Pages

Saturday 10 August 2013

Umugambi wa FPR na Kagame uragenda uvumburwa gahoro gahoro.


Umugambi wa FPR na Kagame uragenda uvumburwa gahoro gahoro.

9 août 2013

Amakuru

Mu makuru yanyuze kuri BBC Gahuzamiryango, aho bamwe mu rubyiruko rw'abanyarwanda rujyanwa kurwana mu mutwe wa M23 kungufu, bashoboye gutoroka bagahungira i Bugande, batanze ubuhamya bwerekana ukuntu FPR yamaze gucura umugambi wo guhungabanya amahoro mu karere k'ibiyaga bigari.

Umugambi wa FPR na Kagame uragenda uvumburwa gahoro gahoro. kalev1

Kalev Mutond, umuyobozi wa ANR, urwego rw'iperereza rya RDC

Image de prévisualisation YouTube

Muri ubwo buhamya, uwo musore yavuze ko hagiwe hakorwa amatsinda y'abasirikari akoherezwa mu bihugu bikikije u Rwanda, cyane cyane Congo, Ubuganda na Tanzaniya. Nyuma y'ubu buhamya, igihugu cya Tanzaniya cyo nticyazuyaje, cyatangiye kwirukana abanyarwanda bose baba muri icyo gihugu badafite ibyangombwa, cyangwa badafite akazi kazwi bakorayo.

Si Tanzaniya gusa imaze gukanguka. Congo nayo iryamiye amajanja, cyane cyane ko mu minsi ishize perezida wayo, Joseph Kabila yarusimbutse. Na nubu ntiharamenyekana abari bagiye kumwivugana, ariko amakuru agera ku Ikaze Iwacu aturutse i Kinshasa, avuga ko abo babisha batorokeye muri Congo Brazzaville, bakoresheje ubwato bukoresha moteri bwihuta cyane. Nyuma y'iki gikorwa cyahungabanyije umukuru w'igihugu n'abamukikije, hatangiye ubushakashatsi bwo kureba uwaba yari yihishe inyuma y' uyu mugambi.

Amakuru Ikaze Iwacu ikesha umuntu ukora mu nzego z'ubutasi za Congo, tutari buvuge amazina, avuga ko umukongomani wakoranaga n' ishami ry' iperereza rya gisirikari ry'u Rwanda, DMI, akaba yayifashaga kwinjiza abanetsi bayo ku butaka bwa Congo, cyane cyane mu migi minini, yashwanye n'abari bamuhaye ikiraka, kubera ko banze kumuha akayabo k' amadolari bari baramwemereye. Umwuka mubi hagati ya DMI n' uyu mukongomani watangiye, nyuma y'uko ingabo za forces speciales za RDF zari zaracengeye muri Goma zambaye ibitenge, zakubiswe inshuro na FARDC.  Col Rutikanga, uyobora ishami rya DMI riperereza hanze y' igihugu, ashinja uwo mukongomani, kuba ariwe watanze amakuru muri FARDC, bityo akaba nta mafaranga ashobora kumuha.

Image de prévisualisation YouTube

Uyu mukongomani nawe kubera kurakara, ahubwo yahise afata icyemezo noneho cyo gutanga amakuru afite y'ubutasi bw'u Rwanda ku butaka bwa Congo, ayaha umusenateri (Senateur), nawe tutavuga izina, wagombaga kuyashyikiriza Brig Gen Claude Yav (muri iyo video iri hejuru ni uwambaye ishati y'umweru, mbese utambaye gisirikari), umwe mu bashinzwe iperereza rya gisirikari muri FARDC. Gen Yav akimara kubona aya makuru, yahise ayageza k' umuyobozi wa ANR (Agence nationale de reseignement), Kalev Mutond. Ejo tariki ya 08.08.2013, Kalev Mutond yahise atanga itegeko ryo gukora umukwabu muri Kinshasa, cyane cyane mu makomini atuwe cyane, nka komine ya Gombe, Ngaliema, Kintambo etc. Amakuru yageze ku Ikaze Iwacu kuri uyu mugoroba avuga ko ejo hafashwe abanyarwanda bagera ku 2000, kandi na n'ubu ngo uyu mukwabu uracyakomeza.

Inzego z' iperereza za Congo zahise zitangira guhata ibibazo bamwe mu bafashwe, bavuga ko abenshi muri bo bagiye banyura muri Brazaville, bakaba barahageraga bazanywe na Rwanda Air imaze igihe gito ifunguye ligne hagati ya Kigali na Congo-Brazzaville. Murabona rero ko rya tiritimba rya buri munsi rya Kagame i Brazaville, ritari ku busa. Yari afite umupango. Abandi ba DMI ngo berekeje iya Lubumbashi aho bageze baturutse iya Zambiya. Ubu i Kinshasa haraye umwuka w' ubwoba, kubera ko uwo mukongomani watanze amakuru yavuze ko DMI yinjije abantu barenga 3000. Ubwo rero niba bafashe 2000 kugeza ubu, akazi karacyari kenshi. Ubu amakuru ahwihwiswa mu batuye Kinshasa nuko ngo Paul Kagame yaba ari we wari ugiye kwivugana Joseph Kabila, kubera ko ngo abona atakimwumvira nkuko byari bisanzwe ngo akaba atangiye kujya abogamira kuri Tanzaniya na SADC.

Yewe harahagazwe ra! Umuntu wese udakoze ugushaka kwa Kagame azajya yicwa? Amaherezo azaba ayahe bahu!

 

Ngendahayo Damien

Ikazeiwacu.unblog.fr

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.