wa Toronto (Ontario) ku mataliki ya 27 na 28/09/2013. Uzaba ari umwanya wo guhura no kuganira na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame. Musabwe gusakaza iyi nkuru maze duhurire muri uwo mubonano turi benshi. Tuzabagezaho mu minsi ya vuba, gahunda irambuye irebana n'iki gikorwa. Murakoze. »
Muribonera neza ko intore muri make ari icyuka gusa, ntihagire abantu bazajya babatinya. Induru baba bafite aba ari kugira ngo impunzi zigire ngo barakomeye. Nta mikomerere yabo na RDF isigaye yarabaye inyanya!!
Ubwanditsi
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.