Pages

Wednesday 28 August 2013

U Rwanda rurahamagarira urubyiruko rwize kwinjira igisoda


http://rpfinkotanyi.org/en/squelettes/fpr_imgs/img6.jpg

    Inyota yo kwica kagame azayishira ryari? Gufata Goma ntibizatuma atora akabiri!

 

Kuri uyu wa kabiri mu masaha ya nyuma ya saa sita u Rwanda rwohereje muri Congo abasilikare barenga 2000 bagomba gufata umujyi wa Goma byanze bikunze. Hagati aho u Rwanda rurahamagarira abasore bari hagati y'imyaka 18 na 25 barangije amashuri kwihutira kujya kwiyandikisha mu gisilikare ! Birumvikana ko urubyiruko rw'abahutu rurangije amashuri ubu rukaba nta kazi ruhabwa kuko gahabwa abana b'abatutsi gusa, nirwo rugiye gushorwa mu gisilikare ngo rujye kurwana n'ingabo z'umuryango w'abibumbye muri Congo maze rushire rwose bityo Kagame Paul na FPR Inkotanyi babe bashoboye guca intege abahutu ejo batazazamura agatwe !

 

Amayeri ya Kagame Paul na FPR Inkotanyi ni ayo kwicisha urubyiruko rwose rw'abahutu akarumaraho ; muri iyi mirwano y'icyumweru gishize , ingabo za Congo zishe abarwanyi benshi ba M23 kugeza ubwo abayobozi b'izo ngabo batangiye kwibaza aho abo bantu bapfa gutyo baturuka bikabayobera , naho ubwo ni abana b'abanyarwanda bafatirwa mu nzira bakajyanwa kwicirwa muri Congo, none Kagame Paul abonye kubihisha rwihishwa ntacyo bimaze ashyiraho itangazo kumugaragaro ryo guhamagarira abasore n'inkumi bize kandi yicishije inzara kujya kumupfira !

 

Biragaragara ko Kagame Paul intambara arwana muri Congo atari iyo gufata FDLR, kuko biramutse ari uko bimeze ntiyaba ari kujya kurwanira gufata Goma kandi azi neza ko nta FDLR ihari, ahubwo kuko ari umuntu umenyereye kurimbura abantu arashaka kwica ingabo za ONU ziri Goma ariko agendereye cyane cyane kwica ingabo za Tanzaniya bityo akaba yihimuye kuri Kikwete ! Intambara nk'iyo ntacyo izageza ku Rwanda uretse kurimbura abana b'u Rwanda ! Ubu abanyarwanda bari kwicwa n'inzara mu gihe ministere y'ingabo  y'u Rwanda itanga buri munsi ibihumbi 200 by'amadolari kurugamba rwo muri Congo !

 

Umutwe wa M23 n'u Rwanda isi yabihaye akato !

 

Mu itangazo ryo ku cyumweru gishize igihugu cy'Amerika cyavuze ko umutwe wa M23 wafatiwe icyemezo n'akanama gashinzwe amahoro ku isi ko ugomba kwisenya ! Biratangaje kumva Kagame yakwiha gufata Goma ngo arasaba Congo kugirana imishyikirano na M23 kandi azi neza ko icyemezo cyo gusenya uwo mutwe cyafashwe n'akanama gashinzwe amahoro ku isi kandi n'igihugu cy'u Rwanda kikaba kiri mu bihugu bigize ako kanama ; bikarushaho gutangaza abantu igihe Kagame ashyira imbere imishyikirano yo kugarura amahoro muri Congo ariko bamusaba gushyikirana n'abo batavuga rumwe nawe akishaririza !

 

Dore uko abana b'abanyarwanda bicirwa kurugamba muri Congo:

 

 

Bizwi n'isi yose ko Kagame Paul yafashe igihugu cya Congo, Kabarebe akakibera umugaba mukuru w'ingabo,none se iyo FDLR kuki atayirwanyije mu gihe yayoboraga Congo yose ? Intara ya Kivu kagame ayimaranye imyaka hafi 17, ayobora imijyi ikomeye iri muri iyo ntara, none ngo arashaka gufata Goma ! Byamumarira iki afashe Goma kandi n'ubundi yari ayisanganywe imyaka 17 yose ? FDLR se yamunanije iki  muri icyo gihe cyose ?

 

Kagame ngo arashaka ko ingabo za M23 zinjizwa mu ngabo za Congo, mugihe kugeza ubu abasilikare b'ibyitso Kagame yashyize mu ngabo za Congo bari kukivamo bakajya muri M23, urugero ruherutse n'umu colonel witwa Bisamaza wikuye mu ngabo za Congo kandi yari umuyobozi, none se abarwanyi ba M23 barasaba kwinjizwa mu kihe gisilikare ?

 

Ibibazo nk'ibi Kagame atabonera ibisubizo nibyo byerekana ko afite ikibazo cyo mu mutwe maze abanyarwanda bagakurikira buhumyi ! Abanyarwanda bagomba kugira akenge akenge bakamenya ko abana babo binjiye mu gisilikare bagiye gupfira ubusa !

 

ITANGAZO RIHAMAGARIRA ABASHOMERI B'ABAHUTU KWINJIRA IGISILIKARE

itangazo-ry-ingabo.png

Ubwanditsi !

MAR 27 AOÛ 20131 COMMENTAIRE

Nyuma y'aho abana b'abahutu baburijwe kujya kwiga muri kaminuza, bigaharirwa abatutsi, nyuma y'uko buri muhutu yiswe umwicanyi, kandi ko ngo agomba gusaba imbabazi abatutsi, ubu barahamagarira abo bana b'abahutu kujya ku nkiko z'u Rwanda ngo aribo baba ibitambo bya Kagame, bagasabwa ngo kuba abasirikare b'abasuzofisiye (nkuko itangazo rya minisiteri y'ingabo ribivuga). Nkuko mubizi mwese nta mututsi wigeze ubona ipeti rya coloneli yaranyuze no mugashuri nakamwe muribuka kakajyinga uwitwa IBINGIRA yahoraga avuga, mwese muzi senior four wacu generali Kagame. None abahutu baburabujwe ngo nibajye muri kariya gatsiko kagamije kubamara yitwa RDF. Ndasaba abanyarwanda cyane cyane abahutu bafite abana barangije amashuri yisumbuye kutajya muri kiriya gisirikare kuko biteganyijwe ko bose bazoherezwa gupfira muri Congo, bakanakubitwa udufuni bityo kagame akaba yujuje vison 20/20

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.