Igifaransa cyongeye gusubizwa mu bizamini bya leta mu mashuri yisumbuye
Yanditswe kuya 7-08-2013 - Saa 08:53' na
Guhera mu mwaka wa 2016 ururimi rw'Igifaransa ruzasubira mu masomo akorwa mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro cya mbere cy'amashuri yisumbuye mu Rwanda.
Nk'uko Ikigo cy'igihugu gishinzwe uburezi (REB) kibitangaza ngo ikizamini kizatangira gukorwa mu mwaka wa 2016 ku buryo abazagikora bagomba kwitegura umwaka utaha nk"uko tubikesha The New Times.
Iki kizamini cy'igifaransa cyahagaritswe gukorwa mu bizamini bya Leta mu mwaka wa 2010 ubwo mu mashuri yose yo mu Rwanda ururimi rwigishwagamo rwabaye Icyongereza gisimbuye Igifaransa.
Nyuma y'aho kivanywe mu bizamini bigombaga gukorwa, abanyeshuri ntibacyitaho kuko batazakibazwa.
Dr Joyce Musabe, umuyobozi ushinzwe gahunda z'imyigishirize muri REB yatangaje ko uyu mwanzuro wafashwe nyuma y'uko bigaragaye ko abanyeshuri batacyita kuri urwo rurimi kuko batarubazwa mu bizamini bya Leta.
Yagize ati"Igifaransa ni ururimi mpuzamahanga ntiturwigishiriza abanyeshuri ngo bazarubazwemo ahubwo ngo barugiremo ubumenyi , ntitwabareka ngo bagitere umugongo kandi gifite akamaro."
Igifaransa cyagiraga amasaha agera kuri atandatu mu cyumweru mbere y'uko Icyongereza cyiba ari cyo kigishwamo ariko ubu abanyeshuri bakiga amasaha abiri gusa nk'uko biteganywa.
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.