Pages

Thursday 29 August 2013

RDF yohereje ku bwinshi intwaro nini n'ibikoresho by'intambara i Rubavu


RDF yohereje ku bwinshi intwaro nini n'ibikoresho by'intambara i Rubavu


Ingabo z'u Rwanda (RDF) zohereza ku mupaka w'u Rwanda na Congo imbunda n'ibikoresho biremereye by'intambara nyuma y'igihe ingabo za Congo Kinshasa zitera ibisasu ku butaka bw'u Rwanda.

Ku isaha ya saa kumi n'imwe n'iminota ibiri z'umugoroba (5:02 pm), ku muhanda ugana i Rubavu hatambutse burende eshanu zirimo abasore bambaye amasarubeti y'icyatsi , ikamyo nini eshanu zikoreye ibifaru , ikamyo ntoya eshanu zirimo abasirikare, izindi kamyo ntoya zikoreye ibikoresho bya gisirikare, ndetse n'imodoka ntoya zo mu bwoko bwa Toyota 11.

Umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda, Brig.Gen Joseph Nzabamwita, nawe yari ahagaze ku ruhande abanyamakuru bareba ibikoresho bya gisirikare bitambuka.


Ibikoresho bya Gisirikare byerekeje umuhanda ugana Rubavu mu gihe aka karere kamaze kuraswamo n'ingabo za Congo Kinshasa (FARDC) inshuru zigera kuri zirindwi.
Kuri uyu wa Kane bwo mu mujyi wa Rubavu harashwe ibisasu inshuro ebyiri bihitana abantu batatu.

Abaturage ku muhanda ugana Rubavu ( ku Giti cy'inyoni ) bari benshi bashungereye.
Ibi bikoresho byoherejwe i Rubavu bikurikira itangazo Leta y'u Rwanda yasohoye, rivugaga ko aho bigeze nta kwihanganira ubushotoranyi bw'ingabo za Congo zitera ibisasu ku butaka bw'u Rwanda.

Minisitiriw'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda akaba n'Umuvugizi wayo, Louise Mushikiwabo yagize ati : "Iraswa ry'ibisasu rikomeje ku butaka bw'u Rwanda ntiryakwihanganirwa, nk'uko byagenda kuri buri gihugu cyose gifite ubutavogerwa n'ubwigenge. Abanyarwanda b'abasivili nibo bibasiwe n'ibi bisasu. Twakomeje kwitonda igihe kirekire uko dushoboye, ariko aho bigeze ubu bushotoranyi ntibugishobora kwihanganirwa. Dufite ubushobozi bwo kugena tukamenya uwaturasheho, kandi ntituzazuyaza kurinda ubutaka bwacu. U Rwanda rufite inshingano yo kurinda abaturage barwo."

Kimwe mu bifaru byerekeje ku mupaka w'u Rwanda na Congo

Abaturage bareba ibikoresho bya gisirikare byoherejwe i Rubavu


Inkuru zindi wasomo ku bisasu byatewe ku butaka bw'u Rwanda :
1.http://www.igihe.com/amakuru/muri-afurika/u-rwanda/article/ubugira-kane-ibisasu-biturutse
2.http://www.igihe.com/amakuru/muri-afurika/u-rwanda/article/gisenyi-ibisasu-byatewe-mu-mujyi

Amafoto/Faustin Nkurunziza
rubibi@igihe.rw



-------------------------------
Yanditswe kuya 29-08-2013 - saa 18:43 na Olivier Ru
bibi

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.