From: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>; Uwamary Théry <therandrw59@yahoo.fr>; Evariste Nsabimana <nsabimana1@yahoo.fr>; Ruzindana Augustin <aruzina@hotmail.com>; Adrien <madrien80@hotmail.com>; "ilidefonse il.nay@laposte.net" <il.nay@laposte.net>; Jean Claude Mivumbi <jcmivumbi@yahoo.fr>; "ForumUrunana@yahoogroups.com" <ForumUrunana@yahoogroups.com>
Sent: Monday, 26 August 2013, 11:50
Subject: Re: *DHR* PEREZIDA PAUL KAGAME MU NAMA N'ABAKURU B'INGABO YATAYE UMUTWE
From: andré muvunyi <muvunyia@hotmail.com>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <democracy_human_rights@yahoogroupes.fr>; Uwamary Théry <therandrw59@yahoo.fr>; Evariste Nsabimana <nsabimana1@yahoo.fr>; Ruzindana Augustin <aruzina@hotmail.com>; Adrien <madrien80@hotmail.com>; "ilidefonse il.nay@laposte.net" <il.nay@laposte.net>; Jean Claude Mivumbi <jcmivumbi@yahoo.fr>
Sent: Monday, 26 August 2013, 9:44
Subject: RE: *DHR* PEREZIDA PAUL KAGAME MU NAMA N'ABAKURU B'INGABO YATAYE UMUTWE
To: democracy_human_rights@yahoogroupes.fr
From: nzinink@yahoo.com
Date: Sun, 25 Aug 2013 19:17:49 -0400
Subject: *DHR* PEREZIDA PAUL KAGAME MU NAMA N'ABAKURU B'INGABO YATAYE UMUTWE
http://www.inyenyerinews.org/politiki/perezida-paul-kagame-mu-nama-nabakuru-bingabo-yataye-umutwe/
PEREZIDA PAUL KAGAME MU NAMA N'ABAKURU B'INGABO YATAYE UMUTWEAugust 25, 2013 by Leave a Comment
Perezida Paul Kagame mu nama na bakuru b'Ingabo nyuma yogupfusha ingabo zitagira ingano muri DRC, Perezida yataye umutwe kubera ibibazo bituruka hirya no hino birimo uruzinduko rwa Canada rwahagaritswe ndetse niyirukanwa ry' Impunzi zari zituye muri Tanzania, Paul Kagame yibaza ko bibangamiye umutungo w'igigihugu.
Perezida Paul Kagame yavuze ko atazashyira amaboko hasi atarwanye, ubundi yavuze ko atazategerereza umwanzi I Rwanda, ahubwo ko azajya asanga umwanzi hakurya y'u Rwanda. U Rwanda ruri mu kangaratete bitewe nuko ntawutwumva muriki gihe, ati ibintu turimo biragoranye kuko Tanzania iramenesha abanyarwanda ndetse naberekeza Uganda bakimirwa, ibyo bikaba bivuga ko bagomba gutaha mu Rwanda, ati inzara ishobora kuvuka muribi bibazo turimo irahangayikishije. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ibi yabibwiraga abayobozi bakuru b'Ingabo bigaragara ko bananiwe kandi batabona neza icyerekezo cy'iyi ntambara, nimpamvu ituma barwana. Kagame yababwiye mu magambo akarishye ko bagomba kwemera gutanga ikiguzi cyose bibasaba, ariko umugi wa Goma ugafatwa. Umwe mu bayobozi b'Ingabo yagize ati afande umugi wa Goma wuzuye ingabo z'Amahanga kandi zifite ibikoresho bikomeye, ati cyereka natwe nyakubahwa utwemereye gukoresha indege. Iyo Kagame avuze ikiguzi, abanyarwanda bagombye guhita bumva icyo ashaka. Ubundi Undi mu Basilikare bakuru yavuze ko bateye Goma hapfa abaturage benshi ati kandi kurwana twiyita M23 ntibyoroshye ninayo mpamvu dupfusha abasilikare benshi, ati Nyakubahwa nifuza ko twarwana nabo kumugaragaro kuko nimpamvu irahari kuko aduyi ari hakurya haliya kandi twese turabizi.
Ubundi Perezida Paul Kagame yagaragaje gutega amatwi bidasanzwe, kuburyo yamaze akanya atavuga yumva abasilikare gusa, ariko bamwe mu ba jenerali nta nubwo bumva icyatumye Paul Kagame ahahamuka cyane akagira impungenge. akimara kumva ko Congo yamaze kusinyana amasezerano y'ubufatanye mu bya gisirikari na Angola ndetse na Afrika y'epfo, yahise akubita agatima ku ntambara ya 1998, uburyo ingabo za Angola zabakubitiye i Kitona zikabanoza. Afite ubwoba rero ko nubu zigiye kuza, kandi akaba aziko ikibuga cy'indege cya Goma kizakoreshwa cyane mu gutwara ibikoresho n'abasirikari.
Ikibazo cyo gufata Goma cyatwaye igihe kinini muri iyo nama, ariko impungenge zikomeye ni ukumenya ikizakurikira? Hari umujenerali tutari buvuge izina kubera impamvu z'umutekano we, wabajije ikibazo mu ijwi ryo hejuru agira ati: » Goma twayifata, alright, what next? Are we going to Kinshasa too »?
Iki kibazo rero cyuko bazifata bamaze kwinjira Goma nicyo cyakuruye umwuka mubi nuburakari kuri Kagame, ubwo yari amaze kubona ko ingabo zitari tayari kurwana igihe kirekire muri congo!!
Yahise afata ijambo yitsa umwuka nkuko akunda kubigenza iyo yabishe, agira ati « reka mbabwire, igihugu cyubikiriwe n'umwanzi ukomeye kandi njyewe nkuko nanabibabwiye kuva cyera, sinshaka kurekura igihugu ngo gisubire mu maboko y'imbwa »!! (Ubwo nyine imbwa ziba zivugwa ni abahutu) yakomeje agira ati: « ndasaba buri wese ko agomba kugenda akibaza akanatekereza vuba cyane ku kigomba gukorwa, kandi buri wese aze kumenyesha ku giti cye ambwire umwanzuro yafashe, sinshaka za mvugo zanyu zidasobanutse aho tuba twicaye umwe yavuga ikintu, undi agahubuka hirya, ngo nanjye nuko mbibona, oya. Buri wese aze kumpamagara »!!
Urebye inama yarangiye nta mwanzuro ugaragara ufashwe uretse ko bagomba gutegereza no gukurikiza amabwiriza yose ari buve ku mugaba mukuru w'ikirenga ari nawe waruyoboye iyo nama!!! Mu nama havuzwe no ku kibazo cya General Makenga wanze kongera kwigaragaza, kubera arwaye cyane, ariko ikibitera cyane nuko nyuma y'ifatwa rya Bosco Ntaganda, yavumbuye umugambi wo kumuhitana agasimbuzwa na Laurent Nkunda, kugira ngo barebe ko bashobora kwinjiza abanyamurenge mu ntambara, doreko kuri ubu bitandukanyije nayo!! Laurent Nkunda ngo afite inshuti nyinshi mu Banyamulenge, ariko se ibyo Kagame yamukoreye akeka ko izi nshuti zitabibona!
Ubu Gen Makenga nubwo yohererezwa ubufasha bwose, ariko nta musirikare w'u Rwanda wemerewe kwegera ibirindiro bye kubera kutabashira amakenga! Ikindi nuko bahise bemeza ko hagomba koherezwa abandi basirikari bo gufasha ku rugamba i Kibumba. Amakuru agera ku nyenyeri aravuga ko abo basirikari bagera ku 2000 baraye bambutse, bakaba bayobowe na LT Col Joseph Karegire. Ikibazo cy'abasirikari baguye ku rugamba cyabaye nkikirengagizwa, ariko abakomeretse bo ubu bafite ibibazo bikomeye cyane. Aho bashyizwe mu bitaro nta bitanda bihagije, kubera ko ari benshi cyane, nta n'amaraso yo gutera abakomeretse cyane bagatakaza amaraso menshi.
Andi makuru aravuga ko, urugendo Paul Kagame yari yateguye kugirira k'umugabane w'Amerika, rwagombaga gutangira mu cyumweru gitaha, rwajemo kidobya, kubera ko igihugu cya Canada kitamushaka ku butaka bwacyo. Ubwo igisigaye n'ukureba uko yarwana intambara ya Congo, agategereza tariki ya 9 Nzeli, 2013, ubwo azajya mu nama rusange y'umuryango w'abibumbye izabera i New York.
I Goma naho, abakozi b'abongereza bahakoreraga bazinze utwagushye barataha, kubera ikibazo cy'umutekano muke uharangwa, cyane cyane ibisasu bimaze iminsi bihaturikira birashwe n'ingabo z'u Rwanda. Ngayo nguko, ibya FPR na Paul Kagame bikomeje kuba urusobe.
https://twitter.com/itwagira
https://www.facebook.com/itwagiramungu
Maître Innocent TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21
UT UNUM SINT
"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".
"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).
"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.
Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.
CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.
Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.
" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.
COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.