Pages

Wednesday 28 August 2013

Kenya:ba perezida Kagame, Kaguta na Kenyata barahurira Mombasa



Nizeyimana,

Wabihoreye bagashwana, bakicamo ibice, bagakora programmes zitandukanye, bagahuzagurika, bakajya muri competition hagati yabo muri EAC. Ibyo bakora byose ntacyo bimarira abaturage mu Rwanda . Kenya na Uganda nibo bafite icyo bakuramo bohereza ibicuruzwa  byabo mu Rwanda mu gihe Kagame we ashakisha amasoko y'ibyo adafite  muri Congo-Brazaville na Gabon yateye umugongo ava mu muryango uhuriweho n'ibyo bihugu ndetse ahubwo agashyira za Ambassades muri Senegal na Nigeria aho kuzihsyira muri ibyo bihugu ashaka gukorana nabo ubucuruzi. Ngubwo ubuswa bwa Kagame ni abamufasha. Kagame ntacyo yakoreye abanyarwanda kugeza ubu. Yakijijwe n'imfashanyo yabonye kubera genocide.Nimutekereze iyo Kagame ategeka nta genocide, ntacyo aba yaragezeho.



From: Nzeyimana <nzeyifreddy@yahoo.com>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Wednesday, 28 August 2013, 8:43
Subject: *DHR* Re : Kenya:ba perezida Kagame, Kaguta na Kenyata barahurira Mombasa

 

Nyamara ubanza urwishe ya nka rukiyirimo! ikindi nuko gukura Perezida Kagame kucyo yiyemeje bigoye!

None niba koko aba baperezida barimo gukora ibishoboka byose ngo bakomeze inama yabo ya BITATU(Rwanda, Uganda na Kenya)ibindi bibiri(Burundi na Tanzaniya) byo biri he?

Ikindi giteye impungenze ni ahazaza h'umuryango EAC-CAE kuko bigaragara ko gutera imbere kwawo biri mu biganza by'abakuru b'ibihugu biwugize kurusha uko byakabaye mu biganza by'abanyagihugu!

Gusenyuka k'umuryango w'ibihugu bya Afuriya y'iburasirazuba ni nko guhumbya mu gihe abaperezida babiri b'ibihugu biwugize bafite icyo batumvikanaho, niyo cyaba gito gite! Ibi rero bikaba bigaragaza ko icyagombaga kubimburira ibindi atari inzego z'uyu muryango(Inteko ishinga amategeko, ...), ahubwo ari ukugaragariza abaturage inyungu iri mu kwiyunga kw'ibihugu biwugize, kugirango bawibonemo neza.

Ese koko abaturage b'ibi bihugu baba biteguye kwemera kuyoborwa n'umuperezida uturutse muri kimwe mu bihugu bigize iri huriro? Ese abaturage bibona mu bikorwa by'uyu muryango?! Njya ntegereza ko hari ikinyamakuru cyadushakira inkuru igaragaza uko abaturage babona uyu muryango nkakibura.

--- Dans Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr, "agnesmurebwayire" <agnesmurebwayire@...> a écrit :
>
>
>
> Fiacre Igihozo – igihe.com
>
> http://www.igihe.com/amakuru/muri-afurika/u-rwanda/article/ba-perezida-kagame-kaguta-na
>
> Perezida Kagame kuri uyu wa 28 Kanama 2013, arahura na mugenzi we wa Kenya, Uhuru Kenyatta, ndetse na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, baganire ku nshuro ya kabiri ku bikorwa remezo muri ibi bihugu uko ari bitatu, mu nama iri bubere i Mombasa muri Kenya.
>
> Iyi nama igiye kubaho ku nshuro ya kabiri, ije ikurikira iyabayeho bwa mbere i Entebbe muri Kamena hagamijwe kureba uburyo harushaho kongerwa umuvuduko mu iterambere ry'ibikorwa remezo by'aka karere, ndetse banarebere hamwe politiki zarushaho kongerera imbaraga ubufatanye mu kuganisha ku iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza by'akarere.
>
> Iyi nama iri bubere i Mombasa, iraba igendereye kureba no kugenzura uburyo inshingano, ibi bihugu uko ari bitatu byari byigabanije mu nama yaherukaga, zarushaho kwihutishwa mu gushyirwa mu ngiro.
>
> Mu nama yaherukaga hari hemejwe ko Uganda ariyo izayobora umushinga w'inzira ya Gari ya moshi izava ku cyambu cya Mombasa ikambukiranya Uganda kugera i Kigali, ndetse no kugenzura ploitiki zihuriweho n'ibi bihugu uko ari bitatu.
>
> U Rwanda rwari rwashinzwe kuyobora umushinga ushyira mu buryo uko habaho Visa imwe kuri ibi bihugu uko ari bitatu mu bukerarugendo, ndetse n'uko habaho ikarita ndangamuntu imwe ku muryango w'ibihugu bya Afurika y'uburasirazuba.
>
> Kenya yo yari yashwinzwe gushyira mu ngiro umushinga wo gukora umuyoboro wa peteroli uva ku cyambu ndetse n'ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga w'amashanyarazi mu uhuza ibihugu byombi.
>
> Perezida Kagame na Museveni, biteganijwe ko bari bunafashe mu gushyigikira mugenzi wabo wa Kenya, Perezida Kenyatta, mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro igice gishya cy'icyambu cya Mombasa, cyubatswe bitwaye akayabo ka miliyoni 66.7 z'amadolari ya Amerika (miliyari 43,355,000,000 by'amanyarwanda).
>
> Iki gice gishya gitahwa, kikaba kizabashisha icyambu cya Mombasa kwakira byisumbuyeho ubwato bwinshi, bwaba ubupakira cyangwa ubupakururwa, ku buryo byibura icyambu cya Mombasa cyongereweho ubushobozi ku kigero cya 33 ku ijana.
>
> Muri iyi nama, Perezida Kagame, akaba aherekejwe i Mombasa na minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane, Louise Mushikiwabo, minisitiri w'ibikorwa remezo Prof. Silas Lwakabamba, minisitiri w'imari n'igenamigambi Amb Claver Gatete, umugenzuzi ku rwego rw'igihugu w'uyu mugambi w'ibihugu bitatu, Monique Mukaruliza, ndetse na Ambasaderi w'u Rwanda muri Kenya, Yamina Karitanyi.
>
> Iyi nama ku nshuro ya kabiri, yo kugenzura aho imigambi ihuriweho n'ibi bihugu uko ari bitatu iba igeze, ikaba izakurikirwa n'iya gatatu izabera i Kigali mu kwezi k'Ukwakira 2013.
>



No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.