Nyuma y'igisasu Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zateye mu Rwanda, kuri uyu wa Kane, no kuri uyu wa Gatanu zongeye gutera ibindi bisasu ku butaka bw'u Rwanda mu Murenge wa Busasamana, Akarere ka Rubavu.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu bwemeje ko koko hatewe ibisasu ku gicamunsi.
Ibyo bisasu bivugwa ko ari bine byaguye mu Kagari ka Gacurabwenge, Kageshi na Rusura.
Umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita, we yabwiye IGIHE ko amakuru arambuye aza kuyatanga bidatinze.
Umuturage wo mu gace katewemo ibisasu wavuganye na IGIHE yavuze ko cyatewe mu cyaro cyitwa mu Bukumo.
Kuri uyu wa Kane, bwo igisasu cyaguye hafi y'umupaka uhuza ibihugu by'u Rwanda na Congo, ku gihande cy'u Rwanda mu mudugudu wa Bugu, Akagali ka Busigari, Umurenge wa Cyanzarwe, Akarere ka Rubavu, mu ma saa saba z'amanywa.
Ku itariki ya 15 Nyakanga 2013, na bwo ibisasu bibiri byatewe n'ingabo za Congo ku butaka bw'u Rwanda, bigwa mu tugari tw'ahitwa Kageshi na Gasiza two mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu.
Ibyo bikorwa byose Igisirikare cy'u Rwanda cyatangaje ko ari iby'ubushotoranyi.
Turabagezaho amakuru arambuye bidatinze
==
Ibisasu byakomeje kugwa i Goma mu gitondo, naho Abanyarwanda bane biciwe muri Congo
Ibisasu byakomeje kugwa i Goma mu gitondo, naho Abanyarwanda bane biciwe muri Congo
Hashize 7 hours Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 24/08/2013 . Yashyizwe ku rubuga na HATANGIMANA ANGE · Ibitekerezo 13 Amakuru dukesha umunyamakuru w'UMUSEKE, uri mu karere ka Rubavu, aravuga ko intambara mu Burasirazuba bwa Congo yakomeje kuri uyu wa gatandatu mu masaha ya mu gitondo, urusaku rw'ibisasu bikomeye rukaba rwakomeje kumvikana mu mujyi wa Goma, hagati aho abagore bane b'Abanyarwanda biciwe muri Congo.
Umujyi wa Goma (Photo Internet)
Umunyamakuru wa UMUSEKE uri i Rubavu yatubwiye ko urusaku rw'ibisasu rwumvikanaga mu mujyi wa Goma mu masaha ya saa 9h00 na saa 10h00.
Ibintu ku mupaka wa Gisenyi (Rubavu)
Nk'uko umunyamakuru wa UMUSEKE abivuga, i Rubavu hari ubwoba mu baturage ku ruhande rw'u Rwanda, ibi bikagaragazwa n'uko ku mupaka hiriwe abantu bake ndetse bakaba batinya kwambuka bajya mu mujyi wa Goma.
Amakuru yamaze kutugeraho aravuga ko ibisasu 11 byarasiwe muri Congo byaguye mu mirenge yo mu karere ka Rubavu harimo umurenge wa Bussaman, ariko nta muntu byahitanye cyangwa ngo akomereke.
Ibintu mu mujyi wa Goma
Kuri uyu wa gatandatu, mu mujyi wa Goma hiriwe imyigaragambyo abaturage bamagana ingabo za MONUSCO n'ingabo za Congo FARDC ku kuba ntacyo zirimo gukora ngo zirwane ku baturage ba Goma n'ahabera imirwano.
Imyigaragambyo yiriwe ahitwa Ndosho.
Abaturage ba Goma mu myigaragambyo (Iyoto y'uyu munsi ya Radio Okapi)
Umunyamakuru uri i Rubavu yamenye ko hari Abanyarwanda biciwe mu mujyi wa Goma bakaba ari abagore bane.
Uwitwa Hakizimana Euphreim umwe mu baturage b'Abanyarwanda bari i Goma yabwiye UMUSEKE ko hari n'inkomere z'Abanyarwanda ziri i Goma zakomerekejwe n'Abanyekongo.
Yagize ati "Aturage ba Congo mu mujyi wa Goma bazanye amahiri arimo imisumari, Umunyarwanda babonye bakamukubita. Bashyizeho bariyeri uwo bakekaho ko ari Umunyarwanda baramufata bakamwaka ibyangombwa agakubitwa."
Uyu muturage yari avuye muri Congo yiruka agaruka mu Rwanda.
Umuyobozi w'akarere ka Rubavu arikumwe n'inzego zishinzwe umutekano yakoranye inama n'abaturage bo mu murenge wa Busasamana ahaguye ibisasu mu rwego rwo kubahumuriza. Umuyobozi w'akarere ka Rubavu Hassan Bahame yasabye abaturage kwirinda kujya i Goma kuko nta mutekano uhari, ariko ahumuriza abaturage ba Rubavu ababwira ko umutekano wabo ucunzwe neza.
Maisha Patrick yatubwiye ko indege ebyiri za kajugujugu ziri kumisha ibisasu ku birindiro bya M23, ndetse zikaba zigurukira hafi y'umupaka w'u Rwanda.
Martin Kobler, intumwa idasanze ya ONU yatangaje ko ingabo za MONUSCO zigiye gukora ibishoboka zigahashya umutwe wa M23, ndetse amakuru ya BBC aka yemeza ko ingabo za ONU ziri muri Congo zinjiye mu mirwano ku ruhande rw'ingabo za leta.
Kobler ati "Tugiye kwishyura n'imbaraga zacu zose, turacecekesha iyi mbunda (yarasaga umujyi wa Goma)."
Inyi ntumwa ya Ban Ki Mun yagize ati "Kuri twe urupfu rw'umuntu umwe, rurababaje ku batuage ba Kivu y'Amajyaruguru. Akababaro kanyu turakumva cyane, haba kuri jye no kuri MONUSCO."
Ku munsi w'ejo Minisitiri muri Congo ushinzwe ubwenegihugu akaba n'umuvugizi wa leta, Lambert Mende Omalanga yatangaje ko ibisasu bigwa mu mujyi wa Goma bituruka ku butaka bw'u Rwanda.
Lambert Mende atatinye gushinja u Rwanda ibyaha by'intambara n'ibyibasira inyoko muntu.
Umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda Brig. Gen. Joseph Nzabamwita yabwiye Radio RFI ko ibitangazwa na Congo Kinshasa ari ibinyoma.
Yagize ati "…Congo irikuraho ibyaha ikabiturega…"
Congo mu gushaka amaboko mu bindi bihugu
Igihugu cya Congo Kinshasa cyagiranye amasezerano n'ibihugu bya Afurika y'Epfo, na Angola, amasezerano yasinywe kuri uyu wa gatanu hagati y'abaperezida Jacob Zuma wa Afurika y'Epfo, Edouardo Dos Santos wa Angola na Joseph Kabila.
Ayo masezerano yasinyiwe i Luanda muri Angola ateganya ubufatanye mu bya gisirikare n'igipolisi ndetse no gutabarana hagati y'ibi bihugu.
Igihugu cy'Afurika y'Epfo cyamaze gutanga abasirikare basaga 1 300 mu mutwe w'ingabo za ONU zidasanzwe zizahangana n'imitwe yitwaza intwaro muri Congo.
Si ubwambere Congo Kinshasa yitabaza amahanga, mu ntambara yiswe iya kabiri ya Congo, iki gihugu cyari kumwe na Angola, Zimbabwe, Namibia, Sudani n'abandi.
MAISHA Patrick na HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.