Pages

Friday 23 August 2013

Fw: *DHR* PRM/MRP-ABASANGIZI IRAMAGANA UBUSHOZANTAMBARA BWA KAGAME NA FPR [1 pièce jointe]



 
[Pièces jointes envoyées par Democracy&Human Rights incluses ci-dessous]
ITANGAZO RY'ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI RYO KWAMAGANA UBUSHOZANTAMBARA BWA PEREZIDA KAGAME PAUL NA FPR-INKOTANYI
 Ishyaka PRM/MRP - Abasangizi ribona ubushozantambara mu karere k'ibiyaga bigari no kubiba urwango hagati y'abahutu n'abatutsi bikorwa na FPR na Perezida Kagame Paul bishobora gukururira abanyarwanda ingaruka n'imeneka ry'amaraso birenze ibya jenoside yabaye mu w'1994
FPR Inkotanyi kuva yafata ubutegetsi ku ngufu zishingiye ku munwa w'imbunda mu kwezi kwa 07/1994, yakomeje  gushyekerwa yumva ko ibibazo byose bikemurwa no kurwana intambara z'amasasu, yirengagiza ko ibibazo hagati y'ibihugu bikemurwa ahanini n'ubwubahane bw'ibyo bihugu n'imishyikirano ya politiki.
Ni uko mu mwaka wa 1996 FPR yateye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abasilikare bayo baragenda bagera I Kinshasa, bakuraho Perezida Mobutu w'icyo guhugu ariko bahatsindirwa urugamba rwa politiki rwo guhindura intsinzi ya gisilikare insinzi ya politiki.
Bamaze gutsindwa urwo rugamba na Perezida  Laurent Desire Kabila bishyiriyeho amaze kubasezerera ngo batahe bamuvire mu gihugu, baje kongera gutangirana urundi rugamba rw'amasasu rushya bagirango basubire gufata Kinshasa bari barafashe mbere hose. Ibi byabaviriyemo gutsindwa hombi, ku rugamba rw'amasasu kuko batashoboye kongera gufata Kinshasa ahubwo bagahura n'akaga gakomeye muli operation ya Kitona aho bakubiswe bidasubirwaho, no ku rugamba rwa politiki kuko banzwe n'abanyecongo bose, ndetse banahakura urwango rwuzuye intango n'inzigo mbi ku bagande kuko babiciye abasilikare mu ntambara yabereye mu mujyi wa Gisangani hagati y'ingabo z'u Rwanda n'iz'Ubuganda bapfa ubusahuzi bw'imitungo ya Congo irimo amabuye y'agaciro, n'indi mitungo kamere y'amashyamba ya kimemeza y'icyo gihugu.
Ikindi kigaragaza ugutsindwa kwa FPR na Kagame Paul ku rugamba rwa pollitiki ni ukuntu muli uko gutera igihugu cy'abaturanyi cya Congo bitwaje ngo bakurikiranyeyo interahamwe zasize zikoze jenoside ku batutsi mu Rwanda, aliko hakaba hari Raporo y'Umuryango w'Abibumbye  yerekana ko bagiye bakirara mu mpunzi z'abanyarwanda bo mu bwoko bw'abahutu bari barahungiye muri icyo gihugu barabica, ndetse iyo Raporo ikaba inavuga ko  ubwo bwicanyi bwakorewe izo mpunzi buri mu rwego rwa jenoside. Abana b'abahutu bacitse kw'icumu rya FPR Inkotanyi aho muri Congo n'abavukiyeyo ubu nibo bagize umubare munini mu mutwe w'inyeshyamba za FDLR (Forces Democratiques de Liberation du Rwanda), barwanira uburenganzira bwabo bwo gusubira mu gihugu cyababyaye, kukigiramo ijambo mu butegetsi bwacyo no mu bindi bice bigize ubuzima bw'igihugu.
Kw'italiki ya 26/05/2013 Nyakubahwa Perezida Kikwete wa Tanzania washinzwe na UN n'Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika gushaka umuti wo kugarura amahoro arambye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yatanze igitekerezo cyiza  Addis Abeba ko Leta y'u Rwanda ikwiye kugirana imishyikirano n'inyeshyamba ziyirwanya zibumbiye mu mutwe wa FDLR zikaba zifite indiri yazo mu mashyamba ya Congo.
Kw'italiki ya 11/06/2013 ubwo yari ku Musanze mu ntara y'amajyaruguru, Perezida Kagame yavugiye ku mutsi w'iryinyo aninura igihugu cya Tanzania na Perezida wacyo avuga ngo FDLR yabonye icyo we ubwe yise "umubyeyi wa batisimu", ko iyo FDLR n'uwo mubyeyi wayo wa batisimu ntacyo bazageraho mubyo uwo "mubyeyi wa batisimu" yifuza. Aha Pereida Kagame yibagiwe ko, iyo umubyeyi w'umubiri ariwe u Rwanda abaye mugongo mugari udaheka abana be bose akabavangura bamwe akabaheza ishyanga, umubyeyi wa batisimu afite kuba yagira icyo akora nk'uko Leta ya Tanzania yabyitwayemo neza itanga kiriya gitekerezo cy'imishyikirano hagati ya Leta ya FPR n'abatavuga rumwe nayo. Ntabwo ari FDLR kandi yonyine ikeneye Tanzania ho umubyeyi wa batisimu, ahubwo ni u Rwanda rwose nk'igihugu.
Tanzania izwi mu mateka y'isi yose kuba igihugu cy'amahoro, igihugu cyubahirije kuva cyabaho kugeza ubu uburenganzira bw'abenegihugu bacyo bose nta kuvangura. Ikindi tutakwirengagiza kandi cyagombye gutuma Urwanda ruharanira iteka kugira umubano mwiza na Tanzaniya, ni uko ari igihugu cy'abaturanyi.
U Rwanda rwo, mu mateka mabi yarwo, rwabaye kugeza ubu nk'uruganda rukora impunzi rwohereza mu bihugu ruturanye nabyo n'ahandi kw'isi. Tanzania nk'igihugu cy'abaturanyi kitigeze kigira impunzi mu mateka yacyo, u Rwanda rwose n'abanyarwanda bose dukeneye ko itubera umubyeyi wa batisimu, ikaba yaducyamura tukagana inzira nziza yo yagannye mu mateka yayo.
Perezida w'u Rwanda Paul Kagame, aho  kumva inama nziza mugenzi we w'igihugu cy'abaturanyi cya Tanzania amugiriye, ku italiki ya 30/06/2013 yahisemo kumusubiza mu rurimi rw'icyongerereza ngo "I will wait for him at the right  place and hit him" bivuga ngo  "afite aho amutegeye, ngo azamumena umutwe igihe azashakira ubwe mu buryo azashaka yumva ko adashobora kumuhusha".
Aya ni amagambo y'ubushotoranyi, ubushozantambara, ubwibone, ubwiyemezi n'agasuzuguro birengeje kamere ku muntu w'Umukuru w'Igihugu witwa ko ahagarariye imbaga y'abaturarwanda bose. Ni amagambo alimo ikinyabupfura gike kitagombye gutozwa abana bato b'urubyiruko yaganiriraga nabo kandi bamuteze yombi nk'Umukuru w'igihugu.
Si umuco wo gutoza abana bazaba ababyeyi n'abayobozi b'ejo, kuko amagambo nk'aya yangiza imitima yabo bakili bato. Uwashaka yanavuga ko ali amahano mu Rwanda aho umubyeyi afata abo arera akabatoza kwica no kugira nabi, aho kubatoza umubano mwiza no kugira urugwiro kuli bose. Iyi si imvugo ibereye Umukuru w'Igihugu si n'imvugo ibereye umubyeyi ubwira abana be.
Iyo igihugu kigendera kuri politiki y'ivangurabwoko, igitugu , ikinyoma, akarengane, kunyereza abenegihugu no kubica, abo benegihugu barahunga bakaba impunzi mu bihugu by'abaturanyi no hirya no hino kw'isi. Aho bahungiye hahinduka igihugu kibabyaye bwa kabiri kibaha ubuzima bundi bushya kuko igihugu cyabibarutse kiba cyabirayemo kibambura ubuzima bwabo, kikabica urubozo, kikabicisha inzara, kikabavangura, kandi kigashyira muri gahunda yacyo kubicisha ubukene.
Kubera impamvu zimaze kugaragazwa, Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI  rirasaba Leta ya Tanzania gukomeza kotsa igitutu leta y'u Rwanda kugirango ishyikirane n'abanyarwanda bagize amashyaka n'imitwe y'inyeshyamba bayirwanya bashaka gusubira mu gihugu cyabo cyababyaye, no kuhagira uburenganzira busesuye mu butegetsi no mu zindi nzego zose z'ubuzima bw'igihugu.
Ishyaka PRM/MRP-Abasangizi rirasaba kandi Umuryango w'Abibumbye (UN), Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika (AU), Umuryango w'ibihugu by'I Burayi (EU), USA, CANADA , SADEC n'ibihugu byose byakiriye impunzi z'abanyarwanda gukomeza gushyigikira Leta ya Tanzania na Perezida wayo Jakaya Kikwete mu mugambi mwiza afite wo gushakira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'akarere ka Afurika k'Ibiyaga bigari amahoro arambye, no kumugira inama yo gushishikariza Leta ya Kigali gushyikirana n'abaharanira impinduka bose, aho gushyikirana na FDLR gusa. Imishyikirano yaguye irakenewe cyane kandi ninayo izabonekamo igisubizo cya nyacyo ku nzitane z'ibibazo U Rwanda rugotewemo rutaretse no kubishoramo akarere kose  k'ibayaga bigari n'aka Afurika y'Uburasirazuba
Turasaba abanyarwanda bose kwitandukanya n'ubwibone n'ubushozantambara bwa Perezida Kagame Paul na FPR ye bagashyigikira ibitekerezo byiza byubaka byo guhuriza hamwe abanyarwanda b'ingeri zose za politiki bakagirana ibiganiro byo gushakira amahoro arambye u Rwanda n'akarere dutuyemoIbi nibyo byonyine bizatuma mu Rwanda hatongera kuba imeneka ry'amaraso rimeze nk'iryarimbuye abanyarwanda muri 1994 na nyuma yaho, ndetse rigashobora kuba ryazanarushaho kugira ubukana burenze no kumena amaraso menshi.
Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI kandi rirasba abanyarwanda, abanyekongo, Umuryango w'Abibumbye(UN), n'abandi bose bafite umutima wa kimuntu gushyigikira igitekerezo cyiza kimaze gushyirwa ahagaragara n'abategarugori banyuranye bo kw'isi yose ko hajyaho Urukiko Mpuzamahanga rwo guhana ibyaha by'ubwicanyi no gufatwa kungufu byakorewe abari n'abategarugori bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva 1996 kugeza ubu.
Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ku bwaryo ritekereza ko hakwiye kujyaho Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha by'intambara n'ubwicanyi(Tribunal  Penal International/ International Criminal Court) byabaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byaba byiza kurushaho.
Mu Gusoza, Ishyaka PRM/MRP-Abasangizi riramenyesha abanyarwanda bose, umuryango mpuzamahanga, Umuryango w'abibumbye (UN), Umuryango w'ubumwe bw'Afurika (AU), Igihugu cy'Ubwongereza (UK), Leta zunze Ubumwe za Amerika, Canada, Ubuholandi, Ubudage, Ububiligi Ubufaransa, Afurika y'Epho (RSA), Tanzaniya,Umuryango w'ibihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika (EAC), Ibihugu bigize umuryango SADEC, Imiryango idashamikiye kuli Leta n'indi miryango yose idaharanira inyungu n'iharanira ukwishyira ukizana kwa Muntu, ko iri Tangazo ari impuruza ihururiza bose kumenya ko niba nta gikozwe ngo FPR na Perezida Kagame Paul bafatirwe ibyemezo, mu gihe gito bazaba  bashoye igihugu n'akarere mu bwicanyi butigeze bubaho mu mateka y'u Rwanda n'Akarere.
Iyi mpuruza ya mbere ije kugirango ubwo burangare butazabaho, hanyuma igihugu cyamara kugera mu icuraburindi ritigeze ribaho, ugasanga amahanga yitana ba mwana, imiryango ikomeye ku isi isaba imbabazi ngo ntitwamenye ko aliko bizagenda, ngo iyo tubitekereza twari kubihagarika kare, ukazasanga Ubwongereza na Amerika bashaka kugaragaza ko igihe bashyigikiraga Leta y'agahotoro (Régime sanguinaire) ya FPR na Perezida Kagame Paul, batari bazi ko iyobora nabi igihugu mu iterabwoba n'ubwicanyi bikabije no mu gucunga nabi ibya rubanda.
Iri tangazo rije kugira ngo abo bose bakomeza gushora u Rwanda, abanyarwanda, abanyekokongo n'abandi banyafurika mu byago byo kumarirwa ku  icumu n'abicanyi bagaragaye, batazabeshya abantu ko batari bazi ko bashyigikiye nyakibi ariwe Perezida Kagame na FPR Inkotanyi.
Ishyaka PRM/MRP-Abasangizi, rikaba ryizeye ko ababwirwa bose bari buhe agaciro gakomeye iri Tangazo-Mpuruza kandi bakagira icyo bakora cyatuma u Rwanda rutongera kugwirwa n'ibyago bidasanzwe, ndetse rikaba ryizeye ko na Leta y'u Rwanda  iriho ubu iri bwakirane iri Tangazo umutima wo kwemera guhinduka no kwiyemeza guhagarika iterabwoba, ubujura n'ubwicanyi ku banyarwanda n'abaturanyi babo, hakimakazwa kubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu, n'Umubano mwiza n'ibihugu by'abaturanyi n'andi mahanga.
 
Bikorewe I Savannah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika taliki ya 11/08/2013,
Dr. Gasana Anastase, Perezida wa PRM/MRP-ABASANGIZI; (se)
Mr. Mukeshimana Isaac, Visi-perezida ushinzwe ibya politiki; (se)
Mr. Bamara Prosper, Visi-Perezida ushinzwe iby'umutekeno; (se)
Mr. Batungwanayo Janvier, Visi-Perezida ushinzwe ihuzabikorwa. (se)
 


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.