Pages

Wednesday, 7 August 2013

Fw: [uRwanda_rwacu] Rwanda: Igifaransa cyongeye gusubizwa mu bizamini bya leta mu mashuri yisumbuye



Ibi byemezo ntacyo shingiro bifite. Ni urwiyerurutso.  Amasaha y'igifaransa ni nk'aya kera ya religion . Religion nayo yari  ifite amasaha 2 gusa mu cyumweru. Ubwo ni kuvuga ko ni igifaransa kiri mu rwego rwa religion. Nibashaka n'ayo masaha 2  asigaye  bayakureho ndetse n'icyo kizamini kiveho, igihe cyo kuzasubiza igifaransa umwanya wacyo kirahari.  FPR yakomeje kwiyambaza igifaransa gusa bashaka imyanya mpuzamahanga. Kuvuga no gukoresha  igifaransa mu ruhame no mu nzego za Leta  byaraciwe mu gihugu hose. Ni uko ubutegetsi bw'igitugu bukora ku isi hose. Nyamara aho icyongereza cyaziye nta biryo cyazaniye abanyarwanda duhereye kuri rapports zerekana inzara iri mu gihugu. Kagame ati milioni imwe yakuwe mu bukene, none  se yakurwa mu bukene ite hakiri inzara mu gihugu hose ?
 
----- Forwarded Message -----
From: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
To: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Sent: Wednesday, 7 August 2013, 12:25
Subject: [uRwanda_rwacu] Rwanda: Igifaransa cyongeye gusubizwa mu bizamini bya leta mu mashuri yisumbuye

 

Igifaransa cyongeye gusubizwa mu bizamini bya leta mu mashuri yisumbuye


Yanditswe kuya 7-08-2013 - Saa 08:53' na Deus Ntakirutimana


Guhera mu mwaka wa 2016 ururimi rw'Igifaransa ruzasubira mu masomo akorwa mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro cya mbere cy'amashuri yisumbuye mu Rwanda.
Nk'uko Ikigo cy'igihugu gishinzwe uburezi (REB) kibitangaza ngo ikizamini kizatangira gukorwa mu mwaka wa 2016 ku buryo abazagikora bagomba kwitegura umwaka utaha nk"uko tubikesha The New Times.
Iki kizamini cy'igifaransa cyahagaritswe gukorwa mu bizamini bya Leta mu mwaka wa 2010 ubwo mu mashuri yose yo mu Rwanda ururimi rwigishwagamo rwabaye Icyongereza gisimbuye Igifaransa.
Nyuma y'aho kivanywe mu bizamini bigombaga gukorwa, abanyeshuri ntibacyitaho kuko batazakibazwa.
Dr Joyce Musabe, umuyobozi ushinzwe gahunda z'imyigishirize muri REB yatangaje ko uyu mwanzuro wafashwe nyuma y'uko bigaragaye ko abanyeshuri batacyita kuri urwo rurimi kuko batarubazwa mu bizamini bya Leta.
Yagize ati"Igifaransa ni ururimi mpuzamahanga ntiturwigishiriza abanyeshuri ngo bazarubazwemo ahubwo ngo barugiremo ubumenyi , ntitwabareka ngo bagitere umugongo kandi gifite akamaro."
Igifaransa cyagiraga amasaha agera kuri atandatu mu cyumweru mbere y'uko Icyongereza cyiba ari cyo kigishwamo ariko ubu abanyeshuri bakiga amasaha abiri gusa nk'uko biteganywa.
__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
Recent Activity:
.

__,_._,___




No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.