Froduald Harelimana ati: »Ntitwibagirwe n'umuco nyarwanda ».
29 août 2013
Hashize imyaka igera kuri 19, abanyarwanda benshi cyane bahunze igihugu, bitewe n'intambara, yatangijwe na FPR-Inkotanyi mu Kwakira, 1990. Iyi ntambara yamaze hafi imyaka ine, yaje gusozwa n'ubwicanyi budasanzwe bwahitanye abanyarwanda batagira ingano, abandi bakwira imishwaro, bahungira mu bihugu hirya no hino ku isi.
Ikibazo cy'ubuhunzi cyagiye gituma abanyarwanda bamwe bibagirwa, cyangwa se bashaka kwiyibagiza ibyerekeye u Rwanda, kugeza naho bamwe bageze na ha handi bavuga ngo umuntu yataye umuco. Umunyarwanda w'umwanditsi witwa Froduald Harelimana yasanze hari icyo yabikoraho maze yandika ibitabo bitandukanye ku muco nyarwanda. Ibi bitabo bikubiyemo inyigisho nyinshi kandi nziza, abari barabuze aho basoma iby'umuco nyarwanda barahishiwe. « Ntihazagire uwicwa no kutabimenya »!
Ibitabo bine ku muco nyarwanda
- Nkurahurire ku muco (1998): Ni igitabo gikubiyemo byinshi birimo ubumenyi bw'u Rwanda n'ikinyarwanda, umuco n'imibereho nyarwanda bishingiye ku mazina, umulyango, uburere, imirimo n'umusabano by'abanyarwanda.
- Horana Ijambo (2002): Ni igitabo cyibanda ku ijambo mu mvugo, ibiganiro n'imbonezamubano mu banyarwanda
- Nkuzimanire (2002) : Nii igitabo ku mafunguro n'umusabano by'abanyarwanda.
- Bihige (2012): Ni igitabo ku bisimba n'ibiguruka biboneka i Rwanda n'icyo byakwungura abantu mu mico n'imibereho. Ibyo bitabo byose byanditse kandi mu nganzo y'imivugo yoroheje ku buryo bworoheye buri wese uvuga ikinyarwanda. Bimwe birimo n'abashusho y'ibivugwamo.
Kugura ibi bitabo
Nk'uko bamwe babyumvise ku maradio VOA Kirundi-Kinyarwanda na Radio Itahuka, menyesha abantu nkoresheje internet akaba ari nabwo buryo abatumiza ibitabo bakoresha. Mu muco wa kinyarwanda kandi, abantu barabwirana bakanafashanya. Bityo rero, umenye ko mbifite azi uwabikenera yamufasha kubimutumiriza no kubimugezaho. Nshobora kwakira ubwishyu kuri personal check (muri USA gusa), na Money Order, Moneygram,, Western Union na Paypal ahandi.
Ibi binagabanya inzitizi z'ivunjisha ku bari mu bihugu bidakoresha amadolari y'Abanyamerika kuko ariyo gusa nakira. Kubera gutatana hirya no hino kw'abanyarwanda ubu, ntibyoroshye kubona isoko rusange ryo kugurishaho ibitabo mu kinyarwanda. Kuri ubu, uburyo mfite ni ukubintumizaho, ariko mu minsi iri mbere bizaba biboneka no muri FNAC i Burayi. Ushaka ibitabo amenyesha na E-mail amazina n'umubare w'ibyo ashaka, noneho akanyoherereza ubwishyu nanjye nkabimwohererza nkoresheje iposita cyangwa ubundi buryo bwihuse yakwishyura kandi yakwizera.
Cyakora ibyorohera benshi ni ukubwirana abari hamwe bagatumiriza hamwe kuko binoroshya amahoro n'iby'impapuro za gasutamo.
Igiciro cy'ibitabo:
- Nkurahurire ku muco ni $15.00 (cumi n'atanu)
- Horana Ijambo ni $10.00 (icumi)
- Nkuzimanire na Bihige ni $20.00 (makumyabiri)
Kuri iki giciro hiyongeraho amahoro y'iposita ajyana n'ubunini bw'ipaki yoherejwe. Ntimucikanwe rero kandi ni ngombwa kwita ubwacu ku byacu.
Uwanyu utazibagirwa umuco nyarwanda, Dr Froduald Harelimana, nkaba ndi umurezi n'umwanditsi w'umunyarwanda utuye muri Missouri muri Leza zunze ubumwe z'Amerika (USA). Nandika ibitabo ngamije guteza imbere umuco n'urulimi nkunda by'abanyarwanda. Mushobora kunyandikira kuri E-mail: Rubanda15@yahoo.com
Froduald Harelimana, PhD
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.