Pages

Friday 9 August 2013

Fw: *DHR* Fw: [uRwanda_rwacu] Rwanda: Igifaransa cyongeye gusubizwa mu bizamini bya leta mu mashuri yisumbuye





 
Ntabwo ari ngombwa kwamamaza ko igifaransa cyashubijwe mu bizamini. Kubyamamaza biragarga ko koko igifaransa cyakiwe mu Rwanda.

Ntabwo ari ngombwa kuba ufiite PhD mu burezi kugira ngo wumve ko isomo iryo ariryo ryose hagomba kubaho uburyo bw'isuzuma uko abanyeshuri baryiga. Umunyeshuri yaba yigira iki isomo mu gihe atazaribazwa kandi hari na propagande iturutse mu butegetsi ivuga ko iryo somo ntacyo rimaze.

Ibizamini ubwabyo ntacyo bizamara keretse n'iyo propgande ihagaze kandi  Igifaransa nti gikomeza kwigishwa nka sport na religion. Wakwiga amasaha 2 gusa y'igifaransa maze ukazashobora guhangana aho gikenewe n'undi ugikoresha buri gihe kandi akiga buri munsi? Barakifashisha bashaka inyungu zabo bwite, barangiza bakacyamagana. Hari ubucucu n'ubuswa biruta ibyo ?

Mzee Kabila afata ubutegetsi na FPR muri Congo, declaration ye ya mbere yari uko RDC yava muri Francophonie. u Rwanda rwakomeje guhatira Congo ngo ijye muri East African Community  nyamara  hari ibindi bihugu byinshi bya East Africa bitashatse kujya muri uwo murayango

Intambara y'u Rwanda yarimo gahunda yo gukuraho igifaransa kuva mu Rwanda ukagera mu Burundi na Congo. Cyakora Burundi na Congo icyongereza Kagame yabahatiye baracyanze. Kagame niwe wenyine ugisigaranye. Ndakeka ko Kagame nawe azi neza ko Kagame aha yatsinzwe.


From: Jackson Nziza <jacnziza@yahoo.fr>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Wednesday, 7 August 2013, 13:49
Subject: Re: *DHR* Fw: [uRwanda_rwacu] Rwanda: Igifaransa cyongeye gusubizwa mu bizamini bya leta mu mashuri yisumbuye

 
Tumugaye ibindi, naho ibya politique, Kagame azi kubikina. Mukeka ko apfuye kugarura igifaransa. Mutegereze gato.


De : Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
À : "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Envoyé le : Mercredi 7 août 2013 14h24
Objet : *DHR* Fw: [uRwanda_rwacu] Rwanda: Igifaransa cyongeye gusubizwa mu bizamini bya leta mu mashuri yisumbuye

 

Ibi byemezo ntacyo shingiro bifite. Ni urwiyerurutso.  Amasaha y'igifaransa ni nk'aya kera ya religion . Religion nayo yari  ifite amasaha 2 gusa mu cyumweru. Ubwo ni kuvuga ko ni igifaransa kiri mu rwego rwa religion. Nibashaka n'ayo masaha 2  asigaye  bayakureho ndetse n'icyo kizamini kiveho, igihe cyo kuzasubiza igifaransa umwanya wacyo kirahari.  FPR yakomeje kwiyambaza igifaransa gusa bashaka imyanya mpuzamahanga. Kuvuga no gukoresha  igifaransa mu ruhame no mu nzego za Leta  byaraciwe mu gihugu hose. Ni uko ubutegetsi bw'igitugu bukora ku isi hose. Nyamara aho icyongereza cyaziye nta biryo cyazaniye abanyarwanda duhereye kuri rapports zerekana inzara iri mu gihugu. Kagame ati milioni imwe yakuwe mu bukene, none  se yakurwa mu bukene ite hakiri inzara mu gihugu hose ?
 
----- Forwarded Message -----
From: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
To: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Sent: Wednesday, 7 August 2013, 12:25
Subject: [uRwanda_rwacu] Rwanda: Igifaransa cyongeye gusubizwa mu bizamini bya leta mu mashuri yisumbuye

 

Igifaransa cyongeye gusubizwa mu bizamini bya leta mu mashuri yisumbuye


Yanditswe kuya 7-08-2013 - Saa 08:53' na Deus Ntakirutimana


Guhera mu mwaka wa 2016 ururimi rw'Igifaransa ruzasubira mu masomo akorwa mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro cya mbere cy'amashuri yisumbuye mu Rwanda.
Nk'uko Ikigo cy'igihugu gishinzwe uburezi (REB) kibitangaza ngo ikizamini kizatangira gukorwa mu mwaka wa 2016 ku buryo abazagikora bagomba kwitegura umwaka utaha nk"uko tubikesha The New Times.
Iki kizamini cy'igifaransa cyahagaritswe gukorwa mu bizamini bya Leta mu mwaka wa 2010 ubwo mu mashuri yose yo mu Rwanda ururimi rwigishwagamo rwabaye Icyongereza gisimbuye Igifaransa.
Nyuma y'aho kivanywe mu bizamini bigombaga gukorwa, abanyeshuri ntibacyitaho kuko batazakibazwa.
Dr Joyce Musabe, umuyobozi ushinzwe gahunda z'imyigishirize muri REB yatangaje ko uyu mwanzuro wafashwe nyuma y'uko bigaragaye ko abanyeshuri batacyita kuri urwo rurimi kuko batarubazwa mu bizamini bya Leta.
Yagize ati"Igifaransa ni ururimi mpuzamahanga ntiturwigishiriza abanyeshuri ngo bazarubazwemo ahubwo ngo barugiremo ubumenyi , ntitwabareka ngo bagitere umugongo kandi gifite akamaro."
Igifaransa cyagiraga amasaha agera kuri atandatu mu cyumweru mbere y'uko Icyongereza cyiba ari cyo kigishwamo ariko ubu abanyeshuri bakiga amasaha abiri gusa nk'uko biteganywa.






__._,_.___


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.